Tanzania: Bane barimo ucyekwa ko ari umupfumu batawe muri yombi bijyanye n'impfu z'abantu 10

Ahavuye isanamu, Tanzania Police
- Umwanditsi, Alfred Lasteck
- Igikorwa, BBC News, i Dar es Salaam
Kuburira: Iyi nkuru irimo amakuru abasomyi bashobora gusanga abateye guhangayika.
Abategetsi bo muri Tanzania bataye muri yombi abantu bane, barimo ucyekwa ko ari umupfumu, bashinjwa kugira aho bahuriye n'impfu z'abantu 10 mu turere twa Dodoma na Singida, rwagati muri icyo gihugu.
Polisi yavuze ko izo mpfu zijyanye n'imigenzo y'imyizerere idashingiye ku kuri.
Mu itangazo, umuvugizi wa polisi ya Tanzania, David Misime, yavuze ko batatu muri bo bivugwa ko bishwe n'umupfumu ndetse imirambo yabo ishyingurwa mu rugo rwe mu karere ka Singida.
Polisi yavuze ko uwo ucyekwa ko ari umupfumu n'abandi bacyekwa bishe banahamba abandi bantu batandatu, ndetse bajugunya umurambo umwe mu ishyamba rikomwe rya Swangaswanga, riri i Dodoma.
Misime yavuze ko amaperereza ya polisi yagaragaje ko bamwe bishwe bamanitswe mu mugozi, abandi bahambwa ari bazima, naho umurambo umwe uratwikwa.
Muri Kamena (6) mu mwaka ushize, abategetsi bataye muri yombi abayobozi babiri b'insengero bashinjwa gufunga abantu barwaye, babizeza kubakiza binyuze mu masengesho no mu byatsi gakondo.
Abo bantu barengaga 100 bari bashyizwe mu nzu za nyakatsi z'inkuta z'ibyondo zirimo n'ibitanda byo mu matafari, zubatswe mu nkengero y'urusengero rwo mu cyaro cya Nyamhinza, mu gace ka Misungwi, mu karere ka Mwanza, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania. Nta buvuzi cyangwa ibiribwa bahabwaga.
Bamwe muri bo bari bahamaze igihe kigera ku kwezi, ndetse basabwaga kwishakira ibiribwa kugeza bakize neza.













