India: 'Biha imana' bakiri bato bakisanga mu buraya buhoraho

Umugore wambaye imyenda y’ubururu bworoshye yifubitse umwitero w’ubururu buhiye, yicaye ku ntebe y’urubaho, yipfutse mu maso ifoto y’ibishushanyo by’imana z’Abahindu Radha na Krishna
Insiguro y'isanamu, Imyaka ine nyuma yo gutangizwa mu muco wa devadasi, Chandrika yabaye indaya mu buryo bwuzuye. Avuga ko yifuje kuguma mu ibanga kugira ngo arinde abana be.
    • Umwanditsi, Swaminathan Natarajan
    • Igikorwa, BBC World Service

"Uburaya bwangizeho ingaruka nyinshi. Umubiri wanjye uhorana umunaniro, kandi ubuzima bwanjye bwo mu mutwe bwarangiritse," ni ko Chandrika (izina twamuhaye kubw'umutekano we) asobanura uko yiyumva.

Ubuzima bwa Chandrika nk'indaya bwatangiriye mu muhango w'idini. Icyo gihe yari afite imyaka 15. Avuga ko yajyanywe ku rusengero ashyingirwa imana mu muhango gakondo w'iwabo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati: "Icyo gihe sinari nzi icyo uwo muhango usobanuye".

Ubu Chandrika afite imyaka irenga mirongo itatu, avuga ko akorera amafaranga mu gukora imibonano mpuzabitsina, kuva afite imyaka 15.

Umwana w'umukobwa, ureba muri kamera , yambaye isari y’icyatsi cyerurutse kandi ahagaze iruhande rw’igicaniro cyahariwe imana y’Abahindu.

Ahavuye isanamu, Sakhi Trust

Insiguro y'isanamu, Shilpa arerekana umkufi wambarwa n'abitwa devadasi

Intara yo mu majyepfo y'u Buhinde yitwa Karnataka irimo gukora ubushakashatsi bugamije kumenya abantu nka Chandrika, bisanze mu buraya nyuma yo kwiha imana mu migenzo iri mu muco wa devadasi.

Umugenzo wa devadasi, cyangwa "abaja b'imana," ukomoka mu majyepfo y'u Buhinde, ukaba umaze imyaka irenga igihumbi.

Mu ntangiriro, abo bagore bakoraga nk'abahanzi mu nsengero, bamenyekana cyane mu kuririmba no kubyinira imana. Ariko uko imyaka yagiye ishira, uwo muco wa devadasi wahindutse uburyo bwo gukora uburaya mu buryo bwemewe.

N'ubwo kubuza uwo muco byatangiye mu gihe cy'ubukoloni mu bice byinshi by'u Buhinde, muri Karnataka uwo muco waciwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1982. Nyamara uracyakomeje gukorwa kugeza magingo aya.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abagore ba devadasi baba mu byaro bashobora kugira uwo bakundana bya hafi, ariko bagakomeza no kwakira n'abandi bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Abenshi muri bo bimukira mu mijyi nka Mumbai kugira ngo bakorere mu nzu z'uburaya zateye imbere.

Nyuma y'umuhango wo kumutura imana wabereye mu mujyi wa Belgaum, Chandrika yagarutse mu rugo aba mu buzima busanzwe imyaka ine. Hanyuma umugore wo mu muryango we amujyana mu mujyi w'inganda wa Sangli, amusezeranya akazi ko mu rugo. Ariko aho gukomeza kumufasha, yamusize mu nzu y'uburaya arigendera.

Chandrika avuga uko ubwo buzima bwari bumeze, yagize ati: "Ibihe bya mbere byari bigoye cyane. Nararwaraga, sinashoboraga kurya cyangwa gusinzira neza. "Natekerezaga guhunga, ariko buhoro buhoro narabyakiriye."

Icyo gihe Chandrika avuga ko yari afite imyaka 19 gusa, afite ubumenyi buke cyane, kandi ntiyasobanukirwaga neza ururimi rwa Hindi cyangwa Marathi zikoreshwa i Sangli.

Mu magambo ye ati: "Bamwe mu [bagabo] barankubitaga, abandi bakoresha imvugo mbi zikomeretsa. Byarangoye cyane kubyihanganira."

Abakiriya bo mu nzu y'uburaya ngo biganjemo abanyeshuri ba kaminuza, abashoferi abavoka ndetse n'abakozi ba nyakabyizi.

Chandrika akomeza avuga ko yaje kubona umukunzi, akaba yari umushoferi utwara rukururana, binyuze mu kazi k'uburaya i Sangli.

Avuga ko babyaranye abana babiri, umukobwa n'umuhungu. Uwo mukunzi we ngo yitaga ku bana mu gihe Chandrika yakomezaga gukora mu nzu y'uburaya, aho yajyaga yakira abakiriya hagati y'icumi (10) na cumi na batanu (15) ku munsi.

Imyaka mike nyuma yo kuvuka k'umwana we wa kabiri, Chandrika avuga ko uwo mukunzi we yaje gupfa azize impanuka y'imodoka, bityo Chandrika ahita asubira ku ivuko i Belgaum, ari na ho BBC yamusanze ijya gukorana na we ikiganiro.

Abagore ba devadasi bose si ko bakora uburaya

Ankita, umukobwa ukiri muto uri muri devadasi, arerekana umukufi yambara mu ijosi. Yambaye ikanzu y’umuhondo irimo amabara y'umukara,n'umwitero wirabura.

Ahavuye isanamu, Sakhi Trust

Insiguro y'isanamu, Ankita avuga ko Imikufi yambarwa n'abagore ba devadasi ituma bamenyekana byoroshye

Ankita na Shilpa, bombi bafite imyaka 23, bakaba ari ababyara baba mu cyaro giherereye mu majyaruguru ya Karnataka. Cyo kimwe na Chandrika, na bo baturuka mu bwoko bwa Dalit, itsinda rihura n'ivangura n'ihohoterwa rikomeye mu Buhinde.

Shilpa yacikirije amashuri amaze umwaka umwe gusa agiye kwiga, akorerwa imihango yo kwiha imana mu mwaka wa 2022. Ankita we yize kugeza agize imyaka hafi 15, maze ababyeyi be bategura uwo muhango mu mwaka wa 2023 ariko arabyanga. Nyuma y'urupfu rw'umuvandimwe we, ababyeyi be bakomeje kumuhatira kuba devadasi.

Yagize ati: "Ababyeyi banjye bambwiye ko bashaka kunyegurira imana z'abakobwa. Ndabyanga. Nyuma y'icyumweru batangiye kunyima ibiryo.

"Narababaye cyane ndetse nkomeza no guhatiriza ariko mbuze uko ngira ndabyemera kubera umuryango wanjye. Nambaye nk'umugeni maze nshyingirwa imana."

Ankita yambaye umukufi mu ijosi uriho amasaro yera n'ay'umutuku, nk'ikimenyetso cy'uko yashyingiranywe n'imana.

Avuga ko yaba nyina na nyirakuru nta na umwe wigeze aba devadasi. Umuryango we ufite ubutaka buto bakuramo ibibatunga, ariko bavuga ko ubwo butaka budahagije.

icyo ngo ni cyo cyabateraga ubwoba ko niba nta muntu wihaye imana, ngo bazagerwaho n'igihano cy'agasuzuguro.

Abagore ba devadasi ntibemerewe gushaka abagabo, ariko bashobora kugira abo bakundana bya hafi bashobora kuba barashakanye n'undi mugore mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ankita avuga ko we yanze gukurikiza ubushake bw'abagabo bose bamuganaga ahitamo gukora nka nyakabyizi mu buhinzi aho ahembwa hafi amadorari 4 (4$) ku munsi.

 Shilpa ahagaze imbere y’urusengero rurimo amashusho y’imana z’Abahindu , afashe umukufi yambaye mu ijosi uranga abakobwa b'aba devadasi

Ahavuye isanamu, Sakhi Trust

Insiguro y'isanamu, Shilpa yabonye umukunzi nyuma gato y'umuhango wo kwiha Imana, aza no kumutera inda

Ubuzima bwa Shilpa bwahindutse mu buryo butandukanye. Nyuma kwiha Imana, yatangiye gukundana n'umukozi w'umwimukira. Avuga kandi ko uwo mukozi yamusanze kuko yari azi ko ari umu devadasi.

Nk'uko abagore benshi ba devadasi babigenza, Shilpa yabaye hamwe n'uwo mukunzi mu rugo rwe.

Hano arasobanura uko byagenze: "Yabanye nanjye gusa mu mezi make maze antera inda. Yampaye amafaranga angana n'ibihumbi bitatu by'ama rupees ($35) mu gihe twari hamwe. Ntiyigeze agira icyo avuga ku nda yanjye. Igihe cyarageze, aragenda burundu ndamubura."

Shilpa wari ukiri muto, yisanze wenyine atwite inda y'amezi atatu. avuga ko kari akaga gakomeye. Ati: "Nagerageje kumuhamagara ariko telefone ye ntiyabonetse. Sinzi n'aho akomoka ngo najya kumushaka.

"Sinigenze njya gutanga n'ikirego kuri polisi ngo bamfashe kumushakisha. Muri gahunda yacu, turabizi ko abagabo bataza kutureba bagamije kubana natwe."

Ubukene butuma bacuruzwa

Ankita sitting at home and holding a bamboo basket. Trays containing vegetables are behind her and the walls are adorned with images of gods. Ankita yicaye mu rugo afashe agatebo kaboshye. Inyuma ye hari ibibindi birimo imboga, naho ku rukuta hatarseho amashusho y’imana zabo.

Ahavuye isanamu, Sakhi Trust

Insiguro y'isanamu, Ankita yizeye kuva mu muco wa devadasi, agashaka umugabo

Dr M. Bhagyalakshmi ni umuyobozi mu muryango utari uwa leta witwa Sakhi Trust, kandi amaze imyaka irenga 20 akorana n'abagore ba devadasi. Avuga ko ibikorwa byo gusunikira abakobwa muri uwo muco bikomeje n'ubwo byaciwe ku mugaragaro.

yagize ati: "Buri mwaka nibura dutabara abakobwa 3 cg 4 bari bajyanywe kugirwa aba devadasi. Gusa hari n'abandi benshi bajyanwamo ntitubimenye kuko ibirori byinshi bibera mu ibanga. Tubimenya gusa igihe umukobwa muto atwite cyangwa se havutse umwana.

Dr Bhagyalakshmi avuga ko abagore benshi badafite ibyangombwa by'ibanze, bafite amafunguro make kandi bamwe nta n'ubumenyi buhagije bafite kuko batiga. ikindi yavuze ni uko usanga abana b'abakobwa muri ako gace bahorana ubwoba, bukababuza gutobora ngo bavuge nibura bahabwe ubufasha.

yabwiye BBC ati: "Twakoze ubushakashatsi ku bagore 10,000 ba devadasi mu karere ka Vijayanagara. Nabonye abagore benshi bafite ubumuga, abatabona cyangwa abandi bari mu kaga binjijwe muri iyi sisitemu. Hafi 70% ntibagira n'aho barambika umusaya".

Abantu ibihumbi bateraniye ku rusengero rwa Saundatti Yellamma. Ni inzu irimo irangi ry’umuhondo w’izahabu. Abagore n’abagabo benshi bakikije iyo nzu abandi bahagaze hejuru yayo.
Insiguro y'isanamu, Imbaga y'abantu iteranira ku rusengero rwa Saundatti Yellamma ruherereye i Belgaum, mu isabukuru y'umuco wa devadasi, iba buri mwaka

Abagabo baza kubasaba kuryamana na bo, akenshi banga gukoresha agakingirizo, bigatuma abo bana batwita batabiteguye kandi bakiri bato.

Bamwe bibaviramo kandi kwandura Virusi itera SIDA no kuyikwirakwiza nk'uko Dr Bhagyalakshmi akomeza abisobanura.

N'agahinda kenshi, yongeraho kandi ko hafi 95% by'abagore ba devadasi baturuka mu bwoko bwa Dalit, abandi bakaba baturuka mu miryango yo mu yandi moko.

Bitandukanye n'igihe cyashize, abagore ba devadasi b'iki gihe nta bufasha cyangwa amafaranga bahabwa n'amatorero. "Sisteme ya devadasi ni ubucakara gusa."

Itsinda ry’abagabo n’abagore bicaye mu cyerekezo kimwe, umugore ukuze wicaye ku ntebe. ibara ry’umuhondo ni ryo ryiganje. Abagabo batatu bari imbere barimo kuvuza ingoma.
Insiguro y'isanamu, Abagore ba devadasi bagaragara cyane mu isabukuru y'uwo muco iba buri mwaka.

Abagore ba devadasi b'ubu ni abahoze ari bo bateranira ku rusengero rwa Saundatti Yellamma ruherereye i Belgaum mu isabukuru iba buri mwaka, ariko abayobozi bavuga ko nta mihango yo gutangiza abakobwa ihabera.

Vaidya ni umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Karnataka, akaba kandi ari umwe mu bagize inama y'ubuyobozi y'urusengero rwa Yellamma. yabwiye BBC ko umubare w'abagore ba devadasi ukiri muri uwo muco wagabanyutse cyane.

yunzemo ati: "Ubu ni icyaha gihanirwa. Dushyira amatangazo n'udupapuro mu gihe cy'ibirori kugira ngo twibutse abantu ko hazafatwa ingamba zikomeye, mu gihe hari abana b'abakobwa basunikirwa muri ibi bintu."

akomeza avuga ko ubu hashobora kuba hari abagore 50 cyangwa 60 gusa mu gace kanjye. "Nta muntu n'umwe uri gushishikariza gutangiza abakobwa nk'aba mu rusengero. Twahagaritse umuco wa devadasi kubera ingamba zikomeye twafashe."

N'ubwo avuga ibi ariko, ubushakashatsi buheruka gukorwa na leta ya Karnataka mu mwaka wa 2008 bwerekanye ko mu ntara hose hari abagore ba devadasi barenga 46,000.

Umugore w’Umuhindekazi wambaye ikanzu y’icyatsi kerueutse, ahagaze imbere y’inzugi z’urugo rwe aho atuye mu cyaro. ibzu ye isize irangi ry’ubururu. Ateruye umukobwa we w’amezi 18.

Ahavuye isanamu, Sakhi Trust

Insiguro y'isanamu, Shilpa ashaka kujyana umukobwa we mu mashuri meza kandi yizeye ko umuco wa devadasi uzarangira ku bwoko bwe.

Chandrika avuga ko n'ubwo bitari byoroshye, amafaranga yavanye mu buraya yamufashije kuva mu bukene.

Kugira ngo arinde abana be ivangura n'isoni zituruka kuri uwo muco, yabohereje kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri, yizera ko bizabafasha kugera ku nzozi zabo batanyuze mu nzira nk'iyo yanyuzemo.

Kuri ubu Chandrika akorana n'umuryango utari uwa leta (NGO), kandi ahora ajya kwisuzumisha virusi itera SIDA (HIV).

ragira ati: "Ndashaje, mu myaka mike iri imbere sinzashobora gukomeza gukora uburaya. Ndateganya kubuvamo burundu maze ngafungura iduka rizajya rigurisha imbuto n'imboga".

Shilpa we afite inzozi zo guha umukobwa we amashuri meza. Afite agahinda gakomeye ku muco wa devadasi.

Mu gahinda kenshi yagize ati: "Ndashaka ko ibi bihagarara burundu. Sinzemerera umukobwa wanjye kuba devadasi. Ntabwo nshaka gukomeza uyu muco."

Ankita na we avuga ko yifuza guhagarika ibi bintu maze agashaka umugabo, kandi agakuraho burundu umukufi ahorana, ubaranga nk'aba deavadasi, kuko ari wo utuma abagabo babamenya bakabagana.