Amerika ibona 'intambwe igaragara' yatewe n'igisirikare cya Ukraine

Abasirikare ba Ukraine barasa ibisasu bya rokete ku birindiro by'Uburusiya, aha ni mu karere ka Zaporizhzhia, ku itariki ya 19 Kanama (8) mu 2023

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abasirikare ba Ukraine mu majyepfo (ifoto yo mu bubiko) barimo guhura n'ubwirinzi bukomeye bw'Uburusiya
    • Umwanditsi, Laurence Peter
    • Igikorwa, BBC News

Amerika ivuga ko abasirikare ba Ukraine bateye "intambwe igaragara" mu gutsinsura ibirindiro bikomeye by'Uburusiya byo mu majyepfo ya Ukraine.

Umuvugizi mu by'umutekano mu biro bya Perezida w'Amerika (White House), John Kirby, yavuze ko ibyo Ukraine yabigezeho mu masaha 72 ashize mu majyepfo ya Zaporizhzhia.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yabwiye igitangazamakuru CNN ko abasirikare ba Ukraine barimo gutera intambwe, ariko "ni urugamba rukomeye".

Uburusiya buvuga ko bwafashe ahantu higiye hejuru h'ingenzi hafi y'umujyi wa Kupiansk wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine.

Nta na bimwe muri ibi bivugwa byashoboye kugenzurwa mu buryo bwigenga.

Kirby yavuze ko Ukraine yemeye ko gutsinsura mu majyepfo - kugamije gucamo kabiri umuhora w'ubutaka w'Uburusiya werekeza ku mwigimbakirwa wa Crimea - kurimo kugenda buhoro cyane ugereranyije n'uko byari byizewe.

Yagize ati: "Hari ibyo bagezeho ku murongo wa kabiri w'ubwirinzi bw'Uburusiya".

Muri iki cyumweru, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyafashe icyaro cya Robotyne cyo mu karere ka Zaporizhzhia.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Uburusiya bwakusanyije abasirikare bo kongera gufata ubutaka Ukraine yabohoye mu burasirazuba bwa Kharkiv.

Mu majyepfo, byemezwa ko Uburusiya bwubatse uburyo bw'imingoti y'ubwirinzi n'imiyoboro yo munsi y'ubutaka, birinzwe n'ibisasu bya mine bitegwa mu butaka, hamwe n'ubwirinzi bw'intwaro za rutura na za bariyeri zo kubuza inzira imodoka z'intambara z'ibifaru.

Ukraine yatangiye igitero cyo kwigaranzura Uburusiya nyuma yuko ibonye intwaro zigezweho kurushaho yahawe n'inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), na nyuma yuko yari imaze gutegura imitwe y'ingabo (za batayo) yo kwifashisha muri icyo gitero.

Ariko gutera intambwe kwayo kwagenze buhoro ndetse Ukraine ikomeje gushishikariza ibihugu byo mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) kuyiha ibifaru, ibikoresho byo gutegura ibisasu bya mine hamwe n'indege z'intambara - by'umwihariko indege z'intambara zo mu bwoko bwa F-16 zikorerwa muri Amerika.

Ku wa kane, Kuleba yagaragaje uburakari ku banenga umuvuduko w'igitero cya Ukraine cyo kwisubiza ibice Uburusiya bwafashe bya Ukraine.

Mu nama yo muri Espagne y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), yagize ati:

"Nasaba abanenga bose guceceka, bakaza muri Ukraine bakagerageza kubohora santimetero kare imwe [cm2] bo ubwabo".

Mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine. Abasirikare b'Uburusiya bari baramaze gufata umwigimbakirwa wa Crimea n'igice kinini cy'akarere ka Donbas ka Ukraine mu mwaka wa 2014.

Ku wa gatanu, Perezida Putin yabwiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ku itangira ry'umwaka w'amashuri, ko intsinzi y'Uburusiya mu ntambara ya kabiri y'isi yagaragaje ko igihugu cyabo kidashobora gutsindwa.

Mu nyigisho igamije kongera imbaraga mu gukunda igihugu mu mashuri, yagize ati: "Nasobanukiwe impamvu twatsinze intambara nini yo gukunda igihugu [ni ko Uburusiya bwita intambara ya kabiri y'isi].

"Ntibishoboka gutsinda igihugu nk'iki n'uku kuntu cyitwara. Twari abantu badashobora gutsindwa na gato. Kandi ni ko tumeze n'ubu".

Ibiro bya Perezida w'Uburusiya (Kremlin) byatangije mu mashuri ibyo bwita "ibiganiro by'ingenzi", nyuma yuko igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine gitangiye.

Ku wa gatanu, igisirikare cy'Uburusiya cyanatangaje ko cyateguriye imirwano uburyo bushya bwa misile kirimbuzi, zitwa Sarmat.

Izo misile ziraswa mu ntera ndende, zifite imitwe myinshi ishyirwaho ibisasu. Uko gutegurirwa urugamba kwazo ntikwemejwe mu buryo bwigenga.