Inkuru y'abagabo badashaka kurwanira Ukraine

Ahavuye isanamu, BBC/Rob Taylor
- Umwanditsi, James Waterhouse
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine
Ukraine ntirimo kugera ku mubare w'abasirikare yifuza kugira.
Abakorerabushake ntibahagije. Buri gihe iki gihugu kiba gicyeneye gusimbuza ababarirwa mu bihumbi za mirongo bishwe cyangwa bakomeretse. Abandi benshi barananiwe cyane, nyuma y'amezi 18 barwanya igitero gisesuye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.
Ariko abagabo bamwe ntibashaka kurwana. Ababarirwa mu bihumbi bavuye mu gihugu, rimwe na rimwe nyuma yo guha ruswa abategetsi, naho abandi barimo kubona uburyo bwo gukwepa abasirikare bashinzwe ibikorwa byo gushaka abo kwinjiza mu gisirikare, abo basirikare na bo bashinjwe kugenda barushaho gukoresha imbaraga muri ibyo bikorwa.
Yehor ati: "Ubu buryo burashaje cyane."
Yabonye se wari wugarijwe n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe nyuma yo kuva kurwanira igisirikare cy'abasoviyeti muri Afghanistan.
Ni yo mpamvu adashaka kurwana. Yasabye ko tudakoresha izina rye nyakuri, mu rwego rwo kurinda umwirondoro we.
Ubusanzwe, mbere y'igitero cy'Uburusiya, abagabo batashakaga kujya mu gisirikare bahabwaga akandi kazi ko kubisimbura - nko gukora mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi cyangwa gukora ibikorwa bigamije imibereho myiza.
Ayo mahitamo yajyanye n'itangira ry'ibihe by'amategeko adasanzwe yo mu ntambara guhera mu mwaka ushize, ariko Yehor atekereza ko ayo mahitamo yagakwiye kuba akiriho.
Yehor agira ati: "Buri bihe bireba umuntu ku giti cye.
"Kuba byanditse mu itegekonshinga ko abaturage b'abagabo bose bagomba kurwana, ku bwanjye ntibijyanye n'indangagaciro zo muri iki gihe".
Aherutse koherezwa mu kigo cyakira abajya mu gisirikare, nyuma yuko yari yahagaritswe n'abapolisi mu murwa mukuru Kyiv, bamushinja gukwepa kujya mu gisirikare.
Nyuma yaje kwemererwa kujya mu rugo, amaze kwinginga akavuga ko afite ibibazo by'umugongo, ariko afite ubwoba ko ubutaha atazemererwa gusubira mu rugo.
Hari abasonerwa kujya mu gisirikare, nk'abafite ubuzima bubi, kuba uri umubyeyi umwe, no kuba ufite umuntu w'intege nkeya witaho.
Ariko abahamijwe n'inkiko ko bakwepye kwinjira mu gisirikare bahanishwa gucibwa amande, ndetse hakaba n'ubwo bakatirwa gufungwa kugeza ku myaka itatu.
Yehor ati: "Buri muntu wese akwiye kwemererwa gutanga umusanzu muri iyi ntambara hazirikanwa uko buri muntu ameze.
"Mbabazwa n'abantu bari ku rugamba, ariko nanone simfite ubundi buryo [natanga] butari intambara bwo kubisimbura."

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uburyo Ukraine ikoresha bwo kwinjiza abantu mu gisirikare ku itegeko bushinjwa kuba bwaramunzwe na ruswa.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yirukanye buri mutegetsi wo mu karere ushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare, nyuma y'ibirego henshi ku basirikare bo muri ibyo bikorwa, birimo nko kwakira ruswa no gushyira ibikangisho ku bantu.
Umusirikare umwe wari ukuriye ibikorwa byo kwinjiza abantu mu gisirikare mu mujyi wa Odesa, mu gihe cya vuba aha gishize yanashinjwe kugura imodoka n'imitungo ku nkombe yo mu majyepfo ya Espagne, ifite agaciro ka za miliyoni z'amadolari y'Amerika. Amakuru avuga ko uwo musirikare yahakanye avuga ko ibi atabizi.
Abategetsi bo mu gisirikare cya Ukraine babwiye BBC ko ibyo byaha abo bashinjwa "biteye isoni kandi ntibyakwihanganirwa."
Igikorwa cyo gushaka abajya mu gisirikare ni cyo gituma benshi mu bagabo bafite munsi y'imyaka 60 badashobora kuva muri Ukraine.
Akenshi ababarirwa mu bihumbi bagerageza kunyerera ngo bave mu gihugu, akenshi banyuze mu misozi miremire ya Carpathian bakerekeza muri Romania.
Ku baguma mu gihugu, kuganira mu matsinda yo ku mbuga nkoranyambaga bibafasha kudashyirwa mu gisirikare.
Ubutumwa bwo ku rubuga rwa Telegram, bucira abantu isiri ku hantu abasirikare bashinzwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare barimo gukorera irondo.
Hari ibiganiro byo mu matsinda by'uturere n'imijyi itandukanye mu gihugu, rimwe na rimwe buri tsinda rikaba ririmo abantu barenga 100,000.
Abo basirikare muri aya matsinda bazwi nk'aba 'Olive' (igiti cy'umwelayo), kubera ibara ry'imyenda bambara y'akazi ibaranga.
Ubusanzwe abantu bahuye na bo babaha inyandiko ibategeka kujya kwiyandikisha mu kigo kiberamo ibikorwa byo kwinjiza abantu mu gisirikare, ariko hari amakuru ko bamwe bahita bajyanwa muri icyo kigo ako kanya, ntibabone amahirwe yo gusubira mu rugo.
Minisiteri y'ingabo ya Ukraine ishishikariza abantu guhora bavugurura imyirondoro yabo ikajyana n'igihe mu bubiko bw'amakuru bw'igihugu, ndetse ivuga ko mu gihe habayeho gushyirwa mu gisirikare, bazoherezwa ahantu hajyanye (habereye) na buri muntu.
Ariko hari amakuru ko hari abasirikare bakoresha uburyo bukakaye cyangwa bwo gushyira ibikangisho ku bantu.
Hari n'amakuru ko hari abashyirwa mu gisirikare ku itegeko bakisanga bari ku rugamba bamaze guhabwa imyitozo y'ukwezi kumwe gusa.

Ahavuye isanamu, Ministry of Defence of Ukraine
Abategetsi basa nk'abashaka kugarura icyizere.
Intero yo mu bukangurambaga bushya bwo gutanga amakuru igira iti: "Nta kibazo kugira ubwoba."
Ubwo ni uburyo bwo kugerageza gusanisha ubwoba umuntu yagiraga mu bwana n'ibihangayikishije muri iki gihe.
Mu nkambi y'i Kyiv abantu baruhukiragamo ku mpeshyi ariko itagikorerwamo icyo gikorwa, abasivile barimo gutozwa uburyo bwo guhangana n'abasirikare b'Uburusiya, igihe byaba bicyenewe.
Baragendagenda mu mbuga, mbere yuko umwarimu wa gisirikare ateye hejuru ati: "Itsinda rya kabiri! Grenade!" Nuko aba bagabo n'abagore bagahita barambarara hasi.
Imbunda zabo si imbunda za nyazo, ariko hari icyizere ko bamwe mu bari muri iyi myitozo bazajya mu gisirikare cya nyacyo.
Anton, umunyeshuri w'imyaka 22, yamaze gufata icyemezo.
Mu karuhuko avuye kuzunguruka mu byatsi, arambwiye ati: "Ubwo intambara yatangiraga, ntabwo nari niteguye kujya mu gisirikare.
"[Ariko] Ubu ngomba kwitegura kujya mu ntambara mu gihe kiri imbere."

Ahavuye isanamu, BBC/Rob Taylor
Anton ntatekereza ko ari byiza ko abantu bakwepa gushyirwa mu gisirikare, ariko yumva impamvu umuntu atashaka kurwana.
Mubajije niba atewe ubwoba no kuba ashobora kuzajya ku rugamba.
Nsa nkaho ntaranasoza ikibazo neza, arasubije ati: "Birumvikana.
"Buri muntu wese afite ubwoba. Ariko niba ibintu bibaye bibi kurushaho, nta kuntu nzaba nicaye hano muri Kyiv."
Ukraine yahinyuje ibyari byitezwe byose, mu buryo yirwanyeho ku gitero gisesuye cy'Uburusiya.
Ukraine yatumye Uburusiya buhindura intego yabwo y'ibanze yo gufata igihugu cyose, busigara bugerageza kugumana kimwe cya gatanu (1/5) cy'ubutaka bwa Ukraine bwamaze kwigarurira.
Ariko Ukraine birimo kuba ngombwa ko na yo igira ibyo ihindura.
Atari gusa mu gitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya, kirimo gutera intambwe gahoro cyane ugereranyije n'ibyo benshi bari bizeye, ahubwo no mu buryo ishishikariza abaturage bayo kurwana.
Nta gushidikanya ko Ukraine icyeneye abajya ku rugamba, ariko hari n'ukuri kurura (kugoye kukwakira) kw'uko kujya ku rugamba atari ibintu bya buri wese.
Andi makuru kuri iyi nkuru yatawe na Hanna Chornous, Anastasiia Levchenko, Kate Peevor na Hanna Tsyba










