Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imfashanyo y'Amerika kuri Ukraine ishobora gufasha kugabanya umuvuduko w'Uburusiya
- Umwanditsi, James Waterhouse
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC i Kyiv
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashimiye inteko ishingamategeko y'Amerika, umutwe w'abadepite, ku bwo kwemeza imfashanyo nshya ya gisirikare ya miliyari 61 z'amadolari zigenewe Ukraine, nyuma yuko yari imaze amezi yaratinze.
Zelensky yavuze ko iyo mfashanyo ishobora kurokora ubuzima bw'abantu babarirwa mu bihumbi.
Nubwo atari ibintu bidasanzwe ko ejo hazaza h'igihugu hashingira ku cyemezo cy'abanyapolitiki, kuba ukubaho kw'igihugu kwarashingiye ku matora mu nteko ishingamategeko yabereye muri kilometero 8,000 uvuye muri Ukraine, ntibisanzwe nkuko byumvikana.
Kuri Ukraine, uko gutegereza amezi atandatu kw'iyi mfashanyo ya gisirikare kwatumye itakaza byinshi ndetse kurayibangamira.
Ugukomeza kugabanuka kw'ibisasu kwatumye itakaza abantu n'ubutaka.
Muri iki gihe cy'imbonekarimwe cyo gushyigikira Ukraine, iyi ni intambwe ikomeye cyane. Kuhagera kw'intwaro z'Amerika kuzatuma abasirikare ba Ukraine bari bari mu kaga bagira icyo bakora kirenze gukomeza umutsi. Ariko ntibicyemuye ikibazo burundu.
None, iyi mfashanyo igiye gukora iki?
Birashoboka ko izaba irimo uburyo bw'ubwirinzi bw'ibitero byo mu kirere, ibisasu bya misile biraswa mu ntera iri hagati na hagati n'ibiraswa mu ntera ndende, n'ibisasu by'imbunda za rutura.
Kubibura kwa Ukraine kwo mu gihe cya vuba aha gishize kwatumye abasirikare b'Uburusiya bafata ubundi butaka bufite ubuso bwa kilometero kare (km²) zibarirwa mu magana.
Ubwo iyi mfashanyo izaba ihageze, Ukraine ishobora kuba yahangana no kuyirusha ingufu mu kirere kw'Uburusiya, ikabangamira inzira inyuzwamo abasirikare n'intwaro by'ingoboka ndetse ikagabanya umuduvuko w'ukuntu abasirikare b'Uburusiya batera intambwe bigira imbere.
Kuri Vitaliy, umusirikare wa Ukraine duhuriye rwagati mu murwa mukuru Kyiv, ni ingenzi kwibanda ku byiza. Ati: "Buri faranga rifite akamaro.
"Riracyenewe cyane. Ducyeneye buri kintu cyose. Buri sasu, buri faranga, buri gitekerezo cyiza. Turabicyeneye byose."
Ubwo nari ndi mu karere ka Donetsk ko mu burasirazuba mu kwezi gushize, abasirikare bavugaga ko rwinshi mu rusaku rw'imbunda za rutura rwari rurimo guturuka ku ruhande rw'Uburusiya.
Imijyi nka Kostyantynivka na Kramatorsk yari irimo yitegura ibyashoboraga kuyibaho. Iyi mfashanyo ishobora kurokora iyo mijyi.
Ntabwo izaha Ukraine uburyo bw'aka kanya bwo gutangira kubohora ubutaka no gutsinsura Uburusiya - ariko itanze akanya ko gutuma ibyo bishobora kubaho mu gihe kiri imbere.
Igihurizwaho i Kyiv n'i Washington ni uko iyo hatabaho iyi mfashanyo y'Amerika, Ukraine yarigutsindwa.
'Ni byiza gutinda ariko ikaboneka'
Mu gitondo cyo ku cyumweru, ubushyuhe bwo mu nzira ya gariyamoshi yo munsi y'ubutaka i Kyiv buba ari bwiza kurusha ubukonje bwo mu mihanda yo hejuru y'inzira ya gariyamoshi. Aho mu nzira yo munsi y'ubutaka ni ho duhuriye na Maxym, wishimiye ko imfashanyo y'Amerika amaherezo yemejwe.
Ati: "Birashimishije rwose.
"Mbabayemo gato gusa kuko byafashe igihe kirekire cyane. Ibyo ari byo byose, ni byiza gutinda ariko ikaboneka."
Maxym abangamiwe no kubona hakomeje kwiyongera impaka zo kumenya niba Ukraine ikwiye kugirana ibiganiro by'amahoro n'Uburusiya igahara ubutaka.
Ati: "Uburusiya ntibushaka kuganira.
"Ntibushaka uku kugira aho duhurira hagati na hagati [mu biganiro] Uburayi n'Amerika bitekereza ko ari byo bizarangiza iyi ntambara. [Uburusiya] Barashaka byose uko byakabaye."
Twanahuye n'umugore, Vita, afashe umukoboko kw'umuhungu we amusohora muri gariyamoshi. Ati: "Ni ukuhe kuntu kundi Ukraine yashobora kurokoka itayibonye [imfashanyo]?
"Ntiyashobora kurokoka. Ntabwo dufite igisirikare nka kiriya [cy'Uburusiya] n'intwaro nka ziriya."
Nuko Vita asabwa n'imbamutima. Ati: "Ntibishoboka. Rwose turashaka imfashanyo, kugira ngo abana bacu barokoke, rero turategereje." Akora ikimenyetso cyo kwemeza n'umutwe yerekeza ku muhungu we.
Amezi atandatu ashize ntiyagaragaje gusa imbaraga z'Uburusiya, ahubwo yanagaragaje kunanirwa kw'Uburayi kwo guha Ukraine imfashanyo nk'iy'Amerika.
Mykola Bieleskov, umushakashatsi mu kigo cya Ukraine cy'ubushakashatsi ku igenamigambi ku mahoro n'umutekano, agira ati: "Dukwiye gutekereza ku kuba byabaho ko indi mfashanyo y'Amerika ishobora kutazemezwa.
"Ni yo mpamvu Ubwongereza n'umugabane w'Uburayi bakwiye kongera ingano y'intwaro bakora kugira ngo bashobore guha Ukraine izo icyeneye."
Ku bijyanye n'intego Ukraine ishobora kugeraho uyu mwaka, Mykola yizeye ko iyi mfashanyo y'Amerika izafasha gutuma imirongo y'imbere ku rugamba y'ubwirinzi ishobora kuguma hamwe.
Nubwo uburengerazuba bwongeye kunga ubumwe mu gushyigikira Ukraine, ikibazo Ukraine ifite cyakomeje iteka kuba igihe bifata kugira ngo imfashanyo iyigereho.
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin nta gushidikanya ko we bitamusaba kuganira ku nzitizi nyinshi nk'izi zo mu rwego rwa politiki, iyo bigeze ku gusohora amafaranga igisirikare gikoresha.
Gutinza imfashanyo kubera uburyo bwa demokarasi, si iby'inshuti za Ukraine zo mu mahanga zonyine - Ukraine na yo ifite ibibazo byayo byo gukusanya abagabo bahagije bo kurwana intambara.
Itegeko ryateje impaka ryo kwinjiza abantu mu gisirikare ku itegeko, ryemejwe muri uku kwezi nyuma yo kugibwaho impaka mu gihe cy'amezi ndetse riravugururwa.
Ikibazo ubu kuri Perezida Zelensky, ni ugutuma politiki ikomeza gutandukana n'imirwano. Azotswa igitutu cyo gutuma iyi mfashanyo yindi Amerika imuhaye igira icyo igeraho.
Andi makuru kuri iyi nkuru yatawe na Hanna Chornous na Thanyarat Doksone