Papa Francis avuga ko 'asabye imbabazi cyane' abarokokeye mu mashuri yo muri Canada

Papa Francis muri Canada

Ahavuye isanamu, EPA-EFE/REX/Shutterstock

Mu magambo ye ya mbere muri Canada, Papa Francis yasabye imbabazi abasangwabutaka barokotse mu mashuri aho abanyeshuri bigaga baba.

Ari hafi y'ahahoze ishuri nk'iryo mu mujyi wa Maskwacis, hafi y'i Edmonton, yagize ati: "Nsabye imbabazi cyane".

Yavuze ko gusaba imbabazi kwe ari intambwe ya mbere, ko "iperereza rihamye" ku ihohoterwa ryabaye rigomba gukorwa kugira ngo ritume habaho gukira ku mutima.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ari muri Canada mu rwego rwo gusaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya mu mashuri yari yitezwe guhindura imico y'abana b'abasangwabutaka.

Ayo mashuri yaterwaga inkunga na leta yari ari muri gahunda igamije gusenya imico n'indimi by'abasangwabutaka.

Uko gusaba imbabazi kwa Papa kwakiranywe amashyi n'abarokotse bari bari aho yazisabiye, bamwe muri bo bari bakoze urugendo rurerure kugira ngo bamwumve avuga.

Papa Francis yavuze ko afite "agahinda, uburakari n'isoni" kubera ibikorwa byakozwe na benshi bo muri Kiliziya Gatolika, bayoboraga bakanagenzura menshi muri ayo mashuri abanyeshuri bigaga babamo yo muri Canada.

Papa, w'imyaka 85, yavuze ko ayo mashuri yabaye "ikosa riteje ibyago bikomeye", asaba imbabazi "kubera ikibi cyakozwe n'abakristu benshi cyane" bagikorera abaturage b'abasangwabutaka.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Bruce Allan, warokokeye muri rimwe muri ayo mashuri, wari uri mu bo Papa yagejejeho ijambo, yavuze ko yasabwe (yuzuye) n'imbamutima ubwo yumvaga Papa asaba imbabazi, ariko ko hari benshi bagitegereje ko hari icyo Papa akora.

Allan yabwiye BBC ati: "Ntekereza ko bishoboka ko abarokotse benshi bakirakaye cyane".

Papa yavuze ko yakoreye uruzinduko muri Canada afite inkweto ntoya yahawe nk'impano i Vatican n'intumwa z'abasangwabutaka, muri uyu mwaka.

Izo nkweto, zo mu bwoko bwa 'moccasins' bw'inkweto zirambitse, Papa yari yasabwe kugarura, ni ikimenyetso cy'abana bigaga mu mashuri yo kwiga babamo, batigeze bashobora gusubira mu rugo iwabo.

Yavuze ko izo nkweto nanone "zitubwira inzira yo gukurikiza" - y'ubutabera, gukira ku mutima n'ubwiyunge.

Amagambo ye yumviswe n'abakuru b'abasangwabutaka bari bateraniye i Muskwa Park, bari kumwe n'abarokokeye muri ayo mashuri.

Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau na Guverineri mukuru wa Canada Mary Simon, uyu ni we mutegetsi wa mbere w'umusangwabutaka ugiye kuri uyu mwanya, na bo bari bahari.

Mbere yuko avuga ayo magambo, Papa yahuye mu muhezo n'abakuru ba Kiliziya yaho, anayobora isengesho rya bucece ku irimbi rya Ermineskin Cree Nation Cemetery.

Ririmo imva ziriho ibirango by'abazishyinguwemo - n'izishobora kuba nta birango biziriho - z'abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri.

Nyuma yo gusaba imbabazi, Papa Francis yambaye umwambaro gakondo wo mu mutwe yahawe nk'impano n'umukuru w'abasangwabutaka.

Aha hahoze ari ishuri rya Ermineskin Residential School, rimwe mu mashuri manini cyane muri Canada, ni ho ha mbere Papa yasuye mu ruzinduko rwe - yise "urugendo nyobokamana rwo kwihana".

Papa Francis muri Canada

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Papa Francis avuga ijambo mu ntara ya Alberta ari kumwe n'abakuru bo mu basangwabutaka

Benshi basabye Papa gusaba imbabazi kubera uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mikorere y'agera kuri 70% by'amashuri yo kwiga abanyeshuri bayabamo yo muri Canada.

Ayo mashuri yabayeho kuva mu myaka ya 1870, irya nyuma rifunga imiryango mu mwaka wa 1996. Muri icyo gihe, abana barenga 150,000 bo mu moko y'abasangwabutaka ya First Nations, Métis na Inuit bakuwe mu ngo bashyirwa muri ayo mashuri.

Muri raporo yanditse amateka, yo mu mwaka wa 2015, yakozwe n'akanama ka Canada k'ukuri n'ubwiyunge (TRC), abarokotse bavuze ku mugaragaro ukuntu bakorewe ihohoterwa, bakibasirwa n'indwara n'imirire mibi muri ayo mashuri babagamo.

Abanyeshuri barenga 3,000 byibazwa ko bapfiriye muri ayo mashuri. Iyo raporo y'akanama TRC yavuze ko ayo mashuri ari ikintu cy'ingenzi cyaranze "jenoside ishingiye ku muco" yakorewe abasangwabutaka bo muri Canada.

Amagambo ya Papa yo ku wa mbere akurikiye imbabazi zanditse amateka yasabye mu kwezi kwa kane intumwa z'abasangwabutaka zari mu ruzinduko i Vatican, avuga ko ayo mashuri yo kubamo yamuteye "akababaro n'isoni".

Papa arasubira i Edmonton nyuma ya saa sita z'amanywa, aho asura Kiliziya ya Sacred Heart Church y'abasangwabutaka bazwi nka First Peoples, iyi ikaba ari yo paruwasi ya mbere yabayeho mu gihugu y'abasangwabutaka bo muri Canada.

Biteganyijwe ko Papa azakomeza kuvugira amagambo mu ruhame muri uru ruzinduko rwe.