Umusore w'imyaka 17 yapfuye nyuma yo gukubitwa n'umupira wa cricket ku ijosi i Melbourne

Ahavuye isanamu, Supplied
- Umwanditsi, Lana Lam
- Igikorwa, BBC News i Sydney
Ben Austin, umusore w'Umunya-Australia w'imyaka 17, yapfuye nyuma yo gukubitwa n'umupira wa cricket ku wa kabiri, ubwo yari mu myitozo i Ferntree Gully, mu mujyi wa Melbourne.
Ben yari yambaye ingofero yo kurinda umutwe ariko nta gikoresho cyo kurinda ijosi (neck guard) yari yambaye.
Ni bwo umupira wamukubise ku ijosi uvuye ku gikoresho cyitwa "wanger" gifatwa mu ntoki gikoreshwa muri uyu mukino mu kohereza umupira.
Abatanga ubutabazi bwihuse bageze ahabereye iyi mpanuka ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00) zaho, maze Ben ajyanwa kwa muganga igitaraganya dore ko ubuzima bwe bwari mu kaga. Bagerageje kumuramira, gusa byaje kurangira apfuye kuri uyu wa kane.
Jace Austin, se wa Ben, yavuze ko umuryango wababajwe cyane n'urupfu rw'umuhungu wabo "mwiza cyane Ben".
Cricket Victoria, ishyirahamwe ry'umukino wa cricket muri leta ya Victoria, imwe muri leta zigize Australia, ryavuze ko abakina uyu mukino mu gihugu hose bazifatanya n'uyu muryango uri mu bihe bigoye.
Ubutumwa umuryango wa Ben watangaje bugira buti: " Kuri Tracey [Mama we] nanjye, Ben yari umwana dukunda cyane, yakundwaga cyane n'abavandimwe be Cooper na Zach ndetse yagiraga n'uruhare rukomeye mu gutuma umuryango ndetse n'inshuti bagira ibyishimo.
"Urupfu rudutwaye Ben, ariko dufite akanyamuneza ko yakoze icyo yakundaga ndetse agakunda gukina n'inshuti ze. Yakundaga gukina cricket ndetse byari kimwe mu byamunezezaga cyane."
Austin yavuze kandi ko umuryango wabo uri kuba hafi inshuti ya Ben yakinaga na we, igihe iyi mpanuka yabaga, dore ko yagize ingaruka kuri bagenzi be babiri.
Yakomeje ashimira itsinda rya cricket ryakomeje kumuba hafi kuva igihe iyi mpanuka yabaga, inzego z'ubutabazi ndetse n'abaganga bagerageje gutabara umuhungu we.
Umuyobozi mukuru wa Cricket Victoria, Nick Cummins, yavuze ko ibi ari "ibihe bigoye cyane" ku bantu bose bireba.
Yagize ati: "Umupira wamukubise mu ijosi nkuko byigeze kuba mu myaka 10 ishize kuri Phil Hughes" , nkuko byatangajwe n'itangazamakuru rya ABC.
Mu mwaka wa 2014, umukinnyi wa cricket Phillip Hughes yapfuye nyuma yo gukubitwa n'umupira mu ijosi ubwo yari mu irushanwa rya Sheffield Shield.
Urupfu rwe, ntawe rwigeze rushinjwa, ahubwo rwatumye habaho ivugurura ry'ibikoresho byo kurinda abakina uyu mukino.
Cummins yagize ati: "Itsinda rya cricket muri Victoria n'igihugu muri rusange bibabajwe n'uru rupfu, kandi ni ibihe bizagumana natwe igihe kirekire."
Yavuze ko Ben yari umukinnyi w'inararibonye, ukundwa n'abagenzi be, akaba n'umukapiteni, uzwi cyane mu mikino y'abatarengeje imyaka 18 muri Melbourne y'amajyepfo ashyira uburasirazuba.
Yakomeje agira ati: "Bishengura umutima kubona umwana muto [nka Ben] apfa imburagihe cyane, igihe Ben yakoraga ikintu yakundaga cyane."
Ben yakiniraga ikipe yitwa Ferntree Gully Cricket Club. Mu butumwa iyo kipe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yamuhaye icyubahiro ivuga ko yari umuntu wasabanaga n'abandi.
Iyo kipe yasabye inshuti ze n'abafana bayo gushyira hamwe bakunamira Ben nkuko byakozwe no kuri Phillip Hughes, Umunya-Astralia wakinaga cricket wapfuye mu 2014 akubiswe n'umupira wa cricket ku ijosi.
Ben yanakiniye ikipe y'umupira w'amaguru w'abato yitwa Waverley Park Hawks Junior Football Club, ayikinira imikino irenga 100. Iyo kipe yavuze ko yari umuntu w'umugwaneza, wubaha ndetse ko yari n'umukinnyi w'umuhanga cyane.
Yagize iti: "Ikipe yacu ndetse n'umuryango tubuze umukinnyi w'indashyikirwa ukiri muto wari kuzavamo umuntu ukomeye cyane ndetse urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ikipe yacu kitazapfa kwibagirana."













