Kanye West yabujijwe kwinjira muri Australia kubera indirimbo ye ishimagiza Hitler

Kanye West areba muri 'camera', inyuma ye ku ruhande hari umugore we Bianca Censori, na we areba muri 'camera'.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, West amaze igihe kirekire ateza impaka kubera amagambo ye y'urwango ku Bayahudi
    • Umwanditsi, Kelly Ng
    • Igikorwa, BBC News

Umuraperi w'Umunyamerika Kanye West yangiwe kwinjira muri Australia kubera indirimbo ye ishimagiza uwari umutegetsi w'Aba-Nazi mu Budage bwa kera, Adolf Hitler.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Australia Tony Burke yahishuye ko minisiteri ayobora yaburijemo uruhushya rwemewe rwo kwinjira mu gihugu ('visa') rwa West, nyuma yuko asohoye indirimbo yitwa Heil Hitler mu ntangiriro ya Gicurasi (5) uyu mwaka.

Iyo ndirimbo ya West yamaganwe na benshi ndetse yaciwe kuri nyinshi mu mbuga zicururizwaho imiziki.

Uyu muraperi uzwiho guteza impaka cyane, unazwi ku izina rya Ye, avuga ko ari Umu-Nazi ndetse azwiho kuvuga amagambo y'urwango ku Bayahudi. Yashakanye n'Umunya-Australia Bianca Censori ukora akazi ko guhanga ibijyanye n'imyambarire (imideli).

Minisitiri Burke yahishuye uko kuburizamo 'visa' ya West, mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru ABC cyo muri Australia, ubwo yavugaga ku kuburizamo 'visa' y'undi muntu kubera amagambo y'urwango ku bayisilamu.

Mu gukomoza kuri dosiye ya West, Minisitiri Burke yagize ati: "Niba umuntu avuze ko urwango ku Bayahudi rufite ishingiro, sinamureka ngo aze hano."

"[West] amaze igihe kirekire aza muri Australia...ndetse yavuze amagambo menshi akomeretsa.

"Ariko abategetsi banjye [abo dukorana] bongeye kubisuzuma amaze gusohora indirimbo Heil Hitler, none nta 'visa' yemewe agifite muri Australia."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ntibisobanutse niba West yaraciwe burundu muri Australia. Minisitiri Burke yavuze ko ubusabe bwa 'visa' buzongera gusuzumwa igihe cyose buzajya buba bukozwe, hagendewe ku mategeko ya Australia.

Ariko ubwo yari abajijwe niba kwima 'visa' West bizaba iby'igihe kirambye, Burke yagize ati: "Ntekereza ko ikitarambye ari ukwinjiza urwango mu gihugu... Dusanzwe dufite ibibazo bihagije muri iki gihugu tutarinze kwinjiza ku bushake ubutagondwa."

Si ubwa mbere Australia itekereje ku kwangira West kwinjira muri iki gihugu.

Mu mwaka wa 2023, Minisitiri w'uburezi wa Australia Jason Clare na we yari yamaganye amagambo "mabi cyane" ya West ajyanye na Hitler na jenoside Aba-Nazi bakoreye Abayahudi (Holocaust), ndetse icyo gihe yumvikanishije ko West ashobora kwangirwa kwinjira muri Australia.

Mu gihe hari izi mpagarara, indirimbo Heil Hitler yo yarebwe inshuro zibarirwa muri za miliyoni ku munsi yasohotseho muri Gicurasi uyu mwaka.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize umuzingo ('album') mushya witwa WW3 w'indirimbo z'uyu muhanzi, w'imyaka 48, watsindiye ibihembo bya 'Grammy Awards'. Uwo muzingo uriho n'izindi ndirimbo zifite amagambo yateje impaka.

Videwo y'indirimbo Heil Hitler, yatangajwe ku itariki ya 8 Gicurasi, igaragaza itsinda ry'abagabo bambaye impu z'inyamaswa ndetse bavugira hejuru izina ry'iyo ndirimbo. Yaciwe ku mbuga zicururizwaho imiziki, zirimo nka Spotify, Apple Music na YouTube.

Ariko nyuma gato yuko isohotse, West yavuze ko arambiwe "urwango ku Bayahudi", nuko asohora iyo ndirimbo Heil Hitler mu isura nshya – ayita Hallelujah.

Muri iyo ndirimbo nshya, ibyo gukomoza ku Ba-Nazi byo mu ndirimbo ya mbere yabisimbuje amagambo ajyanye n'ubukirisitu.

Mu myaka ya vuba aha ishize, West yateje impaka kubera amagambo ye y'urwango ku Bayahudi. Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, yitangaje ko ari Umu-Nazi ndetse yisubiraho (akuraho) ku mbabazi yasabye ku magambo yari yavuze mbere.

Mu mwaka wa 2022, kompanyi Adidas icuruza imyambaro ya siporo yatangaje ko isoje ubufatanye yari ifitanye na West kubera amagambo ye y'urwango ku Bayahudi.

Mu mpera y'umwaka ushize, iyo kompanyi yavuze ko yageze ku bwumvikane na we bwo kurangiza imanza zose hagati yayo na West.