DR Congo: M23 irahakana ko ikigaragara mu bice yatanze

Ahavuye isanamu, AFP
Inyeshyamba za M23 zirahakana amakuru avuga ko zikiri mu gace ka Kibumba ko muri teritwari ya Nyiragongo ubundi bizwi ko zashyikirije ingabo z’akarere zoherejwe muri DR Congo.
Radio Okapi, igitangazamakuru gifashwa na ONU, ivuga ko abarwanyi ba M23 bakiboneka mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ko bakivuriza inkomere zabo ku bitaro bikuru by’iyo teritwari.
Okapi ivuga ko amakuru ifite yemeza ko abo barwanyi bashyizeho ubutegetsi bushya mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ubwo butegetsi “busoresha rubanda ruzahaye, bukanabakoresha imirimo y’agahato”.
Asubiza ku bivugwa na Radio Okapi, Major Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 ati: “Baravuga ibyo batazi. Aho hose ntaho tukiri.”
Avuga ko M23 yavuye muri utwo duce tariki 23 Ukuboza gushize ikahashyikiriza ingabo z’akarere zizwi nka East African Community Regional Forces (EACRF).
Umwe mu basirikare bakuru ba EACRF utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko ibi birego babyumva “kuva ku munsi wa mbere M23 iva Kibumba” mu kwezi gushize “na vuba aha bava Rumangabo”.
Uyu yagize ati: “Aho hantu hombi hari EACRF kandi nta mirwano irahaba kuva izi ngabo zahagera.
“Abaturage barajya mu mirima yabo buri munsi kandi turakorana n’abategetsi bo hasi duciye kuri ba “Nyumba Kumi”, cyane cyane i Kibumba aho abantu bose bari barahunze, kugira ngo tumenye abagarutse mu ngo zabo mu kwirinda gusahura, kandi birimo gutanga umusaruro.”
Uyu avuga ko M23 yavuye aho hantu hombi “mu buryo buteguye neza” kandi buri mu murongo w’uko uwo mutwe wubahiriza ibyasabwe n’inama ya Luanda.
None kuwa mbere, Willy Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo bahaye izo ngabo kuwa gatanu, bazakomeza gusubira inyuma “hakurikijwe gahunda yashyizweho na EAC”.
Ati: “Gusubira inyuma kwacu ni buhoro buhoro, icyo nicyo abantu batumva. Bazi ko tuzahita dusubira mu misozi y’ibirunga ya Sabyinyo na Mikeno aho twahoze? Ntabwo twasubira inyuma ako kanya nk’uko babitekereza.”
BBC yagerageje kubaza ubutumwa bwa MONUSCO niba aba barwanyi bakigaragara muri Kibumba nk’uko Radio Okapi ibivuga ariko ntibarasubiza kugeza ubu.
M23 nubwo irimo gusubira inyuma mu bice bimwe mu cyumweru gishize yigaruriye centre ya Nyamilima iri mu majyaruguru ya Rutshuru yegera umujyi muto wa Ishasha uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.
Mu gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Col John Imani Nzenze wa M23 yabwiye abanyamakuru ko batagamije gufata ibindi bice ariko bafata ahantu nyuma y’uko batewe n’indi mitwe y’inyeshyamba ifatanyije n’ingabo za leta mu rwego rwo “gucecekesha imbunda”.
M23, umutwe leta ya Kinshasa yita uw’iterabwoba kandi ikavuga ko ufashwa na leta ya Kigali, ibyo yo ihakana – ivuga ko ishaka ibiganiro na Kinshasa kugira ngo haboneke amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano bivugwa ko ari hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kumvikana hafi y’umujyi wa Kiwanja muri Rutshuru, nk'uko bamwe mu bari muri aka gace babitangarije BBC.













