Impamvu kandidatire ya Katumbi ari 'ikibazo' kuri Tshisekedi

Bamwe bavuga ko ubucuti bwa politike bw'imyaka ibiri bugeze ku musozo

Ahavuye isanamu, Presidence RDCOngo

Insiguro y'isanamu, Bamwe bavuga ko ubucuti bwa politike bw'imyaka ibiri bugeze ku musozo

Nyuma yo gutangaza ko azaba umukandida perezida mu matora yo mu Ukuboza 2023, Moïse Katumbi yabaye ikiganiro mu mpande zose za DR Congo kuva abitangaje mu kiganiro na France 24 na RFI kuwa gatanu.

Katumbi avuga ko ishyaka rye kuva none kuwa mbere tariki 19 Ukuboza ritangira igikorwa cyo kumwemeza nk’umukandida waryo.

Uyu ni umugabo uvuga rikijyana muri Congo kandi uri mu batunze kurusha abandi muri iki gihugu, nyuma yo kuba guverineri w’intara ya Katanga igihe kinini, kuba nyiri ikipe izwi cyane ya Tout Puissant Mazembe, no guhura n’ingorane ubushize ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka iki gihugu. 

Mu gutangaza ko aziyamamaza, Katumbi yatandukanye na Félix Tshisekedi bari bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée, abasesenguzi bavuga ko nta kabuza Tshisekedi atakaje umuntu ukomeye ariko by’umwihariko uhise ahinduka umucyeba we. 

Mbere y’uko atorwa mu 2019, aho yari ahanganye cyane na Joseph Kabila, Tshisekedi yumvikanye avuga ko Katumbi ari inshuti ye kandi ko ari “umugabo uhamye, udafite amabi” ndetse ko basangiye “intego yo kubohora Congo”. 

Ariko atangaza ko aziyamamaza, Katumbi yavuze ko yatanze inama ze mu mpuzamashyaka yabo “ariko ibintu bikomeza kuzamba”, ati: “ngomba kurokora abanyagihugu bari mu kaga.” 

Ariko kandi mu buryo busa n’ubwo gusesereza Tshisekedi kubera amarangamutima yigeze kugaragaza, yongeraho ati: “Nzaba perezida utarira, nzaba perezida ubona ibisubizo ku gihugu cye.” 

Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagarutse kubyo Katumbi yatangaje ndetse n’aho yabitangarije. Abamushyigikiye n’abamunenga hafi kungana.

Baudouin Mayo wigeze kuba minisitiri w’ingengo y’imari wa Congo yagarutse ku bwenegihugu bwa Katumbi bwakomeje kuba izingiro ry’impaka no mu myaka ishize. 

DR Congo ni igihugu kitemera ubwenegihugu bwinshi, uba umunye-Congo cyangwa se ugahitamo kuba umunyamahanga iyo ufashe ubundi bwenegihugu. 

Muri video yatangaje, Mayo yagize ati: “Rimwe ni umu-Zambia, ubundi ni umuyahudi, ubundi ni umutaliyani… Moïse Katumbi yatakaje ubwenegihugu bwa Congo”.

Uyu yongeraho ko “Umwanya wa Perezida wa Repubulika ugenewe abanye-Congo gusa.”

Iby’ibanze kuri Katumbi

Moise Katumbi yakoranye kandi aba inshuti na Joseph Kabila na Felix Tshisekedi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Moise Katumbi yakoranye kandi aba inshuti na Joseph Kabila na Felix Tshisekedi
  • Irindi zina rye ni Tshapwe
  • Yabaye kandi azwi cyane no muri Zambia aho yabaye imyaka myinshi
  • Uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 58, yavukiye mu gace ka Kashobwe muri Katanga
  • N'uwo mu bwoko bw'ababemba kuri nyina
  • Ahuje se n’umushoramari Raphael Katebe Katoto, wahoze ashyigikiye Laurent Nkunda
  • Se ubabyara ni Nissim Soriano, umutaliyani w'umuyahudi uva i Rhodes
  • Nyina ni Virginie Katumbi, wo mu muryango w'abami wa Kazembe
  • Azwi cyane ko akunda kwambara inkofero yo mu bwoko 'Cowboy'

Ubucuti no gutandukana

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Moïse Katumbi yabaye guverineri wa Katanga (2007 – 2015), azwiho kuzamura ubukungu bw’iyi ntara n’imibereho y’abayituye, yanenzwe ko yayifataga nk’igihugu bwite ategeka.

Yabaye umufatanyabikorwa n’inshuti ya Perezida Joseph Kabila ariko ibintu biza guhinduka mu ntangiriro za 2015 Katumbi atangiye kugaragaza akayihayiho ko kuba yamusimbura. 

Ubwo yatangazaga uwo mugambi mu 2016, ubutegetsi bwa Kabila bwasohoye inyandiko zo kumuta muri yombi ahita ahungira mu Bubiligi.

Mu 2018 yashatse gusubira muri Congo yinjiriye muri Zambia ngo yiyamamaze mu matora, ubutegetsi buramwangira, muri ayo matora yashyigikiye Martin Fayulu nubwo uyu yaje gutsindwa na Félix Tshisekedi.

Mu 2019 Tshisekedi ageze ku butegetsi yatesheje agaciro ibirego byashinjwaga Katumbi n’impapuro leta yari yarashyizeho zo kumufata, maze Katumbi wari umaze imyaka itatu mu buhungiro aratahuka ndetse bunga ubumwe ishyaka rye Ensemble pour la République aryinjiza mu mpuzamashyaka Union Sacrée irimo n’irya Tshisekedi abanye-Congo ubu babyinirira akazina ka ‘Fatshi beton’. 

Muri Gicurasi(5) uyu mwaka, Kabila na Katumbi biyemeje gushyira ibya batanyaga ku ruhande ariko ntibasobanuye ko bafatanyije muri politike

Ahavuye isanamu, Social media

Insiguro y'isanamu, Muri Gicurasi(5) uyu mwaka mu muhango wa kiliziya wo guhuza abantu ba Katanga , Kabila na Katumbi biyemeje gushyira ibyabatanyaga ku ruhande ariko ntibasobanuye ko bafatanyije muri politike

Katumbi yakoranye anaba inshuti na Kabila, baratandukana, ni nako ubu bigenze kuri Tshisekedi. Icyabatanyije kiraboneka, ni intebe yo hejuru. 

Hagati aho, Kabila utaragira icyo atangaza ku matora ya 2023, muri Gicurasi we na Katumbi bagaragaye mu muhango wa kiliziya wari ugamije kunga ubumwe bw'abanya-Katanga bavuga ko biyemeje "gushyira ku ruhande ibyabatanyije".

Katumbi afite ingufu nyinshi za politike muri DR Congo ariko aracyagowe no kwibonwamo n'abanye Congo bose mu gihugu rutura, nk'uko ibinyamakuru muri Congo bibivuga.

Kuba amaze igihe akorana na Tshisekedi bituma benshi babona ko ashobora kuba umucyeba ukomeye uzi ingufu n'intege nke za Tshisekedi, nubwo ibi ariko bimeze no kuri Tshisekedi.

Gusa kandi abasesenguzi baribaza niba Tshisekedi azagenza nka Kabila cyangwa azafungura urubuga rwa politiki bagahatana muri demokarasi isesuye.