Uburusiya buvuga ko itsinda rya Wagner rigiye gusubiza intwaro

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Sarah Rainsford, umunyamakuru mu Burayi bw'Uburasirazuba & Alys Davies
- Igikorwa, BBC News, i Warsaw n'i London
Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko itsinda ry'abacanshuro b'Abarusiya rya Wagner rizakwa intwaro ariko ko ritazakurikiranwa mu nkiko ku mpagarara ryateje ku wa gatandatu w'icyumweru gishize.
Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko imyiteguro irimo gukorwa kugira ngo abagize iryo tsinda batange intwaro ziremereye n'ibindi bikoresho babihe igisirikare cy'Uburusiya.
Urwego rw'umutekano rw'Uburusiya (FSB) rwavuze ko ibirego nshinjacyaha na byo byakuweho ku bagize uruhare muri iyo myivumbagatanyo.
Bibaye nyuma yuko iyo myivumbagatanyo ya Wagner itigishije Uburusiya.
Ku wa gatandatu, abacanshuro bayobowe n'umukuru wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, bafashe umujyi wa Rostov-on-Don wo mu majyepfo y'Uburusiya, berekeza ku murwa mukuru Moscow ndetse bahanura kajugujugu za gisirikare z'Uburusiya hamwe n'indege ubwo bari bari mu nzira berekeza i Moscow.
Imyivumbagatanyo yabo yaje gupfuba, nyuma yuko habayeho amasezerano yagizwemo uruhare na Perezida wa Belarus (Biélorussie) Alexander Lukashenko.
Bijyanye n'ayo masezerano, Prigozhin yageze muri Belarus kuri uyu wa kabiri.
Kuri uyu wa kabiri Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko Wagner yahabwaga amafaranga yo gukoresha na minisiteri y'ingabo hamwe n'avuye mu ngengo y'imari, ko yahawe ama-roubles (akoreshwa mu Burusiya) miliyari 86.262 (angana na miliyari 1 y'amadolari y'Amerika) kuva mu kwezi kwa Gicurasi (5) mu 2022 kugeza muri Gicurasi mu 2023 honyine, agenewe "imishahara n'uduhimbazamusyi".
Yongeyeho ko abategetsi bazakora iperereza ku kuntu amafaranga yarishywe Wagner n'umukuru wayo yakoreshejwe.
Mbere yaho, indege bwite, bivugwa ko hari aho ihuriye na Prigozhin, yageze mu murwa mukuru Minsk wa Belarus mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Hagati aho, FSB yanatangaje ko dosiye ijyanye n'abarwanyi ba Wagner - bashoboraga kugezwa mu nkiko kubera kwigomeka kwitwaje intwaro - ubu yafunzwe kuko abakoze imyivumbagatanyo bayihagaritse batarakora icyaha mu buryo bwa nyabwo.
Perezida Putin yavuze ko abo barwanyi bashobora kwinjira mu gisirikare gisanzwe cy'Uburusiya, kujya mu rugo cyangwa kujya muri Belarus. Yongeyeho ko benshi muri abo barwanyi ari "abakunda igihugu" bari bayobejwe bakajyanwa mu gukora icyaha.
Ibi bya vuba aha byatangajwe n'Uburusiya bibaye nyuma y'ijambo ririmo uburakari Perezida Putin yavuze ku wa mbere nimugoroba, aho yashinje abayoboye iyo myivumbagatanyo gushaka "kubona Uburusiya bwanigiwe mu makimbirane amenekamo amaraso".
Kuri uyu wa kabiri, Putin yabwiye abasirikare i Moscow ko baburijemo "intambara hagati y'abenegihugu" ndetse afata umunota wo kwibuka abishwe.
Yashimangiye ko abarwanyi ba Wagner nta na rimwe bigeze bashyigikirwa n'igisirikare cyangwa abaturage, nubwo imbaga y'abantu yagaragaye ibishimiye ndetse ibakomera amashyi ubwo bari bavuye mu mujyi wa Rostov-on-Don.
Uko abo bacanshuro barimo gufatwa bitandukanye cyane n'uburyo abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi hamwe n'impirimbanyi bafatwamo, benshi ubu bari muri gereza bazira gusa kuba baramaganye intambara yo muri Ukraine.
Nk'urugero, impirimbanyi itavuga rumwe n'ubutegetsi, Vladimir Kara-Murza, iri mu gifungo cy'imyaka 25 nyuma yuko urukiko rumuhamije ubugambanyi.
Ku rundi ruhande, umukuru wa Wagner Prigozhin hamwe n'abarwanyi bagize uruhare muri iyo myivumbagatanyo, bisa nkaho bo barimo kwemererwa kwidegembya.
Prigozhin yashyigikiye ibyo yakoze, ashimangira ko imyivumbagatanyo itari igamije guhangana n'ubutegetsi bwa Putin.
Ahubwo, yavuze ko yari igamije kurokora itsinda rye ry'abacanshuro ntirishyirwe mu gisirikare cy'Uburusiya, no kugaragaza ibyo ubuyobozi bw'igisirikare cy'Uburusiya bwananiwe.










