Igitutu kuri Putin: Kwisubiraho mu mvugo, kubabarira Wagner, n’icyo bihatse

Ahavuye isanamu, SPUTNIK/KREMLIN POOL/EPA-EFE/REX/SHUTTERSTOCK
- Umwanditsi, Steve Rosenberg
- Igikorwa, BBC News, Moscow
Nyuma ya weekend y’impagarara, ntangiye kumva impamvu ikirangantego cy’Uburusiya ari kagoma y’imitwe ibiri: imitwe ibiri ya kagoma ireba mu byerekezo bitandukanye.
Bwa mbere, Yevgeny Prigozhin yavuze ko yiteguye “kugera kure” mu kugumuka ku gisirikare cy’Uburusiya. Maze arisubira ategeka abarwanyi be ba Wagner gusubira mu birindiro.
Mu ijambo kuri televiziyo, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ubwo bugumutsi ari “ukwishora mu cyaha…icyaha gikomeye…ubugambanyi…gukanga n’iterabwoba.” Ariko hashize amasaha macye, nka kimwe mu kumvikana na Prigozhin, byatangajwe ko ibyaha byose uwo yashinjwaga bivanyweho.
Biratangaje ku “cyaha gikomeye”.
Ubwo butumwa bw’uruvange bwa Putin bwateye kwibazwaho hano, ndetse bihindura uko Perezida Putin abonwa.
Konstantin Remchukov, umwanditsi mukuru akaba na nyir'ikinyamakuru Nezavisimaya Gazeta ati: “Nta gushidikanya ko agenda acika intege.
“Ntabwo watangaza ku mugaragaro ko abantu ari abanyabyaha maze, kuri uwo munsi nyine, ukareka ushinzwe itangazamakuru ryawe akakuvuguruza ati ‘Hoya, bariya bantu nta tegeko bishe.’”
Uwahoze ari minisitiri w’iterambere ry’Uburusiya, Andrei Nechaev, nawe avuga nk’ibi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Andrei yavuze ko: “Itegeko ryatakaje imbaraga ryazo. Yewe n’ibyaha bikomeye ntibigihanwa kubera inyungu za politike. Mu gitondo, ushobora kwitwa umugambanyi. Nimugoroba, ukababarirwa n’ibyaha bakuregaga bikajugunywa.
“Igihugu biraboneka neza ko kiri ku ntango y’impinduka ikomeye.”
Impinduka ikomeye? Ni igitekerezo cyeruye. Ariko niba impinduka ije, ubugumutsi bwa Wagner bwaba ari yo mbarutso? Birashoboka ko habaye kumvikana kandi ubugumutsi bwahagaze. Ariko kuba ibyo byarabaye Putin areba ni igisebo kuri perezida, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo z’Uburusiya.
Kandi wamenya ko: Manda ya Putin nka perezida izarangira umwaka utaha.
Konstantin Remchukov ati: “Amatsinda yose y’abakomeye ubu aratangira gutekereza ku matora ya 2024. Baribaza niba bakwiye gukomeza kwiringira Vladimir Putin, nk’uko babikoraga kugeza kuri uku gushaka guhirika ubutegetsi.
“Cyangwa se bashobora gutekereza ku wundi muntu mushya, washobora guhangana n’ibibazo mu buryo bugezweho?”
“Umuntu mushya” ku mwanya wa perezida ntabwo ari ikintu gisanzwe kumva mu biganiro by’abantu bo hejuru mu Burusiya.
Ibyo ntibisobanuye ko impinduka zigiye kubaho muri Kremlin. Niba hari ikintu Putin yamenye gukora neza nyuma y’imyaka 23 ku butegetsi, ni uburyo bwo kubugumaho.
Gusa umwanzuro we w’umwaka ushize wo gutera Ukraine wateje ibibazo bigaragara imbere mu Burusiya; kuva ku bibazo mu bukungu, ku bitero bya za drone ku butaka bw’Uburusiya, kurasa mu bice byegereye umupaka, kwinjira kw’abacengezi mu gihugu, none ubu bigeze ku bugumutsi bwa Wagner.
Ibi byose birongera igitutu ku mukuru wa Kremlin.
Gusa ntiwitege ko Putin aza kwemera ko hari ibyo yakoze nabi. Kwemera amakosa n’imyanzuro mibi ntabwo ari ibintu bye.
None ni iki Putin azakurikizaho? Ikimenyetso, wenda, kirava mu byatangajwe kuri televiziyo ya leta mu makuru yo ku cyumweru nijoro. Mu nkuru ku migumuko ya Wagner, bacishijeho agace k’ikiganiro Putin yatanze hambere.
"Ese ushobora kubabarira?"
"Yego. Ariko simbabarira byose."
"Ni iki utababarira?"
"Ubuhemu."
Ndibaza niba Prigozhin yarebaga.













