Ubuzima butandukanye - Harris na Trump uko wari utarababona - Amafoto

Ahavuye isanamu, Alamy
Mu gihe cyo kwiyamamaza cyose, abatora babonye amafoto menshi y’aba bakandida babiri – bavuga imbwirwaruhame, basuhuza abaje muri za mitingi zabo cyangwa bururuka mu ndege. Aya ni amafoto atandukanye y’abo ari bo n’aho bavuye.
Mbere cyane y’uko banamenya icyo White House ari cyo… ku ifoto ibanza ni Kamala Harris na Donald Trump bombi bafite imyaka itatu.
Mu myaka mirongo barutana, Harris yabaye imyaka ye y’ibanze i Oakland muri California, naho Trump yakuriye mu gace ka Queens muri New York.
Harris (ubanza ibumoso mu ifoto y’ibumoso) na murumuna we Maya (hagati) babanje kurerwa na nyina w’Umuhindekazi, Shyamala Gopalan Harris, umushakashatsi kuri cancer n’impirimbanyi y’imibereho ya rubanda.
Se wa Trump, Fred Trump yari umuhungu w’abimukira b’Abadage naho nyina Mary Anne MacLeod Trump yavukiye mu gihugu cya Scotland. Bamwandikishije mu ishuri rya New York Military Academy afite imyaka 13.

Ahavuye isanamu, Kamala Harris / @realDonaldTrump
Harris yamaze imyaka itanu mu ishuri ryisumbuye i Montreal muri Canada, aho nyina yigishaga muri McGill University. Yaje kujya muri kaminuza ifite amateka yo kuba ari iy’abirabura, Howard University i Washington DC.
Trump yavuze ko mu myaka itanu yamaze mu ishuri rya gisirikare, aho yatangiye mu 1959, yamuhaye ubumenyi mu bya gisirikare n’ubuhanga mu miyoborere. Gusa ntiyagiye mu ntambara ya Vietnam, kuko byagiye bisubikwa, kubera impamvu zirimo iz’amasomo n’uburwayi bw’amagufa.

Ahavuye isanamu, Alamy
Kuva mu buto bwe, Harris yatojwe na nyina akamaro k’imiryango iharanira uburenganzira kandi mu 2004 yitabiriye urugendo ruzwi nka Martin Luther King Jr Freedom March i Washington.
Nyuma yo kubona impamyabumenyi muri University of Pennsylvania, Trump yabaye umusimbura wa se ku gasongero ka ‘business’ y’umuryango wabo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Harris yasubiye muri California, aho yazamutse vuba vuba akagera hejuru mu bucamanza bwaho – aba umunyamategeko mukuru wa California – yakoresheje uko kuzamuka kwe mu kwiyamamariza no gutsindira kuba umusenateri mu 2016.
Mu gihe yinjiraga muri Sena, Trump we yari ageze muri White House ku nshuro ya mbere, ubwo yatunguraga isi agatsinda Hillary Clinton.
Hashize imyaka itatu Harris yashatse kwiyamamariza kuba perezida, ariko atoranywa na Joe Biden wari watsinze amatora mu bademokarate, ngo amubere uwamwungiriza. Intsinzi bayigezeho, bahigika Trump na Mike Pence.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Impera y’ubutegetsi bwa Trump na Pence n’intangiriro y’ubwa Biden-Harris yaranzwe na za guma mu rugo za Covid, kwambara agapfukamunwa, n’imyivumbagatanyo yakurikiye urupfu rwa George Floyd wishwe n’abapolisi i Minneapolis.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Harris yagiye agorwa no kwigaragaza nka visi perezida, ariko ijwi rye ryumvikanye cyane mu 2022 ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwahagarikaga uburenganzira bwatangwaga n’itegekonshinga bwo gukuramo inda.
Perezida Biden yari yarashimye ko Harris ari we uvugira White House mu kuvuganira uburenganzira bw’abashaka gukuramo inda.
Trump ari mu batumye Urukiko rw’Ikirenga rugera kuri uwo mwanzuro ku gukuramo inda.
Mu gihe yari mu biro bya perezida, Trump yanavanye Amerika mu masezerano y’i Paris yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, anatera intambwe mu kugabanya abimukira.

Ahavuye isanamu, White House / Getty Images
Harris nka visi perezida, uruzinduko rwe rwa mbere hanze yagiye muri Guatemala mu 2021, nk’imwe mu nshingano yari yahawe yo kugabanya umubare w’abimukira bagera muri Amerika bavuye muri Amerika y’Epfo baciye ku mupaka wa Mexique.
Ibibazo by’ayandi mahanga byaranze ibihe bya Harris, ibyo birimo nk’intambara muri Ukraine na Gaza, hamwe n’uburyo ingabo za Amerika zavuye muri Afghanistan mu buryo bw’akajagari.
Naho Trump, uruzinduko rwa mbere mu mahanga nka perezida yarukoreye muri Arabia Saudite mu 2017.
Trump azwiho gushyigikira politike ireba Amerika ubwayo, igamije kuvana Amerika mu bibazo by’andi mahanga, no guteza imbere inganda za Amerika.

Ahavuye isanamu, Getty Images / Reuters
Harris yashakanye na Doug Emhoff (uri hasi ku ifoto), ukunda kuboneka yamamaza umugore we. Harris abereye mukase – cyangwa “Momala”, nk’uko abivuga – Cole (ibumoso) na Ella (iburyo) abana Doug yabyaye mu rushako rwe rwa mbere.
Benshi mu bo mu muryango wa Donald Trump bagize uruhare mu kazi ke ka politike, nubwo muri uyu mwaka umugore we Melania Trump atagaragara kenshi mu bikorwa bya politike by’umugabo we.
Ku mugore we wa mbere, Ivana, Trump yabyaye abana batatu; Donald Jr (wa kabiri ibumoso mu ifoto yo hasi), Ivanka (wa kabiri iburyo) na Eric (iburyo). Yabyaraye kandi Tiffany (ibumoso), ku mugore we wa kabiri, Marla Maples. Mu 2005 yashakanye n’uwa gatatu Melania (wa gatatu ibumoso), bayarana umuhungu umwe, Barron.

Ahavuye isanamu, Alamy/AP
Harris yinjiye mu kwiyamamariza kuba perezida muri uyu mwaka, asimbuye Joe Biden wari wabitangiye akaza kumuhigamira.
Yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere w’imvange y’abirabura n’abanyaziya wiyamamarije kuri uwo mwanya nk’umukandida wa mbere w’ishyaka.
Muri aya matora, Donald Trump yagize umwihariko udasanzwe wo gutoranywa n’ishyaka ku nshuro ya gatatu ngo arihagararire, kuraswa akarusimbuka agakomereka ni bimwe mu byaranze kwiyamamaza kwe.

Ahavuye isanamu, Reuters / EPA-EFE
Amafoto yateguwe na Phil Coomes













