Abarusiya baregwa ibyaha bahawe amahitamo- kujya ku rugamba aho kujyanwa mu nkiko

Ahavuye isanamu, Novosibirsk courts administration
- Umwanditsi, Olga Ivshina
- Igikorwa, BBC ishami ry'ikirusiya
Ahagana saa 06:45 ku ya 28 z'ukwezi kwa gatatu, abapolisi bageze kwa Andrey Perlov hafi ya Novosibirsk muri Siberia. Yari yazindutse kare kugira ngo ajye muri siporo, ku buryo abapolisi boherejwe kumusubiza mu rugo iwe kugirango bahasake.
Bamushinje kwiba amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z'amarubure akoreshwa mu Burusiya ($ 32,000) ikipe y’umupira w'amaguru ya Novosibirsk igihe yari umuyobozi mukuru wayo.
Umuryango we uvuga ko icyo yakoze kwari ukureka abana bakitoreza ku kibuga cy'iyo kipe batishyuye amafaranga asanzwe yo kugikiniraho - ahubwo bishyura gusa umutoza. Abamushinja bavuga ko ayo mafaranga yayashyize mu mufuka we.
Perlov, ufite imyaka 62, yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike, akaba yaratsinze gusiganwa ibirometero 50 mu1992. Afunzwe amezi arenga atandatu kandi umuryango we uvuga ko arimo kotswa igitutu ngo yemere kujya kurwana muri Ukraine. Yabwiwe ko urubanza aregwamo kunyereza umutungo wa leta ruzahagarikwa cyangwa rukavanwaho burundu intambara irangiye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umukobwa we Alina avuga ko se yanze kubyemera maze umuryango we urabisakuza cyane mu bitangazamakuru byaho utuye. Ngo nuko yoherezwa gufungirwa mu cyumba cy'abahawe ibihano bikomeye aho bongeye kongera kumubaza niba yemera kujya ku rugamba. Ngo yongeye kubyanga ku nshuro ya kabiri maze icyo gihe ahanishwa kutongera kubonana no kuteterefona umuryango we.
Ntabwo ari ibanga ko imfungwa zijyanwa kurwana muri Ukraine, ariko ubushakashatsi bwa BBC bwerekana ko kwibanda cyane ku bafungwa bafungiwe ibyaha bikomeye n'ibyaha by'urugomo byahindutse. Amategeko mashya avuga ko ari ubushinjacyaha cyangwa abunganira abandi mu mategeko ubu noneho bagomba kubwira buri muntu wese ushinjwa ibyaha ko afite amahitamo yo kujya ku rugamba aho gushyikirizwa inkiko.
Itegeko ryashyizweho mu kwezi kwa gatatu muri 2024 risobanuye ko niba bemeye kujya ku rugamba, gukurikiranwa mu nkiko n'amaperereza bizahagarara. Imanza zabo zikazahagarikwa burundu intambara irangiye.
Olga Romanova, umukuru w'umuryango utegamiye kuri leta ufasha mu rwego rw'amategeko imfungwa avuga ko ibi byagize ingaruka ku mikorere y'urwego rushinjwe kureba niba amategeko yubahirizwa.
Agira ati: "Igipolisi ubu gishobora guta muri yombi umugabo uri iruhande rw'umurambo w'umuntu amaze kwica, bamara kumushyiramo amapingu akakibwira ati: "Nimube muretse, ndashaka kwitabira igikorwa kidasanzwe cya gisirikare cy'Uburusiya muri Ukraine maze bagahita bahagarika ikurikiranwa rye mu rwego mpanabyaha.

Ahavuye isanamu, Vera Salnitskaya
Twahawe amajwi yanyerejwe y'ukora iperereza warimo asobanurira umugore ufite umugabo warangije gukatirwa gufungwa imyaka itatu ashinjwa ubujura, ibyiza biri mu gusinya amasezeranyo yo kwinjira mu gisirikare cy'Uburusiya.
Yakomeje amubwira ati: "Ashobora gukatirwa indi myaka itandatu kuri iki cyaha kindi. Namuhaye amahirwe yo gusinya amasezerano. Ubusabe bwe buramutse bwemewe azajya ku rugamba hanyuma dufunge idosiye ye".
Iyo ushinjwa asinye amasezerano, mu minsi mike cyane urubanza rwe mu rwego mpanabyaha ruba ruhagaritswe, ushinjwa akarekurwa maze agahita ajya ku rugamba. Abanyamategeko batatu bunganira abandi bemeza ko ibi bisigaye byarabaye nk'itegeko mu gihugu hose.
Bamwe basinya amasezerano yo kujya ku rugamba kubera gutinya kujya muri gereza no kugira idosiye mu rwego mpanabyaha ariko ntibihira bose nkuko byagendekeye umusore Yaroslav Lipavsky w'imyaka iri munsi ya 20. Yasinye ayo masezerano nyuma yaho abantu bari babyumvikanyeho hagati yabo bamushinje kubangamira ubuzima bwa muntu mu bugome bwinshi kandi yabigambiriye.

Ahavuye isanamu, Lipavsky family vk.com
Umukunzi we w'umukobwa yari amaze kumenya ko atwite kandi muri gahunda yo kugirango ataregwa mu nkiko Lipavsky yahise yinjira mu gisirikare amaze kuzuza imyaka 18.
Yagiye kurwana muri Ukraine maze nyuma y'icyumweru kimwe arapfa - ni umwe mu basirikare bafite imyaka mike bapfiriye mu ntambara.
Ntabwo hazwi neza umubare w'abantu bashinjwa ibyaha bahisemo kurwana aho kuburana mu nkiko, ariko aya mahinduka yerekana ko Uburusiya bukeneye kongerera ingufu ingabo ziri ku rugamba mu gihe bugabanya umubare w’abandi baturage bukeneye kwinjiza mu gisirikare.
Michael Kofman, umusesenguzi mu kigo giharanira guteza imbere amahoro ku isi - Carnegie Endowment for International Peace - agira ati: "Mbe abarusiya bitaye ku bakatiwe cyangwa abari muri gereza? Atekereza ko leta yumva ko aba ari abantu ishobora gutakaza maze ntihagire ubakumbura kandi ntihagire n'ingaruka mbi bigira ku bukungu bw'igihugu muri rusange.

Ahavuye isanamu, 72.ru Iryna Sharova
Igihe umutwe w'abacanshuro wa Wagner watangiraga ku nshuro ya mbere kwinjiza imfungwa mu basirikare bawo, uwari uwukuriye ubu wapfuye, Yevgeny Prigozhin yibandagaga cyane ku banyururu bakatiwe ibyaha bikomeye cyane ngo kubera ko yifuzaga inararibonye ryabo mu bugizi bwa nabi maze nabo bagahabwa imbabazi.
BBC n'urubuga rw'igitangazamakuru Mediazona byabonye kandi bisuzuma umwimerere w'inyandiko z'ibanga zitanga umucyo ku kuntu igikorwa cyo kwinjiza imfungwa mu gisirikare kigenda, uko byagendekeye benshi muri zo, no gukenera gukomeza kwohereza abasirikare bashya ku rugamba.
Tumaze gusesengura utwuma abasirikare bambara ku ijosi turiho umwirondoro wabo tw'abanyururu bapfiriye ku rugamba muri Ukraine n'amafaranga y'impozamarira yahawe imiryango yabo, twasanze umutwe wa Wagner warinjije mu barwanyi bawo imfungwa hafi ibihumbi 50 maze bigera aho watakazaga imfungwa 200 buri munsi ku rugamba izindi nyinshi zigakomereka.
Utwuma twose twari twambawe n'imfungwa zaguye ku rugamba twari twanditseho inyuguti ya K itangiza ijambo ry'ikirusiya rya "kolonya" cyangwa ikigo cya gereza kiri kure cyane y'abaturage. Imibare itatu ikurikira iyo nyuguti isobanuye gereza bavuyemo, naho imibare itatu ya nyuma ivuga umwanya w'iyo mfungwa ku rutonde - rero iyo ari umubare uri hejuru biba bisobanuye ko muri icyo kigo cya gereza cyavuyemo imfungwa nyinshi.

Ahavuye isanamu, Sergey Vologin family archive/ @jungerbahmut telegram
Inyandiko z'umubare w'amafaranga y'impozamarira yahawe imiryango y'imfungwa zaguye ku rugamba yerekana ko imfungwa zirenga 17000 zishwe zirimo kugerageza gufata umujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine hagati y'ukwezi kwa karindwi 2022 n'ukwezi kwa gatandatu 2023.
Gusiba icyo cyuho, umutwe wa Wagner na minisiteri y'ingabo y'Uburusiya mu nyuma byavuguruye uko byinjiza abasirikare bashya ku rugamba kugira ngo bongere umubare w'abantu bashobora kujonjorwamo.
Abantu bamwe baregwa ibyaha banze gusinya amasezerano yo kujya ku rugamba kubera ko ubusanzwe badashyigikiye intambara muri rusange, abandi kubera ubwoba bwinshi bwo kwicwa cyangwa gukomerekera ku rugamba, naho abandi kubera ko bashaka kuguma iwabo kugirango bisobanure ku birego baregwa mu nkiko.
Umuryango wa Andrey Perlov uracyafite ikizere ko azerekana ko ari umwere, ariko ubwo Alina aheruka kubona se mu rukiko hagati mu kwezi kwa karindwi yari yaratakaje ibiro byinshi. Agira ati: “Agerageza gukomeza umutsi, ariko nibiramuka bikomeje bizamugagaza.”
Twabajije abategetsi b'Uburusiya ku kibazo cya Andrey Perlov kandi niba bahatira imfungwa kujya mu gisirikare - ntacyo badushubije.










