Umushyikirano: Kugwingira kw'abana n'ibiciro bihanitse mu bihanze Abanyarwanda

Abana bahagaze ku gasozi kari hakurya ya Kigali, 2014

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko umwana 1 muri 3 yagwingiye

Mu Rwanda hashojwe inama y’igihugu y’umushyikirano yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali.

Iyi nama iyoborwa n’umukuru w’igihugu yize ku bibazo bitandukanye bihangayikishije ubuzima bw’igihugu.

Ku munsi wa kabiri ari na wo wari uwa nyuma w’inama havuzwe ibibazo byugarije umuryango.

Ku isonga havuzwe ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa bikomeje gutumbagira ku buryo bigoye umuturage muri iki gihe kugaburira umuryango uko bikwiye.

Havuzwe kandi n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bato cyiyongera cyane gishingiye ahanini ku buke ndetse n'ubwiza budahagije bw’ifunguro bahabwa.

Ni ikibazo cyavuzwe na benshi ko cyafashe indi ntera, ndetse Ministeri y’ubuzima yo ikaba ivuga ko yamaze kugifata nk’icyorezo mu bindi.

Ministri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ati: “Ukabona umwana afite imyaka itanu ariko afite igihagararo cy'uw'amezi atandatu. Uyu munsi umwana umwe kuri batatu aragwingiye mu Rwanda.

"Tugiye gukora ibintu navuga ko [ari] imyaka ibiri idasanzwe yo kurwanya igwingira; guha abana indagara zifatanyije n'igi rimwe ku munsi, n'imboga izi duhinga hafi y'urugo noneho ugashyiraho n'imbuto.

"Ikindi ni uko tuvugurura za centre z'ubuvuzi twagiraga kera twitaga 'centres nutritionnels'."

Iki kibazo cy’igwingira gifitanye isano n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje gutumbagira.

Abanyagihugu batari bake bavuga ko badafite ubushobozi bwo kugaburira imiryango yabo inshuro eshatu ku munsi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko na yo ihangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro rituma bigora umuturage kujya ku isoko.

Ministri w’intebe Edouard Ngirente avuga ko leta yahagurukiye iki kibazo ariko ko hari ibyo idafiteho ubushobozi.

Muri iyi nama havuzwe kandi n’ikibazo cy’umubare munini w’abana bava mu mashuri bayacikirije.

Ministeri y’uburezi ivuga ko yagerageje gushishikariza abana kuguma mu mashuri ibagenera ifunguro bafatira ku ishuri kuko hari abarivagamo kubera inzara.

Gusa hanatunzwe agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze n’abarimu badohotse ntibakurikirane umunyeshuri utagaragaye ku ishuri.

Abategetsi batita ku nshingano na bo batunzwe agatoki muri iyi nama, umukuru w’igihugu Paul Kagame avuga ko atiteguye gukomeza kubihanganira.