Ukraine: Gihamya igaragaza ikoreshwa ry'amasasu atarobanura i Kharkiv

Uburusiya bwishe abaturage b'abasivile babarirwa mu magana mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine burasa butarobanura ndetse bukoresheje amasasu henshi yaciwe avamo uduce duto twica nyuma, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya bw'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.
Amnesty yavuze ko yabonye gihamya ko abasirikare b'Uburusiya bagiye bakoresha ibisasu byicamo uduce duto twica nyuma byo mu bwoko bwa 9N210/9N235, hamwe n'amasasu "yikwirakwiza" - aya ni amasasu yicamo uduce duto duturika nyuma mu bihe twagenewe guturikiraho.
BBC yasuye ahantu hatanu hatandukanye harashweho hatuwe n'abantu i Kharkiv, ibona gihamya yihariye y'uburyo bw'uruziga bw'aharashwe busa n'uko ubundi biba bimeze aharashishijwe ayo masasu yicamo uduce duto.
Tweretse inzobere eshatu mu by'intwaro amashusho y'aho hantu, zose zivuga ko aharashwe hahuye n'uko biba bimeze ku harashwe n'izo ntwaro zitavugwaho rumwe.
Mark Hiznay, umushakashatsi mukuru mu gice cy'intwaro mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yagize ati:
"Aho harashwe ni ah'amasasu yicamo uduce, ni ikirango cyihariye cyayo.
"Kandi mu ifoto imwe ho ushobora kubona igisigazwa cy'igice kigumisha hamwe isasu cyavuye kuri kamwe mu duce tw'amasasu".
Amashusho ya kamera z'umutekano (CCTV) umuturage waho yahaye BBC ya hamwe mu harashweho, agaragaza ukuntu uduce tw'amasasu duturika mu buryo bukurikiranye.
Hamish de Bretton Gordon, wahoze ari Koloneli mu ngabo z'Ubwongereza ubu akaba ari inzobere mu ntwaro kuri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko ibyo ari "ikigaragaza gikomeye cyane ko ari uduce tw'intwaro yicamo uduce twirasa tukanica nyuma".

Amasasu yicamo uduce duturika nyuma ku gihe twahawe ntavugwaho rumwe kuko aturikira mu kirere akarekura udusasu duto tugwa ahantu hanini mu buryo butarobanura, bigashoboka ko dushyira mu byago ubuzima bw'abasivile.
Utwo dusasu akenshi tunananirwa guturikira ku ho twarashwe, tugateza ibyago mu myaka iri imbere. Ibihugu birenga 120 byashyize umukono ku masezerano abuza ikoreshwa ry'izi ntwaro - nubwo Uburusiya na Ukraine byo bitashyize umukono kuri ayo masezerano.
Hamwe mu haboneka nk'aharasishijwe iyo ntwaro i Kharkiv, hafi y'inyubako yo guturamo n'ikibuga cyo gukiniraho mu gace ka Industrialnyi, aharashwe hameze nk'uruziga haraboneka ku hantu hatatu ho mu bice bitatu by'ikibuga.
Oksana, umugore wa Ivan Litvynyenko, yarakomeretse bikomeye nyuma yo kuraswaho, aza gupfa.
Litvynyenko, w'imyaka 40, yabwiye BBC ko we n'umugore we bari barimo bagenda n'amaguru muri icyo kibuga cyo gukiniraho bari kumwe n'umwana wabo w'umukobwa w'imyaka itanu ubwo ibisasu byaraswagwa. Umuhungu wabo w'imyaka 14 yari ari imbere mu nzu.
Litvynyenko yagize ati: "Ako kanya nabonye igishashi nuko numva igisasu cya mbere".
"Nshikuza umukobwa wanjye mwegeka ku giti. Umugore wanjye yari ari nko mu ntambwe hafi eshanu uvuye aho nari ndi nuko ahita yitura hasi".

Oksana, wari ufite imyaka 41, yakubiswe n'ikimanyu cy'isasu cyinjiye mu mugongo we, mu gatuza no mu nda, cyahuranya mu bihaha bye ndetse cyangiza uruti rw'umugongo.
Yamaze amezi abiri avurirwa mu cyumba cy'indembe ku bitaro, kugeza ku cyumweru, ubwo yapfaga azize ibibazo byatewe n'ibikomere hamwe n'uburwayi bwe bwa diyabete, nkuko bivugwa n'umugabo we Litvynyenko.
Avuga hashize amasaha umugore we apfuye, yagize ati: "Abaganga bamubaze inshuro nyinshi ariko umubiri we ntiwashoboye kubirokoka".
Avuga kuri icyo gitero, Litvynyenko yavuze ko yabonye "urukurikirane rw'ibisasu, ibisasu byinshi kimwe kigwa nyuma y'ikindi".
Abandi baturage babiri bari bari mu nzu zabo icyo gihe igisasu cyaraswagwa, babwiye BBC ko bumvise ibisasu byikurikiranya ubwo icyo gitero cyabaga.
Danya Volynets, w'imyaka 26, yagize ati: "Washoboraga kumva ibisasu mu gihe cy'iminota myinshi.
"Ubwo twasohokaga nashoboye kubona imodoka zirimo gushya. Byasaga nkaho buri kintu cyose cyari kirimo gushya".
Tetiana Ahayeva, umuforomo w'imyaka 53, yari ahagaze imbere y'inyubako ye ubwo ibyo bisasu byaraswagwa.
Yabwiye Amnesty ati: "Ako kanya humvikanye urusaku rw'ibisasu ahantu hose, byinshi, ahantu hose.
"Twagiye ku butaka tugerageza kwihisha. Umuhungu w'umuturanyi wacu, wari ufite imyaka 16 witwa Artem Shevchenko, yahise yicirwa aho ngaho. Yari afite umwobo wa santimetero [cm] imwe mu gatuza ke. Se yangiritse mu itako ndetse ikimanyu cy'isasu kimukomeretsa ku kaguru ke".

Abaganga bo ku bitaro bikuru by'i Kharkiv bavuze ko ku bapfuye bari bagejejwe kuri ibyo bitaro nyuma y'icyo gitero ku kibuga cyo gukiniramo, babonye ibikomere byinjiramo imbere mu nda, mu gatuza no mu mugongo, ndetse bakusanya ibisigazwa by'ibyuma bihura neza n'ibice byasanzwe mu barashwe n'amasasu yo mu bwoko bwa 9N210/9N235.
Amnesty ivuga ko icyo gitero ku karere ka Industrialnyi cyiciwemo abaturage b'abasivile batari munsi y'icyenda, kinakomerekeramo abandi 35, ibisasu byacyo bigera mu gace k'ubuso bwa metero kare 700.
Ku yindi nyubako yo guturamo yo mu gace k'i Kharkiv ko ku muhanda wa Garibaldi Street, igisasu cyaguye mu muryango w'inyubako, cyica abakecuru babiri ndetse gikomeretsa bikomeye undi mukecuru.
Ikimenyetso gifite iforoma y'uruziga cy'aho amasasu yaguye kiboneka ku mpande z'umuryango ndetse no ku kayira kari hafi aho.
Umuturage waho Nadia Kravchuk, w'imyaka 61, yagize ati: "Habaye urukurikirane rw'ibisasu kimwe giturika nyuma y'ikindi.
"Narasohotse mbona umugore aryamye hano yubitse umutwe n'undi mugore araryamye hano, iruhande rwabo hari Lena, watakaje amaguru ye yombi. Yari arimo kuboroga avuga ati 'Natakaje ukuguru kwanjye'".
Tetiana Bielova na Olena Sorokina bari bicaye ku ntebe ndende hanze ubwo igisasu cyaturikiraga hafi yabo. Barahaguruka ngo binjire mu nzu, ariko igisasu cya kabiri kigwa mu muryango, cyica Bielova n'undi mugore witwa Tetiana wari uri kumwe na bo. Sorokina yatakarije amaguru ye yombi muri icyo gitero.

Mu gihe cy'ibyumweru bibiri Amnesty yamaze ikora ubushakashatsi aho byabereye, yabaruye ibitero 41 byose hamwe byagabwe i Kharkiv, byiciwemo abasivile batari munsi ya 62 naho abandi 196 barakomereka, nkuko uyu muryango urahanira uburenganzira bwa muntu ubivuga.
Amnesty yabonye gihamya ko ibisasu byicamo uduce duturika nyuma hamwe na za rokete zitayobowe ngo zigwe aho zarashwe gusa, byishe abantu bari barimo guhaha, abari batonze imirongo bategereje ibiribwa, cyangwa abari barimo kugenda mu muhanda.
Donatella Rovera, umujyanama mukuru ku guhangana n'amakuba wo muri Amnesty, yabwiye BBC ati: "Izi ntwaro ntizagakwiye na rimwe gukoreshwa.
"Ntizishobora kuyoborwa aho zirashwe gusa. Ni intwaro ziraswa ahantu [hagari]. Kandi zigira ingaruka ikomeye ndetse ziteza impfu nyinshi z'abasivile zikanakomeretsa benshi".
Rovera yavuze ko ikoreshwa ry'izi ntwaro "ni kimwe no kurasa abasivile ku bushake.
"Uburusiya ntibushobora kuvuga ko butazi ingaruka z'ubu bwoko bw'intwaro. Kandi icyemezo cyo kuzikoresha kigaragaza kutita na busa ku buzima bw'abasivile".
Mbere, Uburusiya bwahakanye gukoresha izi ntwaro muri Ukraine, bushimangira ko abasirikare babwo barashe gusa ku hari abasirikare.










