Putin: Mu myaka myinshi Uburengerazuba ntibuzashobora kwivana ku bitoro byacu

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko mu gihe cy’imyaka myinshi Uburengerazuba butazabasha kwivana ku gukenera ibitoro na gas by’Uburusiya.
Yongeyeho ko nta muntu uzi ikizaba muri icyo gihe, bityo ko kompanyi z’Uburusiya zitagomba “gufunga amariba yazo y’ibitoro”.
Umwe mu bategetsi ba Amerika yemeje ko inyungu Uburusiya bukura mu ngufu ubu ishobora kuba iri hejuru kurusha mbere y’intambara.
Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi ubu bikura 40% bya gas bikoresha mu Burusiya
Uwo muryango w’ibihugu wiyemeje kugabanya kuri 90% ibitoro ukura mu Burusiya kugeza ku mpera ya 2022, ariko kugeza ubu ntacyo uriyemeza ku bijyanye na gas.
Amerika yakomatanyirije ibicuruzwa byose by’ingufu biva mu Burusiya. Ibi bigamije guhana Moscow kubera gutera Ukraine.
Ariko kwiyongera kw’ibiciro by’ibitoro na gas ku isi byatumye inyungu Uburusiya buvana mu bucuruzi bwabyo yiyongera mu mezi ya vuba aha, nubwo ibyoherezwa muri rusange byagabanutse.
Nko mu Rwanda, leta yaraye itangaje izamuka ry’ibiciro bishya by’ibitoro, litiro ya mazutu iva ku 1,368 igera ku 1,503 Frw/L, naho lisansi iva ku 1,359 igera ku 1460 Frw/ L.
Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru,RBA, ko iri zamuka ari ingaruka z’intambara muri Ukraine.
Kuwa kane, Perezida Putin yabwiye itsinda rya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Burusiya ko “ingano y’ibitoro irimo kugabanuka ku isoko ry’isi, ibiciro bikiyongera”.
Ati: “Inyungu ya za kompanyi irimo kuzamuka.”
Iyo ngingo yemejwe kandi kuwa kane na Amos Hochstein intumwa ya Amerika ku mutekano mu by’ingufu.
Abajijwe na Sena ya Ameika niba Uburusiya bushobora kuba burimo kungukira mu bitoro kurusha mbere y’intambara, Hochman yagize ati: “Ibyo sinabihakana”.

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida Putin yavugiraga i Moscow mu imurikabikorwa ryagenewe isabukuru y’amavuko y’imyaka 350 y’uwabaye umwami w’Uburusiya Pierre le Grand.
Uyu mutegetsi wo mu kinyejana cya 18 yarwanye na Sweden mu ntambara zo kwagura ubutaka, ibyo Putin agereranya n’ibitero kuri Ukraine.
Yabwiye abari aho ati: “Ubona ko mu kurwana na Sweden hari ikintu yashakaga gucakira. Nta kintu yabamburaga, ni icyo yisubizaga.
Mu gusa n’ubwigereranya na Ukraine, ati: “Ni inshingano zacu natwe kwisubiza no gukomera.”














