Rwanda: Abaturage bagowe n'izamuka rikomeye ry'ibiciro by'ibiribwa

Ahavuye isanamu, UKWEZI
Abaturage mu Rwanda bavuga ko mu minsi micye ishize ibiciro ku biribwa bimwe byazamutse cyane kandi batazi impamvu yabyo, ko ubu bagowe no guhaha ibibatunga.
Abo mu mujyi wa Kigali na Gisenyi babwiye BBC ko amavuta yo guteka, isukari, umuceri, biri mu byazamutse ku buryo bugaragara.
BBC yagerageje kuvugana n'ikigo cya leta gifite mu nshingano kurengera abaguzi ariko ntibyashoboka, n'ubutumwa ugikuriye yandikiwe ntiyabusubije.
Damien Ndizeye ukuriye ishyirahamwe ryigenga ryo kurengera uburenganzira bw'umuguzi agira ati: " Nta kinyoma kirimo ibiciro koko byarazamutse".
Ibyahindutse mu kwezi kumwe:
- 3L z'amavuta zaguraga 5,000 - ubu aragura 9,000Frw
- 1Kg y'isukari yaguraga 1,000 - iragura 1,500Frw+
- Isabune yaguraga 700 - iragura 900 cyangwa 1,000Frw
- Umuceri 25Kg zaguraga 30,000 - ubu ni 45,000Frw
Icyitonderwa: ibi biciro bitandukanyeho gato bitewe n'isoko
Bagowe no guhaha ibibatunga
Mu gihe ubukungu bw'ibihugu bwari butangiye kwisuganya nyuma yo gushegeshwa na Covid-19, ubu intambara y'Uburusiya na Ukraine iri guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga.
Inzobere mu bukungu ziburira ko ibiciro ku masoko mu bihugu bishobora gukomeza kuzamuka.
Abacuruzi mu Rwanda bavuga ko iri zamuka rishya ry'ibiciro cyane cyane ku bicuruzwa biva hanze, riterwa n'uko bitinda mu nzira bikahagera ububiko bw'ibindi bwarashize, bityo bigahenda.
Ibi si ibihe byoroshye ku ngo nyinshi mu Rwanda zitungwa no guhaha buri munsi cyangwa ku kwezi, nk'uko abatandukanye babibwiye BBC.
Uwiragiye Leonile wo mu mujyi wa Gisenyi ati: "Isukari ntabwo nkiyinywa kuko yarahenze, hashize nk'ibyumweru bibiri.
"Amavuta nayo yarahenze ntabwo tukiyateka…Icyifuzo ni uko ibiciro byamanuka bagafungura n'umupaka natwe tukajya gukora."

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Emery Nsanganira wo ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali ati: "Ibintu byarakomeye cyane muri iyi minsi, isukari, umuceri, amavuta byarazamutse bikomeye."
Songa Daniel mu mujyi wa Gisenyi ati: "ibintu byose byazamutse twayobowe ikiri kubitera, kandi abaturage twebwe ntabwo turi kuzamuka ngo tubone amafranga, twe turakennye."
Mugenzi we Pierre Manizabayo ati: "Iyo ngereranyije n'umushara mpembwa, ntagira icyo akora mu rugo kubera ibiciro biri hejuru. Ubu birakaze ntacyo umushara ukimara."
Damien Ndizeye ukuriye ishyirahamwe ADECOR riharanira uburenganzira bw'umuguzi agira ati: "Nk'isukari n'amavuta, byombi byarazamutse ku buryo abaguzi bafite impungenge z'uburyo bazajya bagura isukari mu gihe kizaza."
Yongeraho ati: "Ibyo rero bigomba kuganirwaho n'inzego zibishinzwe, cyane cyane nkatwe duhagarariye abaguzi tugomba gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko hari icyahinduka."










