Alina Kabaeva: 'Umukunzi wa Putin' ni muntu ki?

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Na Thom Poole
- Igikorwa, BBC News
Uburusiya busanzwe bwarafatiwe ibihano bikomeye ariko ubu Ubumwe bw'Uburayi (EU) bushobora no kwibasira Alina Kabaeva.
Uyu ni umunyapolitiki, ukuriye ibitangazamakuru, yahoze ari umunonotsi, ndetse - niba ibivugwa ari ukuri - ni umukunzi wa Perezida Vladimir Putin waba ari na nyina wa bamwe mu bana be.
Ibihano byashyizweho na EU n'abandi, bigamije kwibasira abari hafi ya Putin - abaherwe, abanyapolitiki, n'abandi bategetsi bakorana nawe.
Mu kwezi gushize, Amerika n'Ubwongereza byafatiye ibihano abakobwa be Maria Vorontsova, 36, na Katerina Tikhonova, 35. Ni abana yabyaranye n'uwari umugore we Lyudmila.
Kugeza ubu, Kabaeva nta bihano yafatiwe. Gusa ashobora kuba hari impungenge yagize; muri Werurwe (3) abatari bacye kuri internet banditse ubusabe ko avanwa mu nzu ye mu Busuwisi.
Hari abantu bemereye BBC ko Kabaeva ari ku rutonde rugezweho rw'abantu bafatiwe ibihano na EU.
AFP ivuga ko azibasirwa kubera uruhare rwe mu gukwiza icengezamatwara rya Moscow no "kuba hafi" ya Perezida Putin.
Inyandiko y'ibanze ya EU ntabwo imuvuga nk'umukunzi wa Putin, kandi EU ntabwo irasinya mu buryo bwemewe ibyo bihano.
Perezida Putin iteka yabaye umuntu urinda cyane ubuzima bwe bwite kujya hanze. Igihe cyose yabubajijweho yahungaga ibyo bibazo.
Gusa ariko mu ruhame, yavuze ko nta mubano afitanye na Kabaeva.

Ahavuye isanamu, AFP
Mu 2008, umunyamakuru w'ikinyamakuru Moskovsky yatangaje ko Putin ari mu migambi yo gutana n'umugore we Lyudmila akarongora Kabaeva. Bombi bahakanye iyo nkuru. Nyuma gato abategetsi bafunze icyo kinyamakuru.
Hashize imyaka itanu, Putin ubu ufite imyaka 69, yatangaje ko yatandukanye n'umugore we.
Mu gihe Putin yahakanaga umubano na Kabaeva, uyu mugore yariho ahindura ava mu mikino yamuhiriye yinjira muri politike.
Mu gihe yari ahagaze neza Kabaeva yabaye uwa mbere ku isi muri siporo yo kwiyerekana mu buhanga bw'igororamubiri.
Yavutse mu 1983, atangira igororangingo afite imyaka ine. Umutoza we Irina Viner rimwe yagize ati: "Sinabashaga kwizera ibyo ndeba mubona bwa mbere. Uyu mukobwa yari afite impano zidasanzwe ku mukinnyi - kugororoka no kunoga".
Kabaeva yaje kumenyakana cyane anahabwa akazina k' "Umurusiyakazi ugororotse kurusha abandi".
Yatangiye guhatana ku rwego mpuzamahanga mu 1996, atungura abantu aba uwa mbere i Burayi mu mikino yo mu 1998.
Mu mikino olempike y'i Sydney, yakoze ikosa rito mu kwiyerekana maze aba uwa kabiri. Hashize imyaka ine i Athens yatwaye umudari wa zahabu.

Ahavuye isanamu, Visual China Group
Mu gihe yasezeraga muri iyo mikino, yari amaze kwegukana imidari 18 yo ku rwego rw'isi na 25 y'i Burayi, hejuru y'imidari olempike.
Kimwe n'abandi bakinnyi b'abarusiya ariko ntiyacitse icyasha cyo gukoresha imiti yongera ingufu, yamburwa imidari ye mu 2001 nyuma yo gupimwa bagasanga yafashe ibintu bitemewe.
Yinjiye muri politiki, aba depite w'ishyaka Russia United riri ku butegetsi mu nteko ishingamategeko kuva mu 2007 - 2014.
Mu 2014 yabaye umukuru wa National Media Group, ifite imigabane minini mu binyamakuru bikomeye bya leta hafi ya byose.
Ibi binyamakuru nibyo bitangaza ubutumwa bwa Kremlin ku ntambara muri Ukraine, bishinja abanya-Ukraine ubwabo kurasa ku mijyi yabo, bivuga ko ingabo z'abarusiya ari abacunguzi.
Umwanya we bivuga ko wamugize umugore w'umukire cyane, aho inyandiko zagiye hanze zivuga ko yinjiza agera kuri miliyoni $12 ku mwaka.
Ntabwo bizwi neza igihe we na Putin bahuye bwa mbere, ariko si bishya kuba abakinnyi b'imena bahura na perezida w'igihugu.
Hari ifoto yabo bombi yo mu 2001, ubwo Putin yamuhaga ishimwe ry'"Umudari w'Ubucuti" - rimwe mu byubahiro byo hejuru mu Burusiya.

Ahavuye isanamu, AFP
Hari amakuru y'impuha avuga ko bafitanye abana, nubwo bwose adahuza ku mubare wabo.
Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyavuze ko mu 2015 Kabaeva yabyaye umuhungu wa Putin mu bitaro byihariye cyane hafi y'ikiyaga cya Lugano, akabyara n'undi muhungu mu 2019 muri ibyo bitaro.
Ariko Sunday Times na Wall Street Journal bivuga ko yabyaye impanga mu 2019 i Moscow kandi ntibihuza ku mubare w'abana amaze kubyara.
Kremlin ihakana ayo makuru. Mu 2015, umuvugizi wa Putin yavuze ko "amakuru ku mwana wa Putin wavutse adahuye n'ukuri."
Ni ibisanzwe kuri Putin - mu ruhame nta na rimwe yigeze avuga amazina y'abana yabyaranye na Lyudmila, uretse kuvuga ko afite abakobwa babiri bakuru - impuha zishobora gukomeza gukwira.
Kabaeva yagiye avugwaho cyane ubundi bigatuza kuva hatangira amakuru ko afitanye umubano w'ibanga na Putin.
Mu 2014 niwe wari intwararumuri ry'itara olempike mu mikino olempike y'urubura i Sochi mu Burusiya.
Vuba aha muri Mata (4), yabonetse mu iserukiramuco ry'igororangingo i Moscow, avanaho ibihuha byariho ko ari mu bwihisho. Hano, yashimagije ibikorwa by'Uburusiya muri Ukraine. Ibinyamakuru bimwe byavuze ko yari yambaye impeta y'uwashyingiwe.
Kuva intambara muri Ukraine yatangira, hari abagiye basaba ko nawe afatirwa ibihano.
Wall Street Journal yavuze ko Amerika igenda biguru ntege mu gufatira ibihano Kabaeva "kandi afitanye umubano wihariye" na Putin.
Mu kwezi gushize ushinzwe itangazamakuru muri White House abajijwe impamvu Alina Kabaeva atari ku rutonde rushya rw'ibihano, yarasubije ngo "nta n'umwe" [mu bari hafi ya Putin] bitazageraho.











