Bonette Élombe: Menya uyu mwalimukazi wabaye icyamamare kubera TikTok wapfuye agatera agahinda RD Congo

Minisiteri y'uburezi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ari "agahinda gakomeye" kumenya urupfu rw'uyu mwalimukazi wari icyamamare kuri TikTok kubera kugaragaza umuhate n'urukundo ashyira mu kazi ke; kwigisha abana bo mu ishuri ribanza.

Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko Bonette Élombe wigishaga ku ishuri ribanza rya Yolo Sud mu murwa mukuru Kinshasa yari amaze ibyumweru bicye arwaye mbere yuko ashiramo umwuka none ku wa mbere.

Élombe yabaye icyamamare muri iki gihugu kubera amashusho yashyiraga ku rubuga rwa TikTok amugaragaza arimo kuririmba no guceza hamwe n'abanyeshuri be, arimo kubaha ikaze mu ishuri, arimo kuvuga amazina yabo atabareba, n'udukino dukomatanyije n'amasomo.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo n'abandi bamuzi bagaragaje agahinda batewe no kumenya urupfu rwa mwalimukazi Élombe kubera uburyo yari amaze kumenyekana nk'urugero rw'umwalimu ukunda akazi ke kandi ugakora neza.

Amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwa Élombe wari uzwi kuri TikTok nka Madame Elombe ntabwo aramenyekana neza.

Kuri TikTok yari afite abantu hafi miliyoni 1.5 bamukurikira n'abarenga miliyoni 15 bakunze 'videos' ze zarebwe inshuro (views) zirenga miliyoni 100.

Minisiteri y'uburezi muri iki gihugu ivuga yari "umwalimu witanga kandi ukunda cyane akazi ke, wemerwaga na benshi kubera uburyo bw'intangarugero mu guha ubumenyi abanyeshuri be".

Judith Suminwa, Minisitiri w'intebe wa RD Congo yatangaje ku rubuga X ko ababajwe cyane no kumenya urupfu rwa Élombe. Yongeraho ko "uburyo bwe bw'udushya no gukunda umwuga we byamugize urugero mu balimu bose".

Amwe mu mashusho – BBC itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga - yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere nimugoroba, yagaragaje abantu batandukanye – barimo n'abo byavuzwe ko ari abanyeshuri be - barimo kurira nyuma yo kumenya urupfu rwe.

Suminwa yihanganishije umuryango we, abakoranaga na we ndetse n'abanyeshuri be.

'Uyu mwuga umunsi umwe uzampemba' – Bonette Élombe

Menshi mu mashusho y'imyigishirize ye no gukina n'abanyeshuri be yagiye atangaza kuri TikTok yakwiriye henshi arebwa kandi ashimwa n'abo muri RD Congo no mu bihugu byinshi bya Afurika.

Mu kiganiro yigeze guha kimwe mu binyamakuru by'i Kinshasa, Élombe yavuze ko yize amasomo y'ubwalimu mu mashuri yisumbuye mu mujyi wa Lubumbashi, akaba ari naho atangirira gukora yimenyereza uwo mwuga mbere yo gusubira i Kinshasa.

Élombe wari umaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo kwigisha, yavuze ko kwigisha biri mu muryango we kuko nyina na sekuru na bo babaye abalimu.

Bonette Élombe yatangaje ko mukuru we ari we yabonye ko yaba afite impano yo kwigisha kubera uburyo kuva akiri muto ngo yakundaga abana, agira ati: "Mukuru wanjye ni we wangiriye inama yo kwiga ubwalimu".

Ubu buryo bwo kugaragaza uko akora akazi ke ku mbuga nkoranyambaga we yabwitaga "Méthode Élombe", agasobanura ko yafataga umwanya wo kubanza akiga neza abana yigisha akabamenya maze akamenya uko abigisha.

Yabwiye ikinyamakuru Diva ati: "Iyo maze kumenya abana, na bo baramenya tukaba inshuti, urukuta ruri hagati y'umwalimu n'umunyeshuri rukagwa…ukigisha muceza, ukigisha muririmba kuko abanyeshuri bafata vuba iyo bishimye. Umwana yajya gutaha akaza akansoma, akansezera. Urwo rukundo n'ibyishimo arabitahana n'iwabo bakabibona ko kw'ishuri umwana yishimye".

Henshi mu bihugu bya Afurika abalimu, cyane cyane abo mu mashuri ya leta, bivugwa kenshi ko bahembwa umushahara muto kandi kuri iki RD Congo ntabwo ifite umwihariko wayo, gusa Élombe yari afite icyizere ko hari igihe bizahinduka.

Asubirwamo na kiriya kinyamakuru agira ati: "Uyu mwuga ntabwo uhemba [neza] nk'uko babivuga, [ariko] umunsi umwe uzampemba… umunsi umwe uzaduhemba. Ndifuza guhindura uko abantu babona uyu mwuga bita uw'abakene."

Minisiteri y'uburezi ya RD Congo yatangaje ko urwibutso Bonette Élombe asize "ruzahora mu mitima yacu no kuzirikana kw'ishuri rya Congo".