Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Floribert Bwana Chui, umulayiki w'i Goma wishwe kubera kwanga ruswa, yagizwe umuhire
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Kiliziya Gatolika yagize umuhire Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wishwe azira kwanga kurya ruswa.
Iyi ni intambwe ya mbere imwerekeza ku kugirwa umutagatifu.
Karidinali Marcello Semeraro ukuriye urwego rwa Vatikani rushinzwe kugira abantu abatagatifu, ni we wayoboye uwo muhango wo kumugira umuhire, wabaye ku cyumweru muri bazilika y'i Roma yitwa 'Basilique Saint-Paul-hors-les-Murs'.
Abaye umuhire wa kane w'Umunye-Congo.
Floribert Bwana Chui, umulayiki wari komiseri mukuru kuri gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma, yaranyurujwe, akorerwa iyicarubozo ndetse aricwa mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga (7) mu 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo. Yari afite imyaka 26.
Leta ya DRC ivuga ko kugirwa umuhire kwe ari "ikimenyetso gikomeye kuri Congo" nk'"uwahowe Imana ku bw'ubunyangamugayo" ndetse ko "abaye intangarugero ku rubyiruko rw'Abanye-Congo".
Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, leta ya DRC yongeyeho iti: "[Floribert] Ni gihamya ko umuntu ashobora kuvuga OYA, nta ntwaro, ndetse ko ubutwari bwo mu myitwarire burusha imbaraga ubwoba."
Ubwo yicwaga, Floribert yari yanze ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge byinjizwa i Goma n'ibico by'abagizi ba nabi byakoreraga "hagati y'u Rwanda na RDC", nkuko Kinshasa ibivuga.
Uyu wari warize ubukungu muri kaminuza, witaga no ku bana bo mu muhanda, yari mu muryango wa Sant'Egidio w'abalayiki bo muri Kiliziya Gatolika.
Umuryango Sant'Egidio uvuga ko ibyo biribwa yangiye kwinjira byari "umuzigo w'umuceri waboze".
Yiyongereye ku bahire batatu
Nyina wa Floribert hamwe n'abavandimwe be, ni bamwe mu Banye-Congo, barimo n'abihayimana, bitabiriye umuhango wo kumugira umuhire.
Aline Minani, umukuru w'umuryango wa Sant'Egidio i Goma, wari inshuti ya Floribert, yavuze ko yabyakiranye "gushimira hamwe n'ibyishimo".
Yabwiye urubuga rw'amakuru Vatican News ati: "Dutewe ishema cyane no kuba duhaye Kiliziya umuhire wahoze mu muryango wacu.
"Kuri twe, [ibi] ni isoko y'ishema, by'umwihariko kuri Goma, izwiho ibintu bibabaje. Ubu dufite inkuru y'ibyishimo kuri twe no ku muryango wacu wose ku isi hose."
Mu kiganiro yari yagiranye na radio RFI y'Abafaransa mbere yuko Floribert agirwa umuhire, Aline yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso ko bishoboka "kubaho no kugumana ubwisanzure [ubwigenge] n'imbere y'amafaranga".
Ati: "Turabibona ukuntu iki cyorezo cya ruswa gicengera mu nzego [z'ubutegetsi] zacu, kandi ntekereza ko Floribert ari intangarugero.
"Uyu munsi, ukuntu ibintu bimeze mu gihugu cyacu, iki ni gihe cyo kumenya ko tugomba guhinduka, ko tugomba gukurikiza urugero rwa Floribert Bwana Chui."
Kinshasa ivuga ko nubwo uyu munsi Goma ikigenzurwa n'inyeshyamba za M23 "zifashwa n'u Rwanda", "urugero rwa Floribert rurumvikana nko guhamagarira guhangana mu rwego rw'imyitwarire hamwe no kwihangana kw'abaturage".
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, wigaruriye ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y'agaciro.
Bwana Chui yari yatangiye akazi akorera mu murwa mukuru Kinshasa mu kigo cy'igihugu gishinzwe gasutamo (Office Congolais de Contrôle, OCC), nyuma yaho yimurirwa i Goma kuba umukuru w'ishami ry'icyo kigo ryaho.
Yiyongereye ku Banye-Congo batatu basanzwe baragizwe abahire.
Uwa vuba aha cyane ni Padiri Albert Joubert, Umufaransa wari ufite ubwenegihugu bwa Congo (nyina yari Umukongomanikazi), wagizwe umuhire na Karidinali Fridolin Ambongo ku itariki ya 18 Kanama (8) mu 2024.
Icyo gihe Karidinali Ambongo yari ahagarariye uwari Papa Francis muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Epfo.
Umubikira Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta, wari mu babikira b'Umuryango Mutagatifu, yagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka wa 1985 – itariki abo muri Kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi mukuru w'Asomusiyo (L'Assomption) ufatwa nk'uw'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.
Hari kandi na Isidore Bakanja, umulayiki wabumbaga amatafari wahoze afasha abafundi b'abakoloni b'Ababiligi, wagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 24 Mata (4) mu mwaka wa 1994.