Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Grâce Kutino: Menya uyu mu mupasiteri, akaba n'umwana wa pasiteri, wagizwe Minisitiri w'urubyiruko wa DR Congo
"Nzaba ugutwi, ijwi, amaboko arambuye, ikiraro. Ndi uwanyu. Kandi nzabakorera mfite ishema, mu mucyo, n'ubudahemuka" – Yongeraho ati: "Ku bw'impuhwe z'IMANA, n'icyubahiro cyayo gusa".
Ayo ni amagambo yanditswe na Grâce Emie Kutino, Minisitiri mushya w'urubyiruko wa DR Congo muri guverinoma nshya yaraye itangajwe ikomeje kuyoborwa na Judith Suminwa nka Minisitiri w'intebe.
Bitandukanye n'ibyari byitezwe, ko guverinoma nshya izaba "ari ntoya" kandi ikazamo abantu benshi bashya – nk'uko Perezida Tshisekedi yari yabisezeranyije, iyatangajwe mu ijoro ryo ku wa kane igizwe n'abantu 53 nk'iyari iriho.
Benshi mu bari basanzwe bagarutse mu myanya yabo, abo barimo abazwi cyane nka;
- Jacquemain Shabani – ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano
- Jean-Pierre Bemba – ubwikorezi
- Thérèse Kayikwamba – ububanyi n'amahanga
- Patrick Muyaya – itumanaho/umuvugizi wa leta
- Guy Kabombo Muadiamvita – ingabo
- Cyangwa Didier Budimbu – imikino n'imyidagaduro
Amazina atatu ni yo mashya yagarutsweho kuko asanzwe azwi muri politike cyangwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu.
Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w'intebe muri leta ya Kabila ubu yagizwevisi minisitiri w'intebe ushinzwe ingengo y'imari muri iyi leta nshya.
Guillaume Ngefa Atongoko wahoze ari umukozi wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu yagizwe Minisitiri w'ubutabera, asimbura Constant Mutamba weguye muri uyu mwaka ubu uri kuburanishwa.
Floribert Azuluni watsinzwe mu matora ya perezida ya 2023 yagizwe minisitiri ushinzwe ibikorwa bya DR Congo mu karere.
Undi wagarutsweho cyane ni Grâce Kutino, umugore uri mu kigero cy'imyaka 26 wagizwe minisitiri w'urubyiruko wa DR Congo.
Ni izina rishya muri politike y'iki gihugu, ariko izina ry'umuryango wa Kutino rirazwi cyane muri Congo.
Se, Fernando Kutino, yari umuvugabutumwa uzwi cyane muri DR Congo no mu Bufaransa mbere y'uko afungwa mu 2006.
Nyuma, Kutino yakatiwe gufungwa imyaka 10 ku byaha birimo uruhare mu bwicanyi, gufatanwa imbunda, anakekwaho gukorana n'inyeshyamba zari ziyobowe na Jean Pierre Bemba - uri muri iyi leta nshya - ibyaha Kutino yavugaga ko ari ibihimbano.
Ubuzima bwa Grâce bwaranzwe no gufungwa kwa se
Grâce Kutino ubu wagizwe Minisitiri, yavukiye i Kinshasa aho nyina na se bombi bari abapasteri bakuriye urusengero rwa Armée de la Victoire, bashinze i Kinshasa n'i Paris mu Bufaransa.
Mu biganiro yagiye atanga, Grâce, bucura mu bana bane, avuga ko yagiye kuba i Paris we n'abavandimwe be afite imyaka itanu gusa, niho yakuriye yiga amashuri mbere yo gutangira gukora mu itorero ry'ababyeyi be hagati ya Kinshasa na Paris.
Uyu mugore ni umwanditsi w'ibitabo, icyo yamenyekanishije cyane ni icyo yise "On m'a volé quelque chose" kivuga uburyo afite imyaka irindwi(7) se yafashwe i Kinshasa agafungwa, "inkuru mbi" igasanga abana be i Paris, n'ibyakurikiyeho.
Mu 2017, Grâce Emie Kutino yagizwe pasiteri mu itorero rya se Armée de la Victoire.
Asanzwe andi akora n'ibikorwa by'ubucuruzi, gutanga imbwirwaruhame zo kwigisha, azwi cyane kandi ku gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza ko ashyigikiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Kuva mu 2022 yatangaje ko "noneho atuye i Kinshasa bihoraho" nyuma y'imyaka myinshi aba hagati ya Paris na Kinshasa mu bikorwa by'itorero n'ibye bwite.
Grâce ubwe yemeza ko ubuzima bwe bwaranzwe ahanini n'ibyabaye kuri se, yita akarengane yakorewe n'ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Mu mezi ya vuba Grâce yagiye agaragara mu biganiro kuri televiziyo byo gushyigikira politike ya leta mu ntambara irimo n'umutwe wa M23 mu burasirazuba bw'iki gihugu.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, ubwo hatangazwaga ikiganiro uwahoze ari perezida Joseph Kabila yahaye abanyamakuru ari mu buhungiro, Kutino yakivuzeho, ko "tutazigera twibagirwa" ibyo avuga ko ubutegetsi bwe bwakoreye se.
Yanditse ubutumwa ku rubuga X ko ubutegetsi bwa Kabila bwakoreye se iyicarubozo afunze, bukamwangira kujya kwivuza mu mahanga kugeza ubwo agize gucika k'udutsi two mu mutwe 'stroke/AVC' afunze.
Fernando Kutino yafunguwe mu 2014 amaze imyaka 8 muri gereza ya Kinshasa.
Kuzana Grâce Kutino muri guverinoma ya DR Congo bamwe babyishimiye bavuga ko ari umugore ukiri muto, ufite abantu benshi bamwumva, uzi ibibazo urubyiruko rufite, kandi wagaragaje umuhate wo gufasha ubutegetsi nubwo bwose ari umuvugabutumwa.
Bamwe mu banenze umwanya yahawe bo, bavuze ku mbuga nkoranyambaga ko yazanywe muri leta ku bw'amarangamutima ya Perezida Tshisekedi yo kwiyegereza abantu bafite ijambo mu rubyiruko kandi banga uwo yasimbuye, Kabila.
Naho Grâce Kutino we nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya yabwiye urubyiruko rwa DR Congo ati: "Iyi ni intangiriro y'urugendo tuzagendana, dushize amanga, mu kwemera, ikinyabupfura n'urukundo rw'igihugu".