Umunyamideli Moses Turahirwa yatawe muri yombi ashinjwa 'gukoresha ibiyobyabwenge'

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Umunyamideli uzwi cyane mu Rwanda no mu mahanga, Moses Turahirwa, yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bibivuga.

Umuvugizi wa RIB Thierry Murangira yasubiwemo n'ibitangazamakuru bibogamiye ku butegetsi birimo Igihe na Radio Rwanda yemeza ko Turahirwa yatawe muri yombi ati:

"Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n'ibisubizo by'ibipimo byafashwe bikanapimwa n'abahanga" bo mu kigo cy'igihugu cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, kizwi nka 'Rwanda Forensic Institute' (RFI).

RIB ntiyasobanuye ubwoko bw'ibyo biyobyabwenge, ivuga ko iperereza rikomeje.

Ibitangazamakuru mu Rwanda bivuga ko atari ubwa mbere Turahirwa atawe muri yombi.

Uku gutabwa muri yombi kwe kubaye nyuma y'ibyumweru hafi bibiri hatangajwe ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buvugwa ko ari ubwe bwibasira ubutegetsi bw'u Rwanda na Perezida Paul Kagame, buvuga buti: "Sindababarira Kagame n'Inkotanyi zose."

Ubwo butumwa bwagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri shene zo kuri YouTube, bamwe bamunenga kubahuka ubutegetsi burangajwe imbere na Perezida Kagame, mu gihe abandi bamushimye gutobora akavuga ku mateka ye.

Umuvugizi wa RIB Murangira ntiyavuze kuri ubwo butumwa nyirizina, ariko Igihe cyasubiyemo amagambo ya Murangira avuga ko "ingano y'ibiyobyabwenge [abahanga bo mu kigo RFI] basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje".

Hari hashize igihe inzu y'imideli Moshions, Turahirwa abereye umuyobozi uhanga imiterere y'imyambaro (creative director), isubitse urugendo rw'imurika yari gukorera mu mahanga.

Ku itariki ya 9 y'uku kwezi Moshions yatangaje ku rubuga X ko isubitse urugendo rw'imurika ry'imideli yari gukorera i Kampala muri Uganda ku itariki ya 13 Mata (4) – rwari ruri kuri gahunda guhera mu mpera ya Gashyantare (2) – "kubera ubuzima n'umutekano by'umuhanzi w'imideli wacu".

Ntibizwi niba ibyatangajwe icyo gihe hari isano bifitanye no gutabwa muri yombi kwa Turahirwa.

Turahirwa, w'imyaka 36, wegukanye ibihembo bitandukanye mu by'imideli, yashinze Moshions mu mwaka wa 2015, ikaba ikorera i Kigali.

Uyu wize iby'imideli mu Butaliyani ku rwego rwa 'master's', wavukiye mu karere ka Nyamasheke mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda, ni n'umwe mu baryamana b'igitsina kimwe bazwi nk'abatinganyi.

Moshions ikora imyambaro itandukanye y'abagore n'abagabo. Abategetsi bakomeye mu Rwanda, barimo na Perezida Kagame n'umuryango we, bagiye bagaragara bambaye imyambaro ya Moshions.

Ni iki kiri mu butumwa buvugwa ko ari ubwa Turahirwa?

Ubwo butumwa bwo ku itariki ya 12 Mata bwo mu buryo bwa 'status', bugaragara ko bwatangajwe kuri konti yo kuri Instagram yitwa 'kwandaseason_1' iri mu izina rya Moïse Turahirwa, ubu ntibukigaragara ku rubuga.

BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kubugenzura mu buryo bwigenga ariko amafoto (screenshots) avugwa ko ari ayabwo yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Umutwe wabwo ugira uti: "Nakuze Nanga Kagame Ninkotanyi zose Bro! [muvandimwe]".

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: "Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa."

Avuga ko ubwo yajyaga mu mujyi wa Kamembe (unazwi nka Rusizi) ubwa mbere, afite imyaka itandatu, yari ari kumwe na nyina agiye gusura se wari ufungiye mu mujyi wa Cyangugu.

Ati: "Inkotanyi yakubise IKIBOKO Papa ari gushaka uburyo yansuhuza kubera iminota micye babahaga yo gufata injyemu twabazaniye. Yasubiye mu gihome [muri gereza] ntamusuhuje."

Yongeraho ko yaraye arira ubwo yamenyaga ko "H.E [imvugo y'icyubahiro imenyerewe ku kuvuga Perezida, ishatse kuvuga 'His Excellency'] azambara ishati nahanze". Icyo gihe ngo yari afite imyaka 28.

Ati: "SINDABABARIRA KAGAME NINKOTANYI ZOSE."

Nyuma y'iminsi butangajwe, umuryango wa Turahirwa witandukanyije na we kuri ubwo butumwa ndetse uvuga ko wababajwe cyane na bwo, nkuko byatangajwe n'urubuga rw'amakuru Inyarwanda.

Urwo rubuga rusubiramo amagambo ya se Pasiteri Anicet Nsabimana wo mu itorero rya ADEPR ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru, avuga ko atigeze akubitwa ubwo yari yasuwe n'umuryango we.

Nsabimana yemera ko koko yafunzwe mu 1999 ariko akaza gufungurwa nyuma y'amezi ane, nkuko Inyarwanda ibivuga, ariko ashimira abategetsi "babonye akarengane kanjye bagafata icyemezo cyo kundekura bitanatinze".

Inyarwanda isubiramo amagambo ya se agira ati: "Ibyo [Turahirwa] avuga ni ibinyoma rwose. Nta ho bihuriye n'ukuri. Nta hohoterwa ry'Inkotanyi twagiriwe kugeza n'ubu nta ryo tubona."