'Byandinze ubushukanyi bw'abasore bari aha hanze' – ubana ubumuga wize kudoda

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rubavu
Bamwe mu babana ubumuga mu Rwanda bavuga ko kugira ubumuga bw’ingingo bishobora kuba imbogamizi ku muntu ubufite ariko ko atari impamvu yo kumva ko ubuzima buhagaze.
Emmanuela Tuyishime, w'imyaka 24, afite ubumuga bw’amaguru yombi n’ukuboko ndetse akagira ijisho rimwe. Yabugize kuva afite imyaka umunani.
Mu kigo Ubumwe Community Center, mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda, ni ho yigiye umwuga wo kudoda, nyuma yo kubona ko agomba kugira icyo akora ngo yibesheho.
Ati: "Byandinze ubushukanyi bw’abasore bari aha hanze. Mbasha gukorera amafaranga nkigurira bya bindi bashaka kunshukisha.
"Niyishyurira inzu kandi ngashobora no kurihira umwana wanjye."
Kimwe n’abandi bafite ubumuga butandukanye bo muri iki kigo, bafashwa kwiga imyuga itandukanye ndetse bamwe muri bo batunze imiryango yabo.
Kibafasha mu kubona insimburangingo, kubavuza no kubigisha imyuga.
Barimo abatakaje (abavuyeho) ingingo, abafite ubumuga bwo kutavuga no kutabona, hari n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Pascal Icyimanimpaye, w’imyaka 46, se w'abana batatu, abana ubumuga bw’amaguru yombi yavukanye, kugenda kwe ni ugukambakamba iyo atiyambaje akagare.
Ni we ubamenyera byose abikesheje umwuga yize wo kudoda no kuboha imitako muri iki kigo.
Avuga ko kumugara urugingo rumwe cyangwa nyinshi atari impamvu yo kwiheba.
Ati: "Iyo ufite urugingo rwatakaye, urundi rugomba gukora cyane. Hari ijisho rivuyemo, irindi rigomba gukora cyane. Ubuze akaboko, akandi kagomba gukora cyane kugira ngo gahe abandi icyitegererezo."
Uretse ubumuga bw’ingingo, ikigo Ubumwe Community Center kirimo n’abafite ubumuga butandukanye burimo n'ubwitwa 'autism'.
N’ubwo bigoye, aba na bo ngo bafite ubushobozi bwo kwiga ibintu bimwe na bimwe kandi bakabifata.
Ubwo nasuraga iki kigo nasanze bari kwiga umuziki.
Umwarimu wabo David Nsengimana avuga ko ari ngombwa ko bafashwa.
Ati: "Barabishoboye ku bushobozi bwabo, mu ntero yabo ivuga ngo 'ufite ubumuga ntibivuze ko udashoboye'.
"Turagoragoza tukamuvumburamo ikimurimo kuko bafite impano."
Ikigo Ubumwe Community Center cyashinzwe mu 2008 n’abategamiye kuri leta. Ubu kibarura abakabakaba 1000, barimo abo gifasha mu kubigisha imyuga n'abo kigoboka mu rwego rw’ubuvuzi.










