Amerika na Ukraine byagaragaje ko byateye intambwe muri gahunda y'amahoro nyuma y'ibiganiro i Genève

    • Umwanditsi, Jaroslav Lukiv

Abari mu biganiro b'Amerika na Ukraine bemeranyije kuri "gahunda nshya y'amahoro kandi itunganyije", ndetse barateganya gukomeza gukora "cyane" kuri gahunda y'amahoro mu minsi iri imbere, nkuko ibyo bihugu byabitangaje ku cyumweru.

Itangazo rihuriweho rivuga ko ibiganiro i Genève mu Busuwisi kuri iyo gahunda ishyigikiwe n'Amerika "byatanze umusaruro mwinshi".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio yavuze ko "intambwe ikomeye cyane" yatewe mu biganiro byo kunoza iyo gahunda yakiriwe neza ariko n'ukwigengesera n'Uburusiya, ariko itakiriwe neza n'abategetsi ba Ukraine n'ab'i Burayi, babona ko ari nziza cyane ku ruhande rw'Uburusiya.

Rubio yavuze ko "haracyari akazi ko gukorwa". Yabivuze nyuma yo kugirana inama i Genève mu Busuwisi n'abari mu biganiro ku ruhande rwa Ukraine no ku ruhande rw'Uburayi.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko hari "ibimenyetso ko itsinda rya Perezida [Donald] Trump ririmo kutwumva".

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku cyumweru, Minisitiri Rubio yavuze ko amatsinda ari mu biganiro i Genève yagize "umunsi mwiza cyane".

Yavuze ko intego nkuru yari iyo kugerageza kugabanya "ibintu bifunguye" (bitarasa ku ntego) byo muri gahunda y'Amerika igizwe n'ingingo 28 - ndetse impande bireba zabigezeho "mu buryo bufatika".

Ariko Minisitiri Rubio yongeyeho ko ukubyemeranyaho uko ari ko kose kwa nyuma kwasaba ko kwemezwa na Perezida wa Ukraine na Perezida w'Amerika - mbere yuko iyo gahunda (uwo mushinga) yohererezwa Uburusiya - ndetse ko hakiri ingingo nk'ebyiri bacyeneye gukomeza kwigaho.

Ibyo byiza bivugwa ko byagezweho n'impande zombi byatangajwe nyuma y'amasaha Perezida Trump ashinje abategetsi ba Ukraine kugaragaza "gushimira zeru" (kudashimira na busa) ku bikorwa by'Amerika bigamije kurangiza intambara y'Uburusiya na Ukraine.

Perezida w'Amerika yanakomoje ku kuba Uburayi - aho Ukraine ifite zimwe mu nshuti ziyinambyeho cyane - bukomeje kugura ibitoro mu Burusiya.

Uburusiya bucungira cyane ku bitoro byabwo na gaze (gas) yabwo kugira ngo bushobore gukomeza kubona amafaranga yo gukoresha mu ntambara yabwo muri Ukraine.

Ibitangazamakuru byinshi, birimo n'ibiro ntaramakuru Reuters, byatangaje ko byabonye indi gahunda y'inshuti za Ukraine z'i Burayi, ziyobowe n'Ubwongereza, Ubufaransa n'Ubudage. BBC ntiyagenzuye mu buryo bwigenga ibikubiye mu nyandiko irimo iyo gahunda ndetse na Minisitiri Rubio yahakanye avuga ko iyo gahunda nta yo azi.

Nubwo imbanzirizamushinga y'iyo gahunda ishyigikiwe n'Amerika itatangajwe yose, ingingo nkuru zayo zatangajwe imburagihe mu minsi ya vuba aha ishize.

Ingingo zateje impaka zirimo kuba Ukraine yakwemera gukura ingabo zayo mu gice cy'akarere ka Donetsk ko mu burasirazuba kuri ubu zigenzura, ndetse amahanga akemera ko Uburusiya bugenzura Donetsk, n'akarere gaturanye na yo ka Luhansk, bikiyongera ku mwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo ya Ukraine Uburusiya bwiyometseho mu 2014.

Iyo gahunda inarimo gufunga imipaka yo mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia two mu majyepfo ya Ukraine, yegereye imirongo y'imbere yo ku rugamba rwo muri iki gihe. Utwo turere twombi twigaruriwe by'igice n'Uburusiya.

Nkuko bikubiye muri iyo gahunda, Ukraine yanakwemera kugabanya abasirikare bayo bakagera ku 600,000, bavuye ku basirikare hafi 880,000 Ukraine ifite ubu.

By'umwihariko, iyo mbanzirizamushinga y'Amerika inarimo ko Ukraine isezeranya ko itazashaka kwinjira mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN). Ahubwo, Ukraine yabona "kwizezwa umutekano mu buryo bwizewe" ariko nta makuru arambuye yatanzwe kuri iyo ngingo.

Iyo nyandiko ivuga ko "byitezwe" ko Uburusiya butazatera abaturanyi babwo ndetse ko OTAN itazaguka kurushaho.

Iyo mbanzirizamushinga inumvikanisha ko Uburusiya "buzasubizwa mu bukungu bw'isi", binyuze mu gukuraho ibihano bwafatiwe no gutumira Uburusiya bukongera gusubira mu itsinda rya G7 ry'ibihugu bikomeye cyane ku isi - rikongera kuba itsinda rizwi rya G8.

Kuri ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine ndetse ingabo zabwo zikomeje gutera intambwe buhoro ku murongo mugari cyane w'imbere ku rugamba, nubwo bitangazwa ko buhatakariza byinshi.

Trump yahaye Ukraine igihe ntarengwa cyo ku wa kane w'iki cyumweru ngo ibe yemeye ibikubiye muri iyo mbanzirizamushinga.

Ariko yaje kuvuga ko iki atari "icyifuzo cya nyuma" agejeje kuri Ukraine, nyuma yuko inshuti za Ukraine z'i Burayi, hamwe na Canada n'Ubuyapani, zigaragaje impungenge.

Ndetse Minisitiri Rubio yabwiye abanyamakuru ku cyumweru ko yizeye cyane ko bazagera ku kumvikana "mu gihe gikwiye cyane vuba aha cyane", haba ku wa kane, indi minsi, cyangwa ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

Mbere yuko ibiganiro by'i Genève bitangira, Rubio na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika byabaye ngombwa ko bashimangira ko iyo gahunda yatangajwe henshi imburagihe yanditswe n'Amerika.

Ibyo byabaye nyuma yuko itsinda ry'abasenateri bo mu mashyaka yombi muri Amerika bavuze ko uwo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga yari yababwiye ko iyo mbanzirizamushinga yari icyifuzo cyatanzwe n'Uburusiya ndetse ko idahagarariye aho ubutegetsi bwa Trump buhagaze.

Rubio yavuze ko ibyo atari ukuri, avuga ko yanditswe n'Amerika harimo "umusanzu [ibitekerezo]" w'Uburusiya na Ukraine, mu gihe umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yavuze ko ibyo abasenateri bavuze ko ari byo byavugiwe mu kiganiro na Rubio "si byo mu buryo bugaragara".