Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine igiye kubona indege 100 z'intambara za Rafale F4 zikorwa n'Ubufaransa
- Umwanditsi, Jaroslav Lukiv na James Waterhouse, umunyamakuru kuri Ukraine uri i Buruseli
Ubufaransa buzaha Ukraine indege z'intambara zigera ku 100 zo mu bwoko bwa Rafale F4 hamwe n'ubwirinzi bw'ikirere bukataje, ku bw'amasezerano akomeye yo kongerera ubushobozi Ukraine bwo kwirinda ibitero by'Uburusiya byica abantu.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashimye icyo cyemezo avuga ko "cyanditse amateka", nyuma yo gushyira umukono ku ibaruwa y'ubwumvikane bw'ibanze bw'impande zombi ari kumwe na mugenzi we w'Ubufaransa Emmanuel Macron, mu kigo cy'indege za gisirikare cya Vélizy-Villacoublay, kiri hafi y'umurwa mukuru Paris w'Ubufaransa.
Kugezwaho izo ndege z'intambara za Rafale F4 biteganyijwe kuba byarangiye bitarenze mu mwaka wa 2035, mu gihe gukorera hamwe indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) zo gutahura no gusenya izindi nka zo (interceptor drones) byo bitangira muri uyu mwaka.
Amakuru ajyanye n'amafaranga ntaramenyekana ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa avuga ko Ubufaransa buteganya guterwa inkunga n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) ndetse bugakoresha imitungo y'Uburusiya yafatiriwe - ingingo iteje impaka yaciyemo ibice uyu muryango ugizwe n'ibihugu 27.
Mu kiganiro n'abanyamakuru ari kumwe na Macron ku wa mbere, Zelensky yagize ati: "Aya ni amasezerano y'igihe kirekire azamara imyaka 10 uhereye mu mwaka utaha."
Yongeyeho ko Ukraine izanabona "radari [zigenzura ingendo z'indege] zikomeye cyane z'Ubufaransa", ubwirinzi umunani bw'ikirere n'izindi ntwaro zikataje.
Zelensky yashimangiye ko gukoresha uburyo bukataje nk'ubwo "bisobanuye kurinda ubuzima bw'umuntu runaka... ibi ni ingenzi cyane".
Mu mezi ya vuba aha ashize, Uburusiya bwongereye ibitero bya 'drone' n'iby'ibisasu bya misile kuri Ukraine, byibasira ibikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi n'ibikorwa-remezo bya gariyamoshi, ndetse biteza ibura ry'umuriro rikomeye mu gihugu.
Abaturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo biciwe muri ibyo bitero, Ukraine n'inshuti zayo zo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) bise ibyaha byo mu ntambara. Mu gitero cya vuba aha cyo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, abategetsi bavuze ko abantu batatu bishwe naho abandi 15 barakomereka, mu mujyi wa Balakliya wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine.
Ubwo yavugiraga iruhande rwa Zelensky, Macron yagize ati: "Turimo guteganya za Rafale, Rafale 100 - izo ni nyinshi cyane. Izo ni zo zicyenewe mu kuvugurura igisirikare cya Ukraine."
Perezida w'Ubufaransa yongeyeho ko ashaka gufasha Ukraine kwitegura ikintu icyo ari cyo cyose cyazaza mu gihe kiri imbere.
Izi ndege z'intambara za Rafale zibonwa nk'ingenzi cyane mu kurinda ikirere cya Ukraine, kuko iki gihugu ari nkaho nta mbaraga gifite mu gukumira ibitero byo mu kirere bigera kure byo mu mijyi yacyo yo ku mupaka.
Serhiy Kuzhan, umusesenguzi ku bya gisirikare w'Umunya-Ukraine, yabwiye BBC ati: "Abarusiya bakoresha ibisasu biguruka [glide bombs] 6000 buri kwezi."
"Byaba ingenzi kugira ubwirinzi bw'Ubufaransa burinda ikirere ibitero byo mu kirere, bugera mu ntera ya kilometero 200, kuko Abarusiya bafite ubwirinzi bwabo bugera mu ntera ya kilometero 230."
Nubwo ibi byatangajwe na Ukraine n'Ubufaransa ari ikintu kinini, Justin Bronk, umushakashatsi mu kigo cy'ubushakashatsi ku bya gisirikare cyo mu Bwongereza cyitwa 'Royal United Services Institute' (RUSI), yagize ati: "Impinduka bizagira izaterwa n'igihe bizamara hamwe na misile zizana na byo."
Aya ni amasezerano ya politike yo mu gihe kirekire, si amasezerano arambuye yo kugura intwaro, rero si benshi biteze ko ibi byatangajwe bihindura cyane uko ibintu bimeze ku rugamba muri iki gitero cy'Uburusiya kigamije guca intege Ukraine buhoro buhoro kugeza itsinzwe.
Ibikoresho bya gisirikare uburengerazuba busezeranya Ukraine, ni ingirakamaro gusa bikomatanyijwe n'amahugurwa hamwe n'uburyo bw'imikoreshereze bubiherekeza.
Yaba igifaru cya Leopard 2 gikorwa n'Ubudage, cyangwa indege y'intambara ya F-16 ikorwa n'Amerika, byose bicyenera amahugurwa menshi, abakozi benshi bazi kubikoresha bo guhugura abasirikare ba Ukraine mu kumenya kubikoresha, hamwe n'ibikoresho byinshi by'inyongera byo gusimbuza ibyaramuka byangiritse.
Hamwe n'indege z'intambara za Rafale, havuka ibindi bibazo by'urusobe bijyanye n'ugomba kuriha. Byibazwa ko Ubufaransa buzakora mu ngengo y'imari yabwo y'imisanzu igenewe Ukraine, ndetse bugashakishiriza no mu buryo bwo gufata umwenda (ideni) uhuriweho wo muri EU, mu rwego rwo kuriha ibicyenewe muri aya masezerano.
Ariko ibyo umuntu yumva mu ibanga byemerwa mu birongozi by'inyubako ifatirwamo ibyemezo ya EU i Buruseli mu Bubiligi, ni uko amafaranga arimo kugenda acyendera.
EU yemeye gufasha ubukungu bwazahaye bwa Ukraine mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ariko hari ubwumvikane bucye ku gusohora miliyari 140 z'ama-Euro z'imitungo yafatiriwe y'Uburusiya ngo zifashe Ukraine mu rwego rw'imari n'urwa gisirikare.
Ibyo byifuzo kuri ubu binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga, ndetse bimwe mu bihugu bigize EU bihangayikishijwe no kuba ibyo bishobora kuzatuma bigomba kwishyura Uburusiya ubwo intambara izaba irangiye.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere gisanzwe gikoresha indege z'intambara za Mirage zikorwa n'Ubufaransa, hamwe n'indege z'intambara za F-16 zikorwa n'Amerika. Ukraine iherutse no kuba yemeye by'agateganyo kwakira indege z'intambara za Gripen zikorwa na Suède (Sweden).
Nyuma y'Ubufaransa, kuri uyu wa kabiri Zelensky arerekeza muri Espagne gushakira Ukraine ubundi bufasha burimo n'ubwa gisirikare.
Mu mpera y'icyumweru gishize, Zelensky yagiranye amasezerano ya gaze (gas) n'Ubugereki. Ubu byitezwe ko gaze (gas) itunganyije y'ingenzi cyane y'Amerika itangira kwerekeza muri Ukraine guhera mu gihe cyimirije cy'ubukonje bwinshi - gitangira mu Kuboza (12) kikarangira muri Werurwe (3) - inyuze mu ruhombo ruca mu karere k'Uburayi bw'amajyepfo ashyira uburasirazuba kitwa 'Balkans'.
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Kugeza ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine, ndetse ingabo z'Uburusiya zikomeje gutera intambwe buhoro buhoro ku murongo mugari w'imbere ku rugamba - nubwo bitangazwa ko abasirikare babwo benshi bahapfira, abandi bagakomereka.