Uyu ni umubikira akaba n'umwavoka mu Rukiko Rukuru: Ahuza ate iyi mihamagaro itandukanye

    • Umwanditsi, Dinah Gahamanyi
    • Yakoze inkuru ari, BBC News Nairobi
  • Igihe co gusoma: iminota 6

Umubikira, ubusanzwe amenyerewe nk'umugore wambara igitambaro mu mutwe n'imyenda bijyanye, akenshi uba ucecetse kandi ukora imirimo ya kiliziya, yita ku barwayi se, wenda se akaba umuforomo, cyangwa yigisha mu ishuri.

Si ababikira benshi bakora akazi ko mu rukiko, yambaye imyenda y'umwuga, ahagaze imbere y'umucamanza. Ariko uyu niwo mwuga "Umubikira Immaculate" cyangwa "Avoka Immaculate Muthoni wo muri Kenya yahisemo.

Muthoni ni umubikira mu muryango wa Mutagatifu Fransisko- Little Sisters of Saint Francis (LOSSF), ntabwo ari umubikira gusa ahubwo ni n'umunyamategeko w'Urukiko Rukuru rwa Kenya, akaba n'umunyamategeko wa Kaminuza Gatolika yo muri Afurika y'Iburasirazuba, umutoza wemewe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'amategeko, n'umugenzuzi w'amategeko wemewe n'Umuryango w'Abavoka wa Kenya.

Mukazi akora, yerekana ishusho ihamye, ihuza impande ebyiri benshi batekereza ko zidashobora kuba mu muntu umwe: ubuzima bwo kwiha Imana n'ubuzima bw'amategeko n'inkiko.

'Guhamagarwa mu muhamagaro'

Mu kiganiro yagiranye na BBC Umubikira Immaculate Muthoni yavuze ko yavukiye mu muryango w'idini y'abaprotestanti kandi akura akundaga Imana cyane.

Nubwo nyina yari umu-protestanti ntabwo yari afite ukuvangura ku yandi madini, nk'uko abivuga, ndetse yamujyanye kwiga ku ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Little Sisters of Saint Francis (LOSSF) aho yubakiye urukundo n'iri dini kubera yabonaga nk'icyitegererezo umubikira wayoboraka iryo shuri.

Muthoni yagize ati: "Ndi muri iryo shuri nibwo nabwiye mama ko nshaka kubatizwa mu idini Gaturika, yarabinyemereye nigira batisimu, ngeraho ndakomezwa, uko niko nabaye umugaturika".

Ageze mu mashuri yisumbuye yumvise umuhamagaro wo kuba umubikira, abibwiye nyina arabyanga, nk'uko abivuga.

Nyuma inshuti ya nyina ni yo yamugira inama yo kureka umukobwa we agakora icyo ashaka mu buzima maze nyina arabimwemerera kandi abimusabiramo umugisha.

'Ndi wa mu bikira muri 'couvent' no mu rukiko'

Ari inkumi, inzozi za Immaculate Muthoni ntabwo zari izo kwiga amategeko ahubwo zari izo kwiga amasomo ya siyansi ya politiki (Political sience), ariko amazi kwinjira mu muhamagaro w'ububikira, yabwiwe ko amahame y'idini Gatulika nk'umubikira atamwemerera kwiga siyansi ya politike.

Immaculate ati: "Uwari unkuriye yangiriye inama ati 'ntabwo'itegeko rya Kiriziya Gaturika (Cannon Law) ryanyemerera kwiga Politike'. Nanjye ariko naratekereje nsanga kwiga siyansi ya politiki, bizatuma njya mu buyobozi bwa politike, ariko kuba umunyamategeko bizanyemerera gutanga ubutabera ku bantu", ikintu avuga ko yifuje kuva mu buto bwe.

Ati: "Naribajije nti 'ese n'iki nakwiga ngo mfashe sosiyete?'... Muri icyo gihe ndibuka ko cyari igihe Kenya yari ihangayikishijwe cyane n'intambara z'amacakubiri.

"Narebye abantu bari bahungiye mu kiriziya hafi y'ikigo cyacu kubera kuvanwa mu byabo no kwamburwa, ndibaza nti 'aba bantu bakenyeye ubutabera kandi n'ize amategeko nkaburanira abantu nkaba barengana n'aba nkoze igikorwa cy'Imana'...

Yongeraho ati: "Hari n'igihe abajura baje kwiba mu kigo mbamo umujura arafatwa njya kumushinja mu rukiko, ndatsinda. Naribajije nti 'bya bintu nabikora', ibyo ni bimwe mu byampaye icyizere ko nshobora kuba umushinjacyaha".

Uko niko yahisemo kwiga amategeko, avuga ko yasanze uburyo bwo gukurikirana ubutabera bw'abantu bitabangamiye umuhamagaro w'idini, umurimo yifuzaga gukorera kuva mu bwana bwe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Vatican News, yagize ati: "Kugeza uyu munsi, ntabwo nicuza kuba umunyamategeko."

Kuri Immaculate, amategeko n'ubuzima bw'iyobokamana ntabwo ari imihamagaro itandukanye; "Ni impande ebyiri z'umuhamagaro" afite z'umurimo umwe.

Yavuze ko "Ubuzima bw'ububikira butuma njya gusenga, kwihangana no kugira impuhwe" Naho amategeko "ampa urubuga rwo gukora kuri izo ndangagaciro z'ubuyobozi. Buri mwuga mfite ugira icyo umara mu kuzana impinduka nyazo."

Yogneraho ati: ''Umbajije aho kuba umubikira no kuba umunyamatekeko cyangwa se Avoka bihurira nakubwira ko byose bihurira hamwe kuko iyi mirimo yose iruzuzanya…

"Ntabwo bivuze ngo iyo mvuye mu kigo cy'ababikira (Convent) ngo mu rukiko biba vivuzeko nsize indangagaciro ku muryango w'ikigo. Ndi wa mubikira mu rukiko kimwe no mukigo, ntagihinduka".

Imanza zimwe ntazo aburana

Immaculate buri rubanza afata ruba rurenze uburemere bw'amategeko; ruba ari ukurengera ubuzima bw'umuntu.

Yagize ati: "Ntabwo ari ugutsinda cyangwa gutsindwa urubanza. Ni ugukorana n'abantu, ndetse n'abatsinzwe, no kugenzura ko ubutabera butakozwe gusa ahubwo bukumvikana."

Avuga ko imyizerere ari yo igena imyitwarire ye yaba murukiko cyangwa se mu buzima busanzwe. Azana impuhwe aho abandi babona ibikorwa, ibiganiro by'ituze aho abandi babona amakimbirane, n'ibyiringiro aho abandi babona gutsindwa.

Nubwo ari umunyamategeko w'umwuga, Umubikira Immaculate yabwiye BBC ko hari imanza adashobora rwose kwemera gukoraho.

"Hari imanza n'kizubutane, ubujura, ubwichanyi, gukuramo inda, n'izindi. Imyemerere yanjye ntibinyemerera. Niba ufite urubanza nkuru ntuzanshake ngo nkuburanire rwose. Nunabinsaba nzaguhakanira,'' niko Immaculate Muthoni yavuze arimo gutwenga.

Yongeraho ko n'iyo aba atari umubikira imanza nkizi atari kuzemera kuko zihabanye n'indangagaciro ze.

'Gukara iyo ari ngombwa no gukubita ameza'

Inshuro nyinshi mu biganiro bye akunze kuvuga ko iyo ari mu rukiko itegeko riba ari itegeko.

Yabwiye BBC ko iyo ari mu rukiko yitwara nk'uko mu rukiko bigomba kugenda.

Ati: "Iyo duhuriye mu rukiko, ntugatekereze ko naje gusenga".

Avuga ko abantu benshi batamenyereye ababikira bakora mu by'amategeko.

"Iyo duhuriye mu rukiko, ni akazi. Ni amategeko uko ari".

Ibi yanabivuze mbere muri videwo y'ijambo rye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya no hanze yayo, aho benshi bibajije aho akura imbaraga zo guhangana n'abashinjacyaha mu rukiko.

Abajijwe n'iba hari igihe arakara mu rukiko mu gihe arimo guhata ibibazo abo ashinja, yagize ati:

"Nk'umunyamategeko biterwa n'uwo muburana muby'ukuri, iyo uburana n'umuntu udafite uburiganya umujyenza gahoro ukagera kucyo ushaka, ariko iyo uburana n'umuntu udashaka kuvugisha ukuri nawe umwereka ko urakaye kandi ushaka ko agusubiza ukuri...

"Yego nanjye hari abo nkarira n'ameza nkayikubita, niko twigishijwe nk'abanyamategeko baburana kugirango tugere kucyo dushaka".

'Isura nshya mu butabera'

Nubwo bamwe mu bakorana nawe mu rukiko bamunenga ko agaragaza isura "yoroheje cyane" ku rugamba rw'amategeko, bamwe mu bayobozi b'abanyamadini muri Kenya bakibaza impamvu umubikira "yinjizwa mu mirimo y'isi".

Aragira ati: ''Iyo ukoze akazi kawe neza abantu batangira kubona ko kuba umubikira n'umunyamategeko bizana ubuhanga n'icyizere.

"Iyo nigaragaje mu rukiko nk'umubikira bigabanya ubushyamirane, ndetse n'izina ryanjye ritanga umwanya w'ibiganiro no gukemura ibibazo hanze y'urukiko, kuko hamwe no kuburana ntanga icyizere cy'uko ababurana ikibazo bafite gishobora no kurangira hanze y'urukiko mu mahoro".

Yongeraho ati: "Ikibazo mfite nuko igihe cyose nshyize izina ryanjye muri system y'urukiko habaho gushidikanya, abacamanza bibaza n'iba koko ndi Avoka...

"Umunsi umwe mburanira umubikira mugenzi wanjye umucamanza, yarambajije ati 'none se urabyemeza neza ko uri Avoka!?...Wampa icyemezo cy'uko ukora umurimo w'abavoka b'umwuga? Wampa nimero yawe y'umwuga?...Narasetse muha byose ansabye, nyuma ambwira ko batamenyereye kubona ababikira bakora uyu mwuga."

Yavuzeko ariko bamwe mubacamanza babyishimira kuba hari umubikira ukora mu rukiko, kuko bizana isura nziza mubutabere, ndetse n'abamwe bakaba banamugira i nama ko yatekereza no kuzaba umucamanza mu myaka iri imbere.

''Bamwe mu bacamanza berekana ko bishimiye rwose kuba nkora akazi kubunyamategeko ndetse hari n'abamwiye ko bazamfasha kumenyereza akazi k'ubucamanz igihe nzifuz gukora ako kazi, bi ikintu cyiza''

Amafaranga ahembwa nka Avoka ajyahe?

Umubikira Immaculate Muthoni avuga ko amafaranga yose ahembwa ajya mu kigega cy'umuryango arimo Little Sisters of Saint Francis (LOSSF).

Ati: "Nta faranga na rimwe jye nakira cyangwa ngenerwa byumwihariko muyo mpembwa, ajya mu muryango wanjye w'ababikira…dufite ababakira b'abarimu, abaganga, n'abajyanama b'ubuzima, amafaranga yacu yose ajya mu kigega cy'ikigo akaba aricyo kigena uko kiyakoresha…dufite indahiro y'ubukene."

Ibyo wamenya kuri Immaculate Muthoni

  • Uretse kuba umubikira na avoka mu rukiko rukuru rwa Kenya, Immaculate ni umuvugizi w'icyubahiro n'umuhamya w'ibyiringiro, agaragaza ko Ivanjili y'ubutabera itahagarukira kuri Altare gusa
  • Atanga amahugurwa atandukanye yo guhugura abantu ku mategeko abareba
  • Yarangije 'Masters' mu mategeko muri Kaminuza Gatolika yo muri Afurika y'Iburasirazuba mu 2019
  • Ni umunyamategeko w'iyi kaminuza yizeho, akaba n'umutoza wemewe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'amategeko cya Kenya
  • Ni umugenzuzi w'amategeko wemewe n'Umuryango w'Abavoka wa Kenya.
  • Yinjiye mu ishuri ry'amategeko rya Kenya yemererwa kuba umunyamategeko w'umwuga kuva mu 2022.
  • Mu murimo w'amategeko yazamuwe mu ntera nk'umujyanama wungirije mu by'amategeko n'umufatanyabikorwa w'igihe gito mu kigo cyabanyamategeko cya JK –Felix Associates
  • Mu 2024, yakomeje amasomo ye yiga ibijyanye no gukurikirana no gusuzuma (Monitoring and evaluation).
  • Yakoranye n'amasosiyete atandukanye nka Amazon n'ayandi.