Trump yahagaritse ibiganiro US yagiranaga na Canada kubera uko bakoresheje ijambo ry'uwahoze ari Perezida Reagan ku misoro

Perezida Trump ati ibiganiro byose ndabihagaritse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Trump ati ibiganiro byose ndabihagaritse

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social, Perezida Trump yavuze ko ahagaritse ibiganiro byose by'ubucuruzi byari birimo kuba hagati ya Amerika na Canada, kubera ibikorwa bigamije kurwanya imisoro.

Mu magambo ye Trump yagize ati: "Hashingiwe ku myitwarire yabo iteye isoni, ibiganiro byose by'ubucuruzi na Canada birahagaritswe."

Perezida wa Amerika yashyizeho umusoro wa 35% ku bicuruzwa biva muri Canada, ariko yemera ko ibicuruzwa biri munsi ya USMCA (United States-Mexico-Canada Agreement) bisonerwa, nk'uko amasezerano y'ubucuruzi hagati ya Amerika Mexique na Canada abivuga.

By'umwihariko, Trump yarakajwe n'uburyo Canada yakoresheje ijambo ry'uwahoze ari perezida wa Amerika, Ronald Reagan muri iki kibazo cy'imisoro hagati y'ibi bihugu.

Ibi byatumye habaho impaka bamwe bakavuga ko ibyo Trump yakoze ari ugukunda igihugu kd biri mu nyungu z'abanyagihugu. Gusa abandi bavugaga ko bitari bikwiye kuko bidatinze bizagira ingaruka ku isi na Amerika irimo ndetse ikanabihomberamo.

Mu itangazo rigufi ryasohowe na Leta ya Canada mu cyumweru gishize, ryashingiye ku ijwi rya Ronald Reagan wigeze kuyobora Amerika, aho mu mwaka 1987, yavugaga ku bucuruzi mpuzamahanga, ndetse agaragaza ishusho y'Isoko ry'Imari rya New York n'imashini zitwara imizigo ziriho amabendera ya Amerika na Canada.

Reagan yaravuze ati: "Iyo umuntu avuze ngo dushyireho imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, bisa nk'aho akora ibyo gukunda igihugu, arengera ibicuruzwa n'imirimo by'Abanyamerika. Kandi rimwe na rimwe, mu gihe gito birakora, ariko ntibiramba."

Yongeyeho ko uko igihe gihita, izo mbogamizi z'ubucuruzi zigira ingaruka ku munyamerika wese, yaba umukozi cyangwa n'umuguzi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yunzemo ati: "Imisoro ihanitse itera kwihorera kw'ibihugu by'amahanga ndetse n'intambara zikomeye z'ubucuruzi… Amasoko aragabanuka kandi agasenyuka, ubucuruzi n'inganda birafungwa ndetse n'abantu babarirwa muri za miriyoni batakaza akazi kabo."

Mu nyandiko yari iherekeje iyo videwo, umucuruzi akaba n'umunyepolitiki wigeze kuyobora intara ya Ontario imyaka myinshi Doug Ford, yanditse ko batazahwema gutanga ikirego ku misoro ya Amerika kuri Canada.

Mu nyandiko kuri X, Ronald Reagan Foundation yavuze ko intara ya Ontario ya Canada yakoresheje amajwi n'amashusho by'amagambo ya Reagan ku bijyanye n'imisoro, ariko bakaba bayakase nkana, bakayahitamo bafite ibindi bagamije, cyane ko iri jambo bifashishije ari irya cyera.

Bongeyeho ko Ontario itigeze ihabwa uruhushya rwo gukoresha no guhindura ayo magambo yavuzwe n'uwahoze ari Perezida wa Amerika

Bakomeje bavuga inyandiko yasohowe igaragaza nabi ijambo ry'uwahoze ari perezida, kandi ntibagaragaze impamvu.

Bongeyeho ko barimo gukurikirana ngo bamenye igikurikiraho, bagendeye ku byo amategeko ateganya.

Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro Amerika yagiranaga na Canada kubera uburyo Canada yakoresheje ijambo rya Reagan muri iki kibazo.

BBC yagerageje kuvugisha Ambasade ya Canada muri Amerika ngo bagire icyo bavuga.

Iri tangazo ryakozwe mu rwego rw'ubukangurambaga bufite agaciro ka miliyoni 75 z'amadolari ya Canada (miliyoni 40 z'amapawundi; miliyoni 54 z'amadolari) kuri televiziyo zinyuranye zikorera muri Amerika.

Trump yashyizeho kandi imisoro ku bicuruzwa bya Canada byihariye, harimo 50% ku byuma na 25% ku modoka.

Imisoro y'Amerika ku isi yose, cyane cyane ku byuma, aluminium n'imodoka, yakomerekeje Canada cyane, bituma akazi kabura, inashyira igitutu ku bigo by'ubucuruzi.

Ambasade y'Ubushinwa i Washington nayo yakoresheje agace nk'aka ka Reagan mu nyandiko kuri X kugira ngo ice intege icyemezo cya Trump ku misoro ku isi, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Amakuru y'inyongera kuri iyi nkuru aracyegeranywa, uko hagenda haba impinduka turabibagezaho.