Perezida Ramaphosa wa Afurika yepfo yarahiriye manda ya kabiri

Perezida Ramaphosa

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Biteganijwe ko Cyril Ramaphosa azatangaza gahunda ye yo kuzahura ubukungu bwifashe nabi

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yarahiriye manda ye ya kabiri, nubwo ishyaka rye rya ANC ryananiwe kubona ubwiganze bw'abadepite mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Mu cyumweru gishize abadepite bongeye kumutora kuba perezida nyuma y’amasezerano yo gushyiraho guverinoma ihuriweho hagati ya ANC n'ishyaka DA rifatwa nka mukeba wayo w'igihe kirekire ndetse n’andi mashyaka.

Ishyaka rya ANC, ryari rimaze igihe ritegeka ryonyine kuva politiki y'ivanguramoko ivanyweho muri 1994, ryatakaje ubwiganze ku nshuro ya mbere nyuma y’amatora yo ku ya 29 Gicurasi (5) yatumye nta shyaka na rimwe ryegukana intsinzi.

Abanyacyubahiro benshi, barimo abakuru b'ibihugu byinshi byo muri Afurika, bitabiriye uwo muhango.

Harimo abayobozi ba Nigeria, Angola, Zimbabwe, Congo-Brazzaville, na Eswatini, mu muhango wabereye ahari inyubako ya Union Buildings irimo ingoro y'umukuru w'igihugu i Pretoria.

Imbaga nyishi y'abantu bazunguzaga ibendera ry'igihugu bari bateraniye hanze.

Bwana Ramaphosa yagize ati: "Ndahiriye ko ntazahemukira Repubulika ya Afurika y'Epfo [...] Nzubahiriza kandi nshyigikire itegekonshinga n'andi mategeko yose ya repubulika."

Indahiro ye yakiriwe n’umukuru w'urwego rw'ubucamanza muri Afurika yepfo, Raymond Zondo.

Mu ijambo rye ry'irahira, Bwana Ramaphosa yashimye guverinoma ihuriweho igiye kujyaho ariko anaburira abaturage ko niramuka idakemuye mu mizi ikibazo cy'ubusumbane bukabije, ngo igihugu gishobora guhungabana.

Ramaphosa w'imyaka 71 yagize ati: "Binyuze mu matora, abaturage ba Afurika yepfo bagaragaje neza ko biteze ko abayobozi b'igihugu cyacu bagomba gufatanya".

"Bategetse ababahagarariye gushyira ku ruhande inzangano no kutavuga rumwe, kureka inyungu zitafatika, maze bagaharanira gusa icyagirira igihugu akamaro."

Graca Machel na Josina Machel

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Graca Machel (ibumoso), wari umugore wa Perezida Nelson Mandela, n'umukobwa we Josina Machel nabo bari bahari
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ramaphosa yabwiye Abanyafurika y'Epfo ko ihuriro ry'amashyaka yemeye gusangira ubutegetsi ryiyemeje guca ubusumbane no kuzamura ubukungu. Yanatanze impuruza ko ko igihugu kirimo ubwumvikane buke bukabije hagati y’abifite n'abatifite.

Ati: “Nubwo hari iterambere, igihugu cyacu gikomeje kubamo ubusumbane kandi usanga harimo impande ebyiri zihanganye cyane”.

Yanahaye gasopo kandi “abashaka kutwitambika imbere kugira ngo bazane amakimbirane kandi bateshe agaciro inzego z'ubutegetsi zacu.” Ati: "Ntabwo bazabigeraho kuko Abanyafurika y'Epfo badashobora kubyihanganira."

Ramaphosa ntiyatunze agatoki abo yavugaga. Ariko ishyaka rya uMkhonto weSizwe (MK) ryashinzwe mu mezi atandatu ashize n'uwahoze ari perezida Jacob Zuma ntabwo ryitabiriye umuhango ryise irahira "ry'ikinamico".

Iri shyaka ryegukanye amajwi 15% maze ribona imyanya 58 y’abadepite, ryanze kwitabira umuhango wo gutangiza imirimo y'inteko nshingamategeko nshya kuwa gatanu ushize.

Kuva icyo gihe ryinjiye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ryiyemeje kurwanya gahunda y'ihuriro Zuma yise “ihuriro rya nyakibi hagati y’abaherwe b'abirabura n’abazungu rishishikajwe gusa n'inyugu z'amasoko y'ubucuruzi n'imali aho gushishikazwa n'inyungu za rubanda".

Ati: “Rigomba gusenywa mbere yuko rishinga imizi, tuzabikorera mu mihanda, mu nkiko no mu nteko. ”

MK yavuze ko imyigaragambyo yayo izaba mu mahoro. Ariko hari impungenge zuko imyifatire ya Bwana Zuma ishobora gutuma abamushyigikiye bateza urugomo mu gihugu, nkuko bateje imvururu zahitanye abantu muri Nyakanga (7) 2021 ubwo yari afunzwe azira ko yanze gutanga ibimenyetso mu iperereza ryaberaga mu ruhame kuri ruswa yashinjwaga ubutegetsi bwe.

Bwana Ramaphosa amaze kurahira, itsinda ry'abacuranzi baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu hakurikiraho indamutso y'ibisasu 21 hamwe n'akarasisi k’indege za kajugujugu za gisirikare mu kirere, mbere yuko avuga ijambo ritangiza manda nshya.

Akarasisi ka gisirikare

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Umuhango wo kurahira kandi wanabonetsemo akarasisi k'igisirikare

Bwana Ramaphosa yagumye ku mwanya wa perezida nubwo bwose amajwi ya ANC yagabanutseho ibice 17 ku ijana kandi inatakaza intebe 70 mu nteko.

Ibi yabigezeho binyuze mu masezerano yo kugabana ubutegetsi yagiranye n'ishyaka rishyigikiye ubucuruzi bamaze igihe kinini bahanganye rya DA (Democratic Alliance) n'andi mashyaka.

ANC yabonye amajwi 40%, mu gihe DA yaje ku mwanya wa kabiri n'amajwi 22%.

Ni ihuriro rero ryerekeza ku murongo wo hagati muri politiki, kubera ko abo mu murongo w'ibumoso mu ishyaka rya ANC hamwe n'amashyaka yayomotseho avuga ko aharanira inyungu za rubanda yanze ubutumire bwa ANC bwo kwinjira muri guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Biteganijwe ko Bwana Ramaphosa azashyiraho abaminisitiri bashya mu minsi iri imbere, ikaba izaba ari guverinoma izaba irimo abo mu ishyaka rya DA n’andi mashyaka atatu mato. Iri huriro rero rizaba rifite 68% by'abadepite bagize inteko nshingamategeko nshya.

Biteganijwe kandi ko perezida azatangaza gahunda yo kuzanzamura ubukungu bwifashe nabi.

Ku butegetsi bwe, ubukungu bwakomeje guhura n’ibibazo mu gihe havugwa ibura rya hato na hato ry'amashanyarazi, ukwiyongera kw'ibikorwa by'urugomo n'ubushomeri.

Bwana Ramaphosa yabaye perezida bwa mbere mu 2018 igihe uwamubanjirije, Bwana Zuma, yahatirwaga kwegura kubera ibirego bya ruswa - ibirego we yahakanye.