Kagame yirukanye Maj Gen Martin Nzaramba na Col Dr Uwimana, abandi basirikare hafi 200 amasezerano yabo araseswa

Maj Gen Martin Nzaramba mu myaka ishize ubwo yari mu butumwa bw'ingabo z'ubumwe bwa Afurika

Ahavuye isanamu, AU

Insiguro y'isanamu, Maj Gen Martin Nzaramba mu myaka ishize ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan bw'ingabo z'ubumwe bwa Afurika

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yirukanye mu gisirikare Jenerali Majoro Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru n’abato 19, ku mpamvu zitatangajwe.

Itangazo rigufi ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Kagame yanemeje gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 b'ayandi mapeti mu gisirikare cy’u Rwanda,RDF.

Umwaka ushize Maj Gen Nzaramba yasohotse ku rutonde rw’abasirikare bakuru, barimo na Gen James Kabarebe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gusa Sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko abasirikare barangije umurimo “bashyirwa mu Nkeragutabara [umutwe wa gisirikare] mu gihe cy’imyaka itanu (5), ishobora kongerwa rimwe”.

Mu gihe cya vuba gishize, abasirikare bato babarirwa mu bihumbi bari barashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bagaruwe mu kazi.

Iki cyemezo cya Perezida Kagame yagifashe nyuma y’uko kuwa kane agiranye inama n’abajenerali ba RDF n’abandi basirikare bakuru ngo "baganire ku mahoro y’u Rwanda n’ibindi byihutirwa ku mutekano”

Perezida Kagame yirukanye bariya basirikare nyuma y'inama yagiranye n'abajenerali n'abandi basirikare bakuru ba RDF ku wa kane

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame yirukanye bariya basirikare nyuma y'inama yagiranye n'abajenerali n'abandi basirikare bakuru ba RDF ku wa kane

Umwaka ushize, Kagame yirukanye abasirikare barenga 200 barimo Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda n'abandi 14 bo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma, umuvigizi w’ingabo yabwiye itangazamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z'ubusinzi bukabije naho Brig Gen Francis Mutigana akaba yarazize gusuzugura inzego za gisirikare.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Impamvu zo kwirukana Maj Gen Martin Nzaramba na bagenzi be ntabwo zatangajwe.

Mu Rwanda, itegeko N° 64/2024 rigenga ingabo z’u Rwanda ryo muri Kamena(6) 2024 rivuga ko “umusirikare ashobora kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire…”

Naho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda yo mu 2020 iteganya ibikurikizwa bitandukanye iyo umusirikare yirukanwe kubera impamvu zishobora kubamo “ikurikiranakosa” cyangwa “ikurikiranacyaha”, cyangwa se iyo amasezerano ye asheshwe.

Iyo sitati ivuga ko iyo amasezerano y’umurimo aseshwe, “umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano”.

Nzaramba yahoze ari umukuru w’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Nasho mu myaka ya za 2010, ni umwe mu basirikare bakuru bari mu barwanyi ba RPA mu ntambara ya 1990-1994 yahagaritse jenoside, kandi ikageza FPR-Inkotanyi ku butegetsi.

Col Dr Etienne Uwimana, inzobere mu byuma bikoresha ikoranabuhanga ry'amashusho mu gusuzuma indwara (radiology), aheruka kugarukwaho mu 2020 ubwo yagirwaga umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.