'PL izashyira imbere ubushakashatsi kugira ngo haboneke ibihingwa biberanye n'ubutaka' – Donatille Mukabalisa

Ishyaka PL
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu (PL) riravuga ko rizimakaza ubushakashatsi mu buhinzi kugira ngo ubutaka buto bukoreshwe neza.

Ubwo iryo shyaka ryiyamamazaga mu mujyi wa Rubavu, mu burengerazuba bw'u Rwanda, ryanavuze ko rizaharanira ko imihanda yo mu cyaro ikorwa neza kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi ushobore kugezwa ku isoko bitagoranye.

Ikiyaga cya Kivu gifatiye runini akarere ka Rubavu uhereye ku burobyi ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo. PL ivuga ko izaharanira ko iki kiyaga kirushaho gucungwa neza kandi kikagirira akamaro abaturage bacyegereye.

Mu karere ka Rubavu aho ishyaka PL ryiyamamarije uyu munsi, ryasabye ko abaturage batora Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuko risanga ari we ubishoboye.

Gusa ku matora y’abadepite ho, iri shyaka riramamaza abakandida baryo ryifuza ko bakwinjira mu nteko inshingamategeko nshya.

Muri gahunda iri shyaka rivuga ko rifite mu gihe ryahabwa amajwi atuma rigira intebe nyinshi mu nteko, ku isonga hari ubuhinzi bukozwe bya kijyambere.

Umuyobozi w’ishyaka PL, Donatille Mukabalisa, yabwiye abaturage ba Rubavu ko rishyize imbere kuvugurura ubuhinzi.

Ati: "Turifuza ko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga kuburyo ubutaka butoya dufite tububyaza umusaruro mwinshi. PL izashyira imbere ubushakashatsi kugira ngo haboneke ibihingwa biberanye na bwa butaka."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri uru rwego kandi PL ivuga ko abahinzi bakwiye guhindura imyumvire mu bijyanye no kwita ku musaruro.

Iri shyaka rivuga ko hakenewe ubuhanga mu gutunganya umusaruro no kuwubika neza ndetse no kuwongerera agaciro.

PL ngo izashishikariza ko hashingwa inganda ziciriritse zo gutunganya uyu musaruro kandi zikaza zitanga n’akazi ku rubyiruko.

Ariko kugira ngo bishoboke, hari icy’ingenzi PL isanga cyihutirwa mu bice by’icyaro.

Ivuga ko imihanda yo mu cyaro igomba gukorwa neza bigafasha kugeza umusaruro aho ukenewe ndetse ko izaharanira ko amazi meza agera aho ataragezwa.

PL inavuga ko izaharanira ko umuriro w’amashanyarazi ugezwa mu cyaro kugira ngo n'inganda ziciriritse zibone ingufu zihagije.

PL isanzwe ihagarariwe mu nteko ishingamategeko, ndetse n’umukuru wayo Donatille Mukabalisa ni we wari uyoboye inteko icyuye igihe.

Ryavukanye n’inkundura y’amashyaka menshi mu ntangiro y’imyaka ya 1990, ubu rikaba ribarwa nka rimwe mu mashyaka akomeye inyuma ya FPR.

Uretse inshuro imwe ryigeze gutanga umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ubu na ryo riri ku rutonde rw’amashyaka avuga ko yahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Paul Kagame ariko byagera ku matora y’abadepite, iri shyaka rigahitamo kwiyamamaza ukwaryo.