Diane Rwigara wifuzaga kuba kandida perezida ati: ‘Ntibanshakaga kuri ruriya rutonde’

Insiguro ya video, Reba Diane Rwigara ajya gutanga kandidatire ye mu mpera z'ukwezi gushize

Diane Rwigara wifuzaga kuba umukandida perezida mu matora yo mu kwezi gutaha yabwiye BBC ko nyuma yo kwangirwa “nubwo bigoye” azakomeza ibikorwa bya politike no guharanira uburenganzira.

Mu mpera z’icyumweru gishize komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida perezida batatu bemejwe, abandi batandatu – barimo na Rwigara – babyifuzaga barangiwe.

Komisiyo y’amatora yavuze ko Rwigara atujuje ibi bikurikira:

  • Nta ‘criminal record’ (Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'Inkiko)
  • Nta cyangombwa cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko
  • Ntiyujuje imikono y’abantu nibura 12 mu turere umunani, hasabwa imikono 600 yose hamwe mu turere 30
  • Ntiyujuje inyandiko ziherekeza kandidatire

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango Diane Rwigara – wangiwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ubwa mbere mu matora ya 2017 - yavuze ko ibisabwa byose yari yabitanze.

Ati: “Njyewe nzi ko nabahaye ibyo basabaga byose kandi n’imikono natanze imikono mizima, ariko byarangiye bavuze ko ntashobora kujya ku rutonde rw’abakandida.

“Kuri njye ni urwitwazo, ntibanshakaga kuri ruriya rutonde, bagombaga gushakisha impamvu zo kutanshyiraho.”

Diane Rwigara nyuma yo gutanga ibyangombwa yasabwaga yari yavuze ko afite icyizere

Ahavuye isanamu, IGIHE

Insiguro y'isanamu, Diane Rwigara nyuma yo gutanga ibyangombwa yasabwaga yari yavuze ko afite icyizere

Diane ni we mugore wenyine wifuzaga kuba umukandida perezida, avuga ko bitamushimishije ko atemerewe, “nari nzi ko uyu mwaka bazanyemerera nkiyamamaza ariko birangiye nta gihindutse.”

Ati: “[Gushaka ibyangombwa] ni igikorwa kiba cyafashe umwanya, imbaraga…Haba harimo igishoro umuntu yatanze kandi gitubutse… iyo birangiye utabonye icyo wifuzaga birababaza.”

Ku rubuga rwa X, Diane yavuze nk'aho ko perezida uriho ari we utamushaka, arandika ati “Paul Kagame kuki utandeka ngo niyamamaze. Iyi ni inshuro ya kabiri unyambuye uburenganzira bwanjye bwo kwiyamamaza.”

Perezida Paul Kagame ntacyo yavuze ku byatangajwe na Diane Rwigara, Kagame kandi na we ni umukandida ku mwanya asanzweho wa perezida wiyamamariza manda ya kane.

Azakomeza politike

Diane Rwigara avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera akiyamamaza mu myaka itanu iri imbere kuko “haracyari igihe”, gusa avuga ko hagati aho azakomeza ibikorwa bya politike.

Ati: “Nubwo bigoye cyane gukorera politike mu Rwanda ariko nzakomeza uko nshoboye kugeza igihe ibyo twifuza nk’Abanyarwanda tubigezeho, abantu babone amahirwe angana yo kugaragaza ibitekerezo byabo, bamwe muri twe tubone uburenganzira bwacu bwo gukora politike mu gihugu cyacu.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gukora politike itandukanye n’iy’ishyaka riri ku butegetsi bitihanganirwa mu Rwanda, ndetse ko urubuga rwa politike yisanzuye rufunze.

Leta ivuga ko nta muntu ubuzwa gukora politike mu bwisanzure, ndetse raporo y’umwaka ushize y’ubushakashatsi bw’ikigo cya leta cy’imiyoborere (RGB) ivuga ko uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure by’abaturage buri ku gipimo cya 88%.

‘Sinitandukanyije n’umubyeyi wanjye’

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu cyumweru gishize Diane Rwigara yanditse ubutumwa kuri X bwatumye bamwe bavuga ko yitandukanyije n’umubyeyi we, nyuma y’ibiganiro yari aherutse gutanga kuri YouTube.

Muri ibyo biganiro Adeline Mukangemanyi – wari mu mahanga -yumvikana anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ndetse abushinja kwica umugabo we Assinapol Rwigara mu 2015, urupfu polisi yemeje ko rwatewe n’impanuka yo mu muhanda.

Diane yabwiye BBC ati: “Ntabwo nitandukanyije n’umubyeyi wanjye, naravuze ngo “ibyo umubyeyi wanjye atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite, njye na basaza banjye ntaho duhuriye na byo” ni ibyo navuze.

“Ibyo avuga ni ibye, ni ibitekerezo bye, na njye mfite ibyanjye, ni icyo nashatse kuvuga.”

Diane avuga ko ibyo bidasobanuye ko hari ubushyamirane mu muryango wabo, cyangwa se atewe ubwoba ko ibyo nyina yatangaje byamugiraho ingaruka aho ari mu Rwanda.

Ati: ”Ntabwo dushobora gutekereza kimwe, afite ibitekerezo bye, na twe dufite ibyacu, biratandukanye.”