Imbaraga rukuruzi ebyiri zari mu kiganiro kuri telefone cya Biden na Netanyahu

Ahavuye isanamu, Israeli Prime Minister's Office
- Umwanditsi, Jeremy Bowen
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru mpuzamahanga wa BBC
Perezida w'Amerika Joe Biden na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bagiranye ikiganiro kuri telefone cy'iminota 30 cyari cyitezwe cyane – byemezwa ko ari cyo cya mbere bagiranye kuva muri Kanama (8) – cyari kirimo ingingo nko kwihorera Israel iteganya gukora ku gitero cya misile cya Irani cyo mu cyumweru gishize.
Ibiro bya perezida w'Amerika (bizwi nka White House) byavuze ko icyo kiganiro cyabayemo "kudaca ku ruhande" kandi ko cyabaye "ingirakamaro", bivuga ko Biden na Netanyahu bemeye gukomeza "bashyikirana bya hafi" mu minsi iri imbere.
Visi Perezida w'Amerika Kamala Harris na we yari ari muri icyo kiganiro cyo kuri telefone.
Nyuma gato y'icyo kiganiro, Minisitiri w'ingabo wa Israel Yoav Gallant yavuze ko igitero cyayo kuri Irani "kizica, kizaba kidahusha ndetse hejuru ya byose kizaba gitunguranye".
Hari imbaraga (rukuruzi) ebyiri ziri ku kazi.
Ku ruhande rumwe, kwigononwa kwa Joe Biden kwo kwanga kubona Amerika yashowe mu ntambara ya Irani, Amerika yemeza ko yaba itari ngombwa kandi iteje akaga.
Ku rundi ruhande, hari imyumvire ikomeye mu bantu bamwe bo muri Israel ko bafite akanya ko kumvisha bya nyabyo Irani – umwanzi wa mbere ukomeye wabo.
Igitero cya Israel ku mutwe wa Hezbollah cyateye ishyaka (imbaraga) Abanya-Israel bari bahangayikishijwe no kuva muri iyi ntambara ikaze yo gucana intege kugeza uruhande rumwe rutagishoboye kurwana, ibera ku mupaka wabo na Libani.
Kuri abo Banya-Israel, Libani yabaye nk'intsinzi no gutera intambwe, bitandukanye cyane n'uko ibintu bimeze muri Gaza.
Nubwo Israel ikomeje igitero gikaze muri Gaza kimaze kwica abantu nibura 42,000, biganjemo abasivile, Minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu ntiyashoboye kugera ku ntego ebyiri ze z'intambara – gusenya Hamas no gutahukana abashimuswe.
Hamas iracyarwana, ndetse iracyafite abo yashimuse bagera ku 100, barimo benshi bashobora kuba barapfuye.
Akaga Israel yateje ku banzi bayo, Hezbollah muri Libani na Hamas muri Gaza, katumye Abanya-Israel bamwe bahita bizera ko bashobora gutera intambwe irenzeho, igihugu cyabo kikagaba igitero kitaziguye kuri Irani.
Kuri bo, igitero simusiga cyo mu kirere kuri Irani ni ikintu gishishikaje.
Hejuru ku rutonde rw'ibyo Abanya-Israel benshi bifuza ko biraswaho, ni ahantu harinzwe cyane, hamwe hari hasi mu misozi miremire, aho Irani yashyize ibigo byayo bya nikleyeri – ibigo Israel n'abandi batinya ko bishobora kwifashishwa mu gukora igisasu.

Ahavuye isanamu, EPA
Perezida Biden yasobanuye neza ko Amerika idashyigikiye icyo gitekerezo.
Amerika yemeza ko Irani itari hafi cyane yo gukora intwaro kirimbuzi ya nikleyeri. Igitero kuri Irani gishobora kuyisunikira ku kuyikora.
Umwe mu bakomeye cyane muri Israel, urimo kotsa igitutu Netanyahu ngo yirengagize ibyifuzo by'Amerika, ni uwahoze ari Minisitiri w'intebe wa Israel, Naftali Bennett, uvuga ko Israel itagomba kuzuyaza ku kugira icyo ikora kuri Irani.
Bennett yambwiye ko ibintu bigeze "mu mahina".
Cyo kimwe n'umunyapolitike Benny Gantz utavuga rumwe n'ubutegetsi wahoze ari Jenerali, Bennett yemeza ko Irani ifite intege nkeya cyane kurusha mu yindi myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kubera akaga Israel yateje kuri Hezbollah na Hamas.
Bennett agira ati: "Ahanini Irani yirwanagaho n'amaboko abiri, Hezbollah na Hamas. Yari ameze nk'ubwishingizi bwayo ku gitero."
"Ariko ubu ayo maboko yombi ni nkaho yaciwe intege."
Bennett abona ko iki gihe ari akanya kaboneka rimwe mu gisekuru ko gushegesha bya nyabyo ubutegetsi bwa Irani.
Yongeraho ati: "Dore uko bimeze. Gahunda kuri Irani – amaherezo ntizabaho ejo.
"Ducyeneye kwihutisha iherezo ry'ubu butegetsi. Ubu ni ubutegetsi buzarindimuka.
"Niba Irani ibonye intwaro ya nikleyeri, kuba bazayikoresha mu kurokora [kurengera] ubutegetsi ni ikintu gishoboka cyane. Kandi ibyo bisobanuye ko bazaba bagiye guhindura uburasirazuba bwo hagati bwose bukaba akaga ka nikleyeri."
Bennett yibuka ibitero bibiri bya Israel ku bigo bya nikleyeri. Yemeza ko ibyo bitero byatumye uburasirazuba bwo hagati butekana kurushaho – igitero cyo muri Irake mu mwaka wa 1981 n'igitero cyo muri Syria cyo mu mwaka wa 2007.
Bennett ati: "Abantu ntibabikunda.
"Ariko twarokoye isi kuri [Bashar al-] Assad n'intwaro za nikleyeri.
"Dufite akazi tudashimirwa ko gukuraho ibigo bya nikleyeri by'ubutegetsi bubi cyane ku isi. Buri muntu wese akunda kutunenga, ariko turimo gukora ako kazi.
"Kandi niba bagize icyo gisasu, bizaba ikibazo kuri buri muntu wese. Si ikibazo cyacu. Ndashaka kubona ukuntu abatuye i London baziyumva habayeho misile ya 'ballistic' yambukiranya imigabane iriho igisasu cya nikleyeri. Ntidushobora kwemera ko ibyo bibaho."

Ahavuye isanamu, Oren Rosenfeld
Kuva muri Mata (4) uyu mwaka, Irani na Israel biri mu ntambara itaziguye, nyuma yuko Israel yishe abajenerali bakomeye ba Irani mu gitero gikomeye cyo mu kirere yagabye kuri ambasade ya Irani muri Syria.
Kwihorera kwa Irani kwabaye igitero cya misile kuri Israel. Ubushyamirane bwakomeje gufata intera.
Igikorwa giheruka cyabaye ku wa kabiri w'icyumweru gishize, mu gusubiza ku gitero cya Israel kuri Hezbollah, inshuti ya Irani yo muri Libani, n'iyicwa ry'umukuru wayo Hassan Nasrallah.
Irani yagabye igitero kinini cyane cya misile 'ballistic' kuri Israel, nuko minisitiri w'intebe wa Israel asezeranya kwihorera.
Perezida Biden yarigononwe ku gusaba Israel kwifata muri Gaza. Ndetse "yashishikarije" Israel kugabanya cyane bishoboka ibyago ku basivile muri Libani. Ariko yatsimbaraye ku kuba Israel itagomba gusubiza Irani ikoresheje igitero ku bigo bya nikleyeri bya Irani.
Amerika yemeza ko Irani itari hafi cyane yo gukora intwaro ya nikleyeri.
Perezida Biden yavuze ko Israel igomba kwirwanaho – ariko idateye ibigo bya nikleyeri bya Irani – cyangwa ibitoro byayo.
Amerika iratinya ko ishobora gushorwa mu ntambara idashaka. Ndetse hari uguhangayika ko niba Irani ishoboye guhagarika igitero, izemera ikirya ikimara ariko igakora udusongero twa nikleyeri two gushyira kuri misile zayo.
Ibyiciro biri imbere muri iyi ntambara ikomeza guhuhuka bizaterwa n'ingano yo kwihorera kwa Israel – ubu gushobora kubaho umunsi uwo ari wo wose.













