Pamela Bondi ukuriye ubutabera bwa Amerika yanenzwe kuvuga ko dosiye zose za Epstein bazishyize ahagaragara

    • Umwanditsi, Grace Eliza Goodwin
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Minisiteri y'ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yashyize ahagaragara amadosiye yose asabwa n'Itegeko rigamije gushyira mu mucyo amadosiye ya Epstein, ariko bamwe mu badepite bavuze ko ibyo bashyize ahagaragara bidahagije.

Ibaruwa yohererejwe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa Gatandatu, yanditswe na Minisitiri w'Ubutabera Pam Bondi n'umwungirije, yavuze ko inyandiko zose zari zibitswe n'iyi minisiteri zamaze gushyirwa ahagaragara kandi zikubiyemo urutonde rw'amazina agaragara muri ayo madosiye.

Uhagarariye Leta ya Kentucky mu Ishyaka ry'Abarepubulikani, Thomas Massie, yasabye ko minisiteri y'ubutabera yanashyira ahagaragara inyandiko z'imbere mu biro (memos) zisobanura imyanzuro yafashwe mbere ku bijyanye no kurega cyangwa kutarega Jeffrey Epstein n'abo bafatanyaga.

Miliyoni zirenga eshatu(3) z'amadosiye mashya ajyanye na Epstein, wahamijwe ibyaha byo gusambanya ku gahato mbere y'uko apfa, zashyizwe ahagaragara na minisiteri y'ubutabera ya Amerika mu ntangiriro z'uku kwezi.

Mu ibaruwa, Bondi n'umwungirije Todd Blanche banditse, bagize bati: "Dukurikije ibisabwa n'Itegeko, kandi nk'uko byasobanuwe mu nyandiko zitandukanye, Ishami ry'Ubutegetsi bw'Ubutabera ryashyikirije inkiko zo mu Karere ka New York y'Amajyepfo zari zashinzwe kuburanisha imanza za Epstein na Maxwell hamwe n'amabwiriza ajyanye na zo

"Ishami ryashyize ahagaragara inyandiko zose, amadosiye, ubutumwa n'ibikoresho by'iperereza byari mu maboko y'Ishami, bifitanye isano n'icyiciro icyo ari cyo cyose mu icyenda byavuzwe."

Ibaruwa yongeyeho ko nta nyandiko n'imwe yahishwe mu byo Minisiteri y'ubutabera yashyize ahagaragara "kubera impamvu z'isoni, kwangirika kw'izina ry'umuntu, cyangwa impamvu za politiki."

Nk'uko ibaruwa ibivuga, abantu bashyizwe ku rutonde barimo abari cyangwa bakiri abayobozi ba Leta, cyangwa abantu bafite uruhare rukomeye muri politiki, kandi amazina yabo yagaragaye nibura inshuro imwe muri ayo madosiye.

Blanche na Bondi banditse ko ayo mazina agaragara muri ayo madosiye mu buryo butandukanye cyane, harimo bamwe bari bafite "itumanaho rikomeye kandi ritaziguye kuri email na Epstein cyangwa Maxwell," ndetse n'abandi bavuzwe gusa mu nyandiko cyangwa mu nkuru z'itangazamakuru zari zikubiye muri ayo madosiye.

Donald Trump, Bill Gates, Andrew Mountbatten-Windsor, na Bill Clinton, bari ku rutonde, aho bivugwa ko bose bagiranye umubano uzwi na Epstein na Maxwell mu bihe byashize.

Nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko kuba amazina yabo agaragara muri ayo madosiye bisobanura ko hari icyaha bakoze, kandi buri umwe muri bo yahakanye kugira uruhare mu byaha bya Epstein.

Ariko kandi, urwo rutonde rugaragaramo n'amazina y'abahanzi batakiriho Janis Joplin na Elvis Presley.

Ibaruwa yari igenewe Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ubutabera muri Sena, Chuck Grassley, hamwe n'umudepite mukuru uhagarariye abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri iyo komisiyo, Dick Durbin, ndetse na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko, Jim Jordan, n'umudepite mukuru uhagarariye abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri iyo komisiyo, Jamie Raskin.

Mu kiganiro yagiranye na ABC This Week ku Cyumweru, Massie yavuze ko n'ubwo DoJ "ishaka kuvuga ko yarangije gutanga ayo madosiye," hari andi madosiye y'ingenzi cyane akwiye gushyirwa ahagaragara.

Yavuze ko DoJ iri "kwifashisha uburenganzira bwo kurinda inyandiko z'imyanzuro yafashwe mu biganiro by'imbere (deliberative process privilege) kugira ngo itarekura zimwe muri izo nyandiko."

Yagize ati: "Ikibazo ni uko itegeko njye na Ro Khanna twanditse rivuga ko bagomba gushyira ahagaragara inyandiko z'imbere zose zaba inyandiko-mvugo (memos) na email bijyanye n'imyanzuro yabo yo kurega cyangwa kutarega, gukora iperereza cyangwa kutarikora."

Mu gusubiza ibikubiye muri iyo baruwa, uhagarariye Leta ya California mu Ishyaka ry'Abademokarate, Ro Khanna, wagize uruhare mu kwandika Itegeko rya Epstein Files Transparency Act, yashinje DoJ "gushaka kwitiranya abantu ku bushake ku bijyanye n'uwari umunyabyaha n'uwavuzwe gusa muri email."

Khanna yanditse ku rubuga X ku wa Gatandatu ati: "Gushyira Janis Joplin ku rutonde kandi yarapfuye igihe Epstein yari afite imyaka 17, warangiza ukamushyira ku rutonde rumwe na Larry Nassar, wafunzwe azira gusambanya ku gahato abagore n'abakobwa amagana ndetse no kugira amashusho y'urukozasoni arimo abana, kandi akaba nta bisobanuro bitangwa ku buryo buri umwe yavuzwemo muri ayo madosiye, ni ibintu bidafite ishingiro."

Yongeyeho ati: "Mushyire ahagaragara amadosiye yose uko yakabaye. Nimureke kurinda abanyabyaha. Muhishe gusa amazina y'abarokotse."

Abanyamategeko bahagarariye abahohotewe na Epstein na bo bavuze ko igice giheruka cy'amadosiye cyashyizwe ahagaragara cyarimo aderesi, email n'amafoto y'ubwambure, aho amazina n'amasura by'abashobora kuba barahohotewe byagaragaraga ku buryo bashobora kumenyekana.

Icyo gihe, minisiteri y'ubutabera yatangaje ko ibyo byatewe n'"amakosa ya tekiniki cyangwa ay'abantu," kandi ko bakuye ku rubuga amadosiye yose yari yagaragajweho ibyo bibazo.