Abagore bo muri RDC mu buzima busharira abasirikare ba ONU bamaze kubatana abana babyaranye

Ku ruzuba rumena agahanga, uyu mwana w'imyaka 12 twise Dimitri, aryikinze mu kazu gaciriritse k'amabati mu gace kitwa Birere mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
"Ntashaka ko abandi bana bamuseka kubera umusatsi we w'amarende n'uruhu rwe rwerurutse", niko nyina, Kamate Bibiche, yabwiye BBC mbere yuko umujyi wa Goma ufatwa n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere.
"Uyu mwana twise Dimitri n'umurusiya ariko ashobora kutazitaho ubuzima bujyanye n'inkomoko ye."
Ni umwe mu bigize umurage usharira ingabo za ONU zo mu mutwe wa MONUSCO zizasiga inyuma.
Kuva izi ngabo zakoherezwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri 1999, zagiye zishinjwa ibirego bitandukanye bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina ku bagore n'abana b'abakobwa.
Kamate yabanje gushidikanya mbere yo kuvana agasanduku kariho umukungugu gahishe munsi y'igitanda cye. Karimo ibintu bike yibukiraho Yuriy, umugabo avuga ko ari se wa Dimitri - ingofero ya gisirikare yambawe ndetse n'ifoto ishaje bombi bari kumwe.
Kamate yahuye na Yuriy, nijoro yasohotse maze ngo ahita amukundira ugutuza kwe. Bombi bamaranye amezi atatu.
Kamate agira ati: "Ntiyari ameze nk'abandi bagabo. Yarankundaga kandi akamfata neza. Ni amezi atatu meza cyane nabayeho neza."
Yuriy, kimwe n'abandi basirikare benshi ba ONU, yabanaga neza cyane n'abaturage baho ariko agahishura bike ku byerekeye ubuzima bwe bwite.
Kamate agira ati: "Yari umusirikare wa ONU ushinzwe kubungabunga amahoro."
Yongeraho ati: "Yari azi ko ntwite kandi ansezeranya ko azatwitaho (n'umwana). Ariko mu nyuma yaje kunyerera arabura, nkaho ntacyo twari tumubwiye."
Avuga ko nta buryo afite bwo kugera ku mukunzi we w'umurusiya, kubera ko nimero ya terefone yakoreshaga itagikora.
Nubwo Kamate yinjiye muri uwo mubano ku bushake bwe, hakurikijwe umwanzuro wa ONU wemejwe n'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye muri 2005, uwo mubano ufatwa nko kugira umuntu igikoresho.
Uyu mwanzuro werekana ubusumbane bw'imbaraga hagati y'abakozi ba Loni n'abaturage batishoboye, ibyo bikaba bishobora gutuma imibonano mpuzabitsina ifatwa nk'ihohotera, kabone niyo byaba byumvikanyweho.
Uyu mwanzuro kandi usaba ibihugu bigize uyu muryango guha ubutabera abahohotewe mu kubiryoza abakoze ibyaha iyo bamaze koherezwa mu bihugu byabo.
BBC ibajije MONUSCO aho umukunzi wa Kamate yaba aherereye, umuvugizi wayo Ndeye Lo yayibwiye ko nta basirikare ubu bari ku biro bikuru byayo usibye abapolisi bake n'abakozi basanzwe.
Yongeyeho ko MONUSCO idashobora kwemerera uwo ariwe wese kwinjira mu bubiko bw'amakuru ajyanye n'abasirikare b'abarusiya bakoreye ONU muri 2012 kubera impamvu zo mu rwego rw'amategeko.
BBC yagerageje gushakisha Yuriy, ikoresheje n'imbuga nkoranyambaga zo mu kirusiya, ariko ntabwo yabashije kumubona.
Ibyaha bikomeye

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashize imyaka myinshi bwibasiwe n'intambara mu gihe ingabo za leta zihanganye n'inyeshyamba zishaka kugenzura akarere gakize ku mabuye y'agaciro.
Mu kwezi kwa mbere umujyi wa Goma wafashwe n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bivugwa ko zishyigikiwe n'Urwanda. Abantu bagera ku bihumbi birindwi baguye mu mirwano igihe izo nyeshyamba zagerageza gufata uwo mujyi, nkuko bivugwa na minisitiri w'intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
ONU igereranya ko abantu barenga miliyoni umunani ubu bavuye mu byabo, ku buryo ibi bituma iki kiba ikibazo gikomeye cyane ku isi cy'abantu bavanwe mu byabo n'intambara. Abantu benshi babaye mu bukene bukomeye kandi ntibafite uburyo bwo kubona ibintu by'ingenzi nk'amazi, ibiribwa naho kwikinga umusaya, ku buryo ibi bituma abagore n'abakobwa babangamirwa cyane.
Ubwo BBC yavugishaga uyu mugore twise Maria Masika, yari ageze i Goma avuye mu mujyi wa Sake wari wugarijwe n'imirwano.
Muri uwo mujyi ingabo za leta ya Congo zari zihanganye bikomeye n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zaje mu nyuma kuwufata. Maria yari afite ubwoba bwinshi ku buryo bugaragara kubera gukurwa umutima n'imirwano ikomeye irimo urusaku rw'imbunda.
Masika yaje i Goma kureba umukobwa we w'imyaka umunani, Queen, ubana na nyirakuru muri uwo mujyi ku mpamvu z'umutekano.
Ku myaka 17, Masika yakundanye n'umusirikare wa MONUSCO wo muri Afurika yepfo hafi y'ikigo cya gisirikare cya Minugugi.
Agira ati: "Yari azi neza ko nkiri umwana".
"Yakodesheje inzu yafi y'icyo kigo maze akaza kunsura igihe cyose yabaga atari ku kazi."
Queen amaze kuvuka, uwo musirikare yahise abura maze asiga Masika yirwanaho uko abishoboye wenyine. Kubera ko yananiwe kwita ku mwana ku buryo bukwiye, ubu ngo birashoboka ko ashobora kwishora mu kazi ku buraya i Sake.
Abajijwe k'umubano ushingiye ku rukundo w'abasirikare ba MONUSCO n'abaturage, igisirikare cya Afurika yepfo cyavuze ko giha uburemere ibirego bashinjwa.
Umuvugizi w'ingabo za Afurika yepfo, Siphiwe Dlamini, agira ati: "Imanza za gisirikare ziburanishirizwa aho abasirikare bari mu butumwa iyo hari ibimenyetso bifatika byerekana ko bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina n'andi marorerwa, harimo n'ibindi byaha bijyanye n'imyitwarire mibi."
'Nta cyaha na kimwe twihanganira'

Mu kigo cyitwa Congolese Family for Joy, cyakira abana batawe n'ababyeyi babo hamwe n'abana b'impfubyi, abatari munsi ya batanu muribo bahari bivugwa ko bavutse ku basirikare ba MONUSCO mu nyuma ba nyina bakaza kubata.
Umuyobozi w'iki kigo, Nelly Kyeya agira ati: "Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, dutanga inkunga ku bagore n'abakobwa bagera kuri 200 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abakozi ba MONUSCO."
Agira ati: "Benshi muri bo bahura n'ikibazo cyo gusuzugurwa cyane n'abaturage baho batuye kubera ko bishoye mu buraya kugirango baramuke. Uku guhabwa akato akenshi kubatera guta abana babo."
Sandrine Lusamaba, umuhuzabikorwa mu rwego rw'igihugu wa Sofepadi, umuryango uharanira uburenganzira bw'umugore muri DR Congo, yatangarije BBC ko kuba nta bubasha butaziguye umuryango w'abibumbye ufite bwo gukurikirana abakora imibonano mpuzabitsina mu buryo butemewe n'amategeko bivuze ko benshi nta nkurikizi bibagiraho. Avuga ko ibihugu byinshi bigize uyu muryango bidashyiramo umwete mu gukurikirana abasirikare babo.
Raporo y'Umuryango w'Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa gatatu 2024 yerekana ukwiyongera kw'ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bifitanye isano n'ingabo za ONU ziri mu butumwa bw'amahoro n'abakozi ba ONU bari mu butumwa mu rwego rwa politiki.
Ibirego 100 byose byanditswe mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bukabije bw'ibirego byari 79 muri 2022. Aya marorerwa avugwamo abahohotewe 143, bagizwe n'abantu bakuru 115 n'abana 28 nk'uko umuryango w'abibumbye ubitangaza.
Ikigaragara ni uko 90% y'ibi birego bifitanye isano na MONUSCO, bikagaragaza impungenge abantu bafite ku bijyanye no kuryoza abari muri ubwo butumwa amabi bashinjwa gukora.
Umuvugizi wa MONUSCO, Ndeye Lo, agira ati: "Iyo amakuru ajyanye n'ibirego bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina n'andi mabi ashamikiyeho atugezeho, arasuzumwa kandi hagafatwa ingamba zifatika."
"Abakozi bose bashyizwe mu majwi dushyira akamenyetso gatukura ku mazina yabo muri sisiteme (system) yacu maze ntibongere kwemererwa gukomeza akazi ka gisivile cyangwa koherezwa mu butumwa bwa gisirikare."
MONUSCO ivuga ko ifasha abakekwaho kuba barahohotewe ndetse n'abana babo, binyuze mu kigega cyayo cyo gufasha abahohotewe, mu kubaha amahugurwa n'ubundi bumenyi.
Ariko abagore benshi n'abakobwa bakiri bato nka Kamate na Maria bavuga ko batigeze bamenya iyo nkunga itangwa na MONUSCO mu gihe abandi bafite ihahamuka rikomeye rituma batabasha gushaka ubutabera.













