Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
‘Ibintu ubu bitandukanye na 2017 aho batwohereje mu irimbi’ – Frank Habineza
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Frank Habineza, umukandida perezida mu matora ateganyijwe ku wa mbere mu Rwanda yavuze ko nubwo nk’ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rigihura n’ibibazo ubu imyumvire ya politike itameze nko mu 2017 ubwo mu kwiyamamaza boherejwe mu irimbi, bagaterwa amabuye, bagafungwa n’ibindi, nk’uko abivuga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Habineza urimo kwiyamamaza kuba perezida ku nshuro ya kabiri, yavuze ko mu turere 26, kuri 30 tw’u Rwanda, bamaze kugeramo biyamamaza, muri Ngoma na Rulindo “niho twahuye n’ibibazo”, nk’uko abivuga.
Yavuze ko muri utwo turere tubiri: “Habayeho kutuvangira, gufungisha abantu amaduka, kubwira abantu kujya ahandi n’ibindi…”
Habineza ukuriye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko mu tundi turere 24 ho bakiriwe neza n’abayobozi bose b’uturere.
Ati: “Mu by’ukuri wavuga ko bitandukanye na 2017 aho batwohereje mu irimbi, ndetse tugakubitwa, tugaterwa amabuye, aho twafungiranywe muri stade. Mu by’ukuri imyumvire yarahindutse cyane, demokarasi iragenda itera indi ntambwe tuva ahatameze neza tujya aheza.”
‘Twahuye n’ibintu byinshi bikomeye’
Frank Habineza wari umudepite mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, yavuze ko kugira ngo ishyaka rye rigere mu nteko byabaye urugendo rukomeye rugaragaza imyumvire ya politike mu Rwanda, n’uburyo igenda ihinduka.
Yagize ati: “Ubwo twashingaga iri shyaka mu 2009, twahuye n’ibibazo bikomeye byo kuturwanya. Twarakubiswe iyo twakoraga inama, bamwe mu barwanashyaka bacu barafunzwe, bamwe, nanjye ndimo, barahunze, ndetse mu 2010 bishe uwari visi perezida wanjye, ntituzi uwamwishe, n’ubu dutegereje ibyavuye mu iperereza.”
Uwari visi perezida we ni André Kagwa Rwisereka wishwe aciwe ijosi umurambo we ukajugunywa mu nkengero z’umujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda aho yari afite akabari kari kazwi nka Sombrero Club.
Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi, Habineza yongeyeho ati: “Twahuye n’ibintu byinshi bikomeye kugira ngo iri shyaka ribeho, ariko turihangana turakomeza kugeza nyuma y’imyaka ine mvuye mu buhungiro ishyaka ryacu rikandikwa.”
‘Iby’impunzi zo mu Bwongereza byari binkozeho’
Habineza yavuze ko mu 2018 ishyaka rye ryinjiye mu nteko ishinga amategeko naho ryakomeje guhura n’ibibazo.
Ati: “Hari abantu batubujije kuvuga, ngo nimuvuga tuzabirukana hano mu nteko mutakaze umugati, turababwira tuti ‘twebwe twaje hano kuvugira Abanyarwanda nimushaka kunyirukana kubera ibyo bitekerezo nzabizire nta kibazo’.
“Ntabwo byarekeye aho, twakomeje guhangana n’ibyo bibazo, yewe na za komite za ‘discipline’ twazigiyemo niba mutabizi reka mbibabwire, n’ibi by’ejo bundi by’impunzi zo mu Bwongereza nabivuzeho byari binkozeho, inshuro nyinshi zirenze eshatu hafi kwirukanwa mu nteko…
“Tuba turi ku muriro abantu badashaka ko tuvugira Abanyarwanda… Twe turashaka igihugu cyiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda, iterambere rirambye, n’umutekano usesuye.”
‘Abantu ntibagomba kumbona muri 0.4%’
Habineza avuga ko imyumvire ya politike igenda ihinduka mu Rwanda, ati: “Mu 2017 abantu bari bazi ko turi abanzi b’igihugu, batwise inyeshyamba, batwise amazina, batugiriye nabi ariko ubu ibintu byarahindutse.”
Yavuze ko mu matora ya 2017 ubwo yiyamamazaga bwa mbere ku mwanya wa perezida yatsinzwe “nabi” aho yagize 0.4%, gusa ko mu matora y’abadepite yakurikiyeho mu 2018 ishyaka rye ryagize 5% rikinjira bwa mbere mu nteko nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ati: “Ubu abantu benshi cyane baradushyigikiye…abaturage ubu badufitemo icyizere… Kuva kuri 5% rero nkurikije ibyo mbona ubu nizeye ko ubu tuzagira menshi kurushaho.”
Habineza yavuze ko bafite icyizere ko aya matora bazayatsinda neza, ati: “Abadepite baziyongera nibura bagere kuri 20, ndetse na perezidanse turimo kuyifatishaho intoki kuri 55%”.