Gucishwa bugufi kwa Perezida wa Kenya kugaragaza imbaraga z'urubyiruko rw'Afurika

Abigaragambya muri Kenya

Ahavuye isanamu, Shutterstock

Insiguro y'isanamu, Imyigaragambyo iyobowe n'urubyiruko yahatiye William Ruto kureka umushinga w'imisoro udakunzwe mu gihugu
    • Umwanditsi, Stewart Maclean
    • Igikorwa, Umukuru w'ibiro bya BBC muri Afurika

Ibyabaye bigatuma William Ruto areka ingengo y'imari ye bishobora amaherezo kubonwa nk'igihe gikomeye – atari gusa kuri uyu Perezida wa Kenya, ahubwo no ku mbaraga z'urubyiruko rwo kuri uyu mugabane w'Afurika, wa mbere ku isi mu kugira urubyiruko rwinshi.

Binyuze mu mbaraga z'imyigaragambyo, ahanini yateguwe nta wundi ubigizemo uruhare, inkubiri yatangijwe n'urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga yahatiye umwe mu bategetsi bo muri Afurika bubashywe ku isi kureka gahunda ye yari ihatse izindi.

Si ukuvuga ko ubu Ruto abonye ko yari yibeshye ku gushaka kuzamura imisoro yateje uburakari bwinshi muri Kenya. N'ikimenyimenyi, yatangiye ijambo rye yagejeje ku gihugu ku wa gatatu asobanura mu buryo bwimbitse impamvu nyirizina yemeraga ko iyo misoro yari icyenewe.

Yavuze ko leta ye yakoze amahitamo agoye ya ngombwa yo kugira ngo ubukungu ntibuhungabane, no gufasha mu korohereza Kenya kuva mu mutego w'umwenda (ideni) utuma itanga amasantimu ('cents') 61 ya buri dolari rimwe ry'Amerika yinjije mu misoro mu kwishyura inguzanyo zayo.

Yavuze ko umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari wari ingenzi cyane "mu gucungura igihugu cyacu kikava mu kutamererwa neza gutewe n'umwenda no gushimangira ubusugire bwacu".

Ibyo bituma bitangaje cyane kuba impagarara zo mu minsi ya vuba aha ishize zatumye uyu perezida uri mu bibazo ahindura icyerekezo akazibukira burundu.

Aho kwinjiza amafaranga y'inyongera, ubu Ruto arashaka kuringaniza asanzwe akoreshwa abinyujije muri gahunda nshya yo kwizirika umukanda.

By'umwihariko, iyo gahunda izaba irimo no kugabanya amafaranga ibiro bye bikoresha – ikintu kigaragaza neza ko yemeranya n'uburakari bwinshi bwumviswe kuri benshi bari mu mihanda kubera ikibonwa nka ruswa muri leta no gusesagura kwa leta.

Ndetse mu kugerageza kubwira urubyiruko rwa Kenya mu buryo butaziguye, Perezida Ruto yasezeranyije kuganira na rwo no kurutega amatwi.

Ruto yavuze ijambo ari imbere y'abadepite bo mu ihuriro rye riri ku butegetsi, abashimira kuba barashyigikiye uwo mushinga w'itegeko. Benshi ubu ushobora kubumva (kubababarira) baramutse bibajije aho uku kwisubiraho kwe gusize kuba bazongera kugirirwa icyizere.

Nta gushidikanya ko iminsi ibiri ishize yasenuye bikomeye Perezida Ruto.

Abashinzwe umutekano ba leta ye bamaganwe cyane kubera gusubizanya ubugome ku myigaragambyo yo ku wa kabiri, bitangazwa ko yiciwemo abantu nibura 23, benshi barashwe na polisi.

Perezida Ruto arimo kuvuga ijambo

Ahavuye isanamu, Shutterstock

Insiguro y'isanamu, Perezida Ruto yavuze ko arimo gutega amatwi urubyiruko rwa Kenya
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma gato y'imyigaragambyo yamenetsemo amaraso, Ruto yakomoje ku bugizi bwa nabi bwari muri ako kajagari, akangisha igisubizo gikomeye ku kwirara mu nteko ishingamategeko no gusahura kwinshi.

Ariko kugamburuzwa kwe kwo ku wa gatatu ku bigize gahunda ye, kwanazanye no kwemera ko ahanini iyo myigaragambyo yari uburyo bwemewe n'amategeko bwo kugaragaza uburakari.

Yagize ati: "Byagaragaye ko abaturage bagitsimbaraye ku kuba bicyenewe ko twebwe tugira ibindi twemera."

"Nyoboye leta, ariko nyoboye n'abantu, kandi abantu bavuze [icyo batekereza]."

Mu ngo, ikibazo cyibazwa ubu ni ukumenya niba abantu bemera ko kuba Ruto yakuyeho uwo mushinga w'ingengo y'imari bihagije.

Bamwe basabye ko imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa kane ikomeza ikaba, basaba ko Perezida yegura.

Iminsi iri imbere izagaragaza niba uburakari bwinshi bw'abaturage bwaracubye.

Hanze ya Kenya, Ruto azibaza uko aya makuba yagize ingaruka ku gihagararo cye mu mahanga.

Bamwe mu nshuti zikomeye z'igihugu cye mu rwego rwa dipolomasi n'umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye basabye Kenya kubahiriza uburenganzira bw'abaturage bwo kwigaragambya mu mahoro.

Icyo gitutu gishobora kuba cyagize uruhare mu guhindura imvugo hagati y'ijambo yavuze ku wa kabiri n'iryo yavuze ku wa gatatu.

Wenda iyamaganwa ry'urugomo rwagaragajwe n'abashinzwe umutekano ba leta ye ryabaye ingenzi mu kugena igisubizo cya Ruto, cyo kimwe no kubona abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambya bamwamagana.

Icyo ari cyo cyose cyatumye afata iyi nzira nshya, mu gihe nta myaka ibiri aramara ku butegetsi, ubu umurimo utegereje Ruto ni ukongera kubaka no kongera kwisuganya.

Ariko ibi bisize Perezida wa Kenya agiye gukurikiza gahunda y'ubukungu asa nkaho atemera.

Bamwe mu batavuga rumwe na Ruto bashobora kubona ubutumwa bwe bwo ku wa gatatu nk'itangazo ry'icyo ashaka gukora – isomo ryizwe mu buryo bugoye n'umutegetsi wacishijwe bugufi.

Ariko ku bandi, iyi ntsinzi ku bakomeye ishobora kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n'ububasha bwa perezida.

Ndetse ibi byabaye bishobora kuba urugero n'ahandi muri Afurika.

Kubera ko nubwo kwisubiraho kwa Ruto amaherezo kwatewe n'ibirenze uburakari gusa bw'urubyiruko, na we ubwe yemeye ko urubyiruko rwa Kenya ari rwo rwacanye umuriro.

Nk'umugabane, Afurika ni yo ifite urubyiruko rwinshi cyane ku isi. Muri Afurika, hafi bitatu bya kane (3/4) by'abaturage bafite munsi y'imyaka 35.

Benshi muri bo bazabona ibyabaye ku wa gatatu muri Kenya nka gihamya ko hamwe no kwiyemeza guhagije, bashobora guhatira abategetsi babo kumva amajwi yabo.