Mu Bufaransa hatangiye urubanza rw'uwari muganga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Will Ross
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru kuri Afurika, Ishami ry'Isi rya BBC
Umunyarwanda wahoze ari muganga yagejejwe mu rukiko mu Bufaransa aregwa ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Sosthène Munyemana yari umuganga w'indwara zifata mu myanya myibarukiro y'abagore wabaga i Butare mu majyepfo y'u Rwanda, mu gihe jenoside yo mu Rwanda yabaga mu 1994, yiciwemo abantu bagera ku 800,000.
Munyemana, ukomoka i Gitarama, rwagati mu Rwanda, amaze imyaka 29 aba mu Bufaransa, akaba ashinjwa iyicarubozo n'ubwicanyi.
Mu mwaka wa 1995, hashize umwaka umwe jenoside yo mu Rwanda ibaye, Munyemana yatangiwe ikirego mu mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa.
Abashinjacyaha bo mu Bufaransa byabafashe imyaka 28 kugira ngo iyo dosiye bayishingeho urubanza.
Urufunguzo rw'ibiro by'i Tumba i Butare, ubu ni mu karere ka Huye, ruzagarukwaho cyane muri uru rubanza rwatangiye ku wa kabiri mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa.
Munyemana, wemera ko yari afite urwo rufunguzo, yavuze ko Abatutsi bahungiye muri ibyo biro, umwunganizi we mu mategeko avuga ko umukiliya we yakoraga kuburyo yaburizamo jenoside.
Ariko abashinjacyaha bavuga ko yafungiranagamo Abatutsi mu buryo butari ubwa kimuntu, nyuma bakahakurwa bajyanwe kwicwa.
Ikintu kimwe impande zombi muri uru rubanza zemeranywaho ni uko bitakwihanganirwa ukuntu byafashe imyaka myinshi cyane kugira ngo iyi dosiye igezwe mu rukiko.
Munyemana, uhakana ibyo aregwa, ashobora gufungwa burundu mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye.
Imbarutso ya jenoside yabaye urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana, ubwo indege ye yahanurwaga hejuru y'ikibuga cy'indege cy'i Kigali ku itariki ya 6 Mata (4) mu 1994.
Habyarimana yari uwo mu bwoko nyamwinshi bw'Abahutu, kandi nubwo bitaragaragazwa neza uwishe Perezida, abasirikare bamurindaga mu murwa mukuru Kigali bahise batangira igikorwa cyo kwihorera.
Abayobozi bamwe bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi barishwe, kandi nk'ako kanya, kwicwa kw'Abatutsi n'Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi kwaratangiye.
Hagati ya Mata na Kamena (6) mu 1994, bigereranywa ko Abanyarwanda 800,000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100.






