Ubwiyunge mu Rwanda kuri 94%: Ni imibare gusa cyangwa ni ukuri kw'ibiriho?

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk'uko bitangazwa n'ubushakashatsi bushya bwa 2020 bwa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge bukorwa buri myaka itanu.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,600 bo mu midugudu 810 yatoranyijwe mu turere twose tw'u Rwanda, muri gereza no mu mashuri, buvuga ko ababona ko hari abacyibona bakanarebera abandi mu ndorerwamo z'amoko ari 1.8% gusa.
Jenoside yiciwemo Abatutsi barenga 800,000 n'Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, uretse urwango hagati y'abayigizemo uruhare n'abarokotse, yasize kwishishanya hagati y'Abahutu n'Abatutsi.
Ubu bushakashatsi bw'iyi komisiyo ya leta bwitwa 'Rwanda reconciliation barometer' mu 2010 bwerekanye ko ubwiyunge buri kuri 82.3%, mu 2015 bugera kuri 92.5% ubu bugeze kuri 94.6%.
Ni ibipimo kenshi bitavugwaho rumwe, hari abemeza ko ubwiyunge bwagezweho ku rwego rwo hejuru bigaragara, n'abavuga ko iyo mibare idahuye n'uko ibintu byifashe mu gihugu.
Ku wa kane, mu kwerekana ubu bushakashatsi, Fidèle Ndayisaba, umunyamabanga mukuru wa komisiyo ibukora, yabwiye abanyamakuru ko ibyabuvuyemo "biduha icyizere ko u Rwanda rugana aheza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge".
Ubu bushakashatsi buvuga ko gahunda zirimo; Kwibuka, Ndi Umunyarwanda, Umuganda, Buruse itangwa na perezida wa repubulika cyangwa gusaba imbabazi no kuzitanga, biri mu byagize uruhare mu kuzamura ubwiyunge.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ababona ko hari abacyibona bakanarebera abandi mu moko bavuye kuri 27.9% mu bwakozwe mu 2015, ubu bakaba bageze kuri 1.8%.
'Iriya mibare ni ugukabya'
Mariam Abayizeye uzwi nka 'Bibi', wo mu murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yabwiye BBC ko ibivugwa n'ubu bushakashatsi "bishobora kuba ari ukuri".
Yagize ati: "Uko mbibona Abanyarwanda barenze iby'amoko, ntiwajya kwa muganga kwivuza cyangwa ku isoko guhaha cyangwa kugurisha utwawe ngo bakubonemo ubwoko. Mbona mu buzima busanzwe abantu bariyunze, ubuzima bwarakomeje."
Victoire Ingabire ukuriye ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi DALFA-Umurinzi, avuga ko yemera ko hari ibyakozwe bikomeye mu bumwe n'ubwiyunge 'nk' imidugudu yatujwemo abiciwe n'ababiciye, usanga bashyize hamwe mu makoperative'.
Ati: "Ibyo bituma bagenda begerana kandi biracyenewe koko ko twegerana kugira ngo twunge ubumwe kuko ingaruka zo kutiyunga ni uko tudashobora kugira iterambere rirambye."
Gusa Mme Ingabire avuga ko imibare itangwa n'ubu bushakashatsi we abona "ari ugukabya".

Ahavuye isanamu, NURC
Yabwiye BBC ati: "Ndatanga urugero rwa vuba rugaragaza ko ubwiyunge bwacu bukiri kure;
"Ubushize ubwo hamenyekanaga Idamange [Yvonne], natangajwe no kubona abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo 'mu bantu bacu ntabwo tugira umuntu usa kuriya'."
Yongeraho ati: "Kandi urebye ababyanditse uko bangana, ndetse barimo n'abantu basanzwe bavuga rikijyana hano mu Rwanda badakorwaho, ubundi bagombaga gukurikiranwa kuko ni amacakubiri kandi hano mu Rwanda hari itegeko riyahana."
U Rwanda 'rwunze ubumwe kurusha ikindi gihe cyose'
Mu ijambo yavuze ku munsi wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko "nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu."
Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge nayo ivuga ko ubu "Abanyarwanda benshi batewe ishema no kuba Abanyarwanda no gushyira imbere ubunyarwanda."
Mme Ingabire we avuga ko bigoye kurangiza ikibazo cy'ubwiyunge mu Rwanda kuko "Abanyarwanda dukunze guhisha ibyo dufite ku mutima."
Avuga ko imibare yo hejuru igaragazwa n'ubu bushakashatsi iterwa n'uko ubajijwe "avugishije ukuri kwe ashobora kuregwa amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo [ya jenoside]."
Ati: "[Uwo babajije] arareba ati 'aba bantu bavuye mu buyobozi, icyo bashaka kumva ni iki, reka abe ari cyo mbabwira.'"
Avuga ko ubushakashatsi bwiza ku bwiyunge mu Rwanda budakwiye gukorwa na leta, ahubwo n'abigenga.
Ati: "Ntabwo Mudugudu [umukuru w'umudugudu] yaza kukubaza niba ufite amacakubiri ngo umwemerere ngo urayafite."










