Michelle Obama yapfobeje ibihuha byo gutandukana n'umugabo we

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Danai Nesta Kupemba
- Igikorwa, BBC News
Michelle Obama yamaganye ku mugaragaro ibihuha byuko urushako rwe na Barack Obama rushobora kuba ruri mu bibazo.
Uyu mugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida w'Amerika amaze igihe adaherekeza umugabo we mu bikorwa byo ku rwego rwo hejuru – harimo no mu muhango w'irahizwa rya Donald Trump ndetse no mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida w'Amerika Jimmy Carter – byenyegeza guhwihwisa ko bashobora kuba bagiye gutandukana.
Nubwo atakomoje mu buryo bweruye kuri iyo mihango, Michelle Obama yavugiye mu kiganiro cyo mu buryo bwa 'podcast' cyitwa 'Work in Progress', gikorwa n'umukinnyi wa filime Sophia Bush, ko ubu ari mu mwanya wo kugenzura ingengabihe ye bwite nk'"umugore ukuze".
Yavuze ko abantu batashoboye kwemera ko yifatira "icyemezo" we ubwe, ahubwo "bishyizemo ko umugabo wanjye nanjye turimo gutandukana".
Michelle yavuze ko yumva hari icyo yishinja mu mutima we kubera ukuntu hari inshingano zimwe yikuyemo.
Yagize ati: "Icyo ni kintu twebwe nk'abagore, ntekereza ko tugorwa na cyo nko kumva ko twatengushye abantu.
"Ndashaka kuvuga ko ari uko bimeze cyane, kuburyo uyu mwaka abantu batashoboraga no kwiyumvisha ko ari amahitamo yanjye nari ndimo gukora ku bwanjye, kuburyo byabaye ngombwa ko bishyiramo ko umugabo wanjye nanjye turimo gutandukana [gushaka gatanya].
"Ko uyu adashobora kuba ari umugore ukuze urimo kwifatira ibyemezo runaka we ubwe, si byo? Ariko ibyo ni byo sosiyete idukorera [nk'abagore]."
Muri icyo kiganiro, Michelle Obama yanagize ati: "Nahisemo gukora icyari kinogeye cyane kurusha ibindi. Kitari [Aho kuba] icyo nagombaga gukora. Kitari icyo natekerezaga ko abandi bantu bashakaga ko nkora."
Nubwo kutitabira umuhango w'irahizwa rya Perezida Trump kwabonywe nko kurenga ku mugenzo wari usanzweho, ku mpeshyi ishize yavuze ijambo rikomeye mu nama nkuru y'ishyaka ry'abademokarate izwi nka 'Democratic National Convention' (DNC).
Muri iryo jambo yavugiye i Chicago, yabwiye imbaga y'abantu babarirwa mu bihumbi ati: "Icyizere kirimo kugaruka." Icyo gihe yabashishikarije gushyigikira Kamala Harris, wari witezwe kuba umukandida perezida w'ishyaka ry'abademokarate.
Nubwo yigenera igihe kinini, Michelle Obama yavuze ko akibona n'igihe cyo "kuvuga imbwirwaruhame, kujya aho abandi bari, gukora ku mishinga. Ndacyitaye ku burezi [imyigire] bw'abana b'abakobwa".
Mu Kwakira (10) kw'umwaka ushize, Michelle Obama na Barack Obama bizihije isabukuru y'imyaka 32 bamaze bashakanye.
Mbere, mu gitabo yanditse avuga ku buzima bwe cyitwa 'Becoming' cyaguzwe cyane, Michelle Obama yavuze adaciye ku ruhande ku ngorane yahuye na zo mu rushako zitewe n'ibyifuzo bikomeye bya politike bya Barack Obama hamwe n'igihe bamaze baba mu nyubako y'ibiro bya perezida w'Amerika (White House).
Muri icyo gitabo yanditse ko ibyifuzo by'ibyo umugabo we yashakaga kugeraho byatumye agira irungu no kunanirwa cyane.













