Lukashenko yabwiye BBC ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru muri Ukraine batuma intambara ifata indi ntera

    • Umwanditsi, Steve Rosenberg
    • Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya, uri i Kazan

Si abategetsi benshi ku isi bamaze imyaka 30 ku butegetsi.

Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yashinjwe kwiba amajwi mu matora, gupyinagaza abatavuga rumwe na we no gusenya demokarasi.

Ubwongereza, umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) n'Amerika ntibimwemera nka Perezida wemewe wa Belarus (Biélorussie).

Hari ikindi kintu ukwiye kumumenyaho: niba hari umutegetsi umwe uzi Vladimir Putin imbere n'inyuma, ni Lukashenko. Aba bagabo bombi bamaze imyaka baziranye ndetse barahura mu buryo buhoraho.

Alexander Lukashenko twahuriye iruhande rw'inama y'umuryango wa BRICS w'ibihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka. Arashaka ko Belarus iba umunyamuryango.

Namusabye kugira icyo avuga ku bivugwa ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo kurwana ku ruhande rw'Uburusiya muri Ukraine.

Lukashenko yasubije ati: "[Ni] Ubusazi."

"Uko muzi, Putin ntiyagerageza na rimwe kwemeza ikindi gihugu gushora igisirikare cyacyo mu gikorwa cyihariye cy'Uburusiya muri Ukraine."

Ndamubaza nti: "Hanyuma ayo makuru niyemezwa [ko ari impamo]?"

Alexander Lukashenko yasubije ati: "Yaba ari intambwe yerekeza ku gufata indi ntera kw'intambara igihe ingabo z'igihugu icyo ari cyo cyose, ndetse na Belarus, zaba ziri ku rugamba."

"Nubwo twajya mu ntambara ibi byaba ari inzira yerekeza ku gufata indi ntera. [Uti] Kubera iki? Kuko mwebwe, Abongereza n'Abanyamerika, ako kanya mwahita muvuga ko ikindi gihugu cyagiyemo ku ruhande rumwe... rero ingabo za OTAN zakoherezwa muri Ukraine."

Mubajije niba Vladimir Putin yarigeze na rimwe asaba Lukashenko gutanga abasirikare ba Belarus bakajya kurwana mu ntambara y'Uburusiya muri Ukraine.

"Nta na rimwe. Yaba we, yaba [uwahoze ari Minisitiri w'ingabo] Sergei Shoigu, yaba Minisitiri w'ingabo uriho ubu Andrei Belousov, nta wigeze na rimwe abaza icyo kibazo."

Ariko Belarus yagize uruhare mu ntambara y'Uburusiya. Muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine cyagabiwe, ku ruhande rumwe, ku butaka bwa Belarus. Kuki uyu Perezida w'icyo gihugu yemereye Uburusiya kubikora?

Lukashenko yambajije ati: "Ubizi gute ko natanze uruhushya rwuko ubutaka bwa Belarus bukoreshwa [bwifashishwa]?"

"Kuko ubutaka bwa Belarus bwakoreshejwe [mu gutera]," ni ko mubwiye.

"Hari imyitozo yabaga yakorwaga n'abasirikare b'Uburusiya babarirwa mu bihumbi byinshi. Putin yatangiye kuvana aba basirikare aho bari bari mu majyepfo ya Belarus, banyuze mu muhanda, ku mupaka na Ukraine.

"Hari igihe cyageze yohereza bamwe muri abo basirikare i Kyiv [mu murwa mukuru wa Ukraine]. Ndabizi ko bari bashotowe. Ni Putin bireba iby'uko akura ahantu abasirikare be. Banyuze i Kyiv. Cyangwa yashoboraga kunyura [kubanyuza] i Minsk [mu murwa mukuru wa Belarus]."

Ndamubaza nti: "Ntiwahamagaye Putin ngo umubaze icyari kirimo kuba?"

"Oya. Ntiyampamagaye. Kandi nanjye sinamuhamagaye. Aba ni abasirikare be kandi afite uburenganzira bwo kuhabakura mu buryo bwose ashaka."

Ayo magambo agaragaza ikigero cy'ijambo Uburusiya bufite mu gihugu cya Belarus baturanye.

Urundi rugero: Uburusiya bwashyize muri Belarus intwaro za kirimbuzi za nikleyeri zo mu bwoko bwa 'tactical nuclear weapons'.

Ndamubaza nti: "Putin yiteguye gukoresha izo ntwaro mu ntambara muri Ukraine?"

Lukashenko arambwira ati: "Putin ntazigera na rimwe akoresha intwaro ziri muri Belarus Perezida wa Belarus atabyemeye."

"Witeguye kwemera ko intwaro kirimbuzi za nikleyeri zikoreshwa?"

"Nditeguye rwose, atari ibyo byaba bimaze iki kugira izi ntwaro? Ariko gusa igihe bote y'umusirikare umwe [w'umunyamahanga] izaba ikandagiye muri Belarus. [Naho ubundi] Nta gahunda dufite yo kugira umuntu n'umwe dutera."

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igereranya ko kuri ubu muri Belarus hari imfungwa za politike 1,300.

Mbere, Alexander Lukashenko yigeze kumbwira ko nta mfungwa n'imwe ya politike ihari.

Ariko ubwo twavuganaga ku wa gatatu (wenda mu buryo bumugwiririye) yakoresheje imvugo "imfungwa ya politike", ubwo yavugaga ku mubare muto w'abarekuwe mu mezi ya vuba aha ashize.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Belarus babonye uko gufungurwa nk'ubutumwa Lukashenko yahaye uburengerazuba bw'isi ko ashaka kugira na bwo umubano mwiza.

Arabihakana.

Agira ati: "Twarekuye imfungwa za politike ku bw'ubutabazi. Benshi muri bo bari abantu bageze mu zabukuru n'abarwayi. Ni ibyo gusa.

"Ibi si intambwe yerekeza ku kuzahura umubano namwe. Niba mudashaka kugirana umubano natwe, nta kibazo. Tuzabaho tutabacyeneye."