Igitero cya Ukraine gishobora kuba gisigaranye iminsi 30 yonyine – umukuru w'ingabo z'Amerika

Abasirikare ba Ukraine bo muri batayo ya 60 y’ubwirinzi bw’igihugu, barimo kurasa mu birindiro by’Uburusiya bakoresheje imbunda rutura ya S60 iri mu modoka y’ikamyo, imbunda ihanura indege, aha ni hanze y’umujyi wa Bakhmut, muri Ukraine, ku itariki ya 19 Kamena (6) mu 2023.

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Laura Kuenssberg & Emily McGarvey
    • Igikorwa, Sunday with Laura Kuenssberg

Umugaba mukuru w'ingabo z'Amerika avuga ko Ukraine ifite iminsi 30 irengaho gato mbere yuko ikirere gikoma mu nkokora igitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya mu bice bwafashe by'icyo gihugu.

Mu kiganiro Sunday with Laura Kuenssberg cya BBC, Jenerali Mark Milley yavuze ko ibihe by'ubukonje bwinshi bizatuma Ukraine igorwa kurushaho no kugenda mu gitero cyayo bijyanye n'amayeri y'urugamba.

Yemeye ko icyo gitero cyagenze gahoro cyane kurusha uko byari byitezwe. Ariko yagize ati: "Haracyari imirwano ikomeye irimo kuba.

"Abanya-Ukraine bakomeje gukora cyane batera intambwe ihamye."

Gen Milley yavuze ko hakiri kare cyane kuvuga niba iki gitero cyo gutsinsura Uburusiya cyarananiwe kugera ku ntego yacyo, ariko yavuze ko Ukraine irimo "gutera intambwe ihamye cyane mu mirongo y'imbere [y'ubwirinzi] y'Uburusiya".

Ati: "Haracyari igihe gikwiye, byashoboka ko ari iminsi hafi 30 kugeza kuri 45 y'imirwano ikirere kimeze neza, rero Abanya-Ukraine ntibyabarangiranye.

"Hari ingamba [urugamba] zitararangira... ntibararangiza igice cy'imirwano cy'ibyo barimo kugerageza kugeraho."

Igitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya, cyatangiye mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, kigamije kubohora ubutaka bwafashwe n'Uburusiya muri Ukraine, kugeza ubu cyageze ku bintu bito.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ariko abajenerali ba Ukraine bavuga ko mu majyepfo bashoboye kumenera mu bwirinzi bukomeye bwo ku murongo w'imbere bw'Uburusiya.

Gen Milley yagize ati: "Navuze mu ntangiro y'iyi [ntambara] ko iyi izamara igihe kirekire, igenda gahoro, igoye, ikicirwamo ikanakomerekeramo benshi, kandi uko rwose ni ko imeze."

Muri icyo kiganiro, umugaba mukuru w'ingabo z'Ubwongereza, Admiral Sir Tony Radakin, yavuze ko "Ukraine irimo gutsinda naho Uburusiya burimo gutsindwa".

Yagize ati: "Ibyo ni ukubera ko intego y'Uburusiya yari ukwigarurira Ukraine igategekwa n'Uburusiya.

"Ibyo ntibyabaye kandi ntibizigera na rimwe bibaho, kandi iyo ni yo mpamvu Ukraine irimo gutsinda."

Yongeyeho ko Ukraine irimo gutera intambwe mu rugamba rwayo rwo kwisubiza ubutaka bwayo, ikaba imaze kwisubiza ubutaka burenga 50% by'ubwo Uburusiya bwafashe.

Admiral Radakin yavuze ko intambwe ya Ukraine irimo no guterwa n'amahanga arimo "kotsa igitutu cyo mu rwego rw'ubukungu n'igututu mu rwego rwa diplomasi, kandi Uburusiya burimo kuhababarira kubera ibyo".

Hagati aho, Admiral Radakin yavuze ko kuba Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin arimo kwishyira hamwe na Koreya ya Ruguru, bigaragaza ukuntu ari "mu buryo bwo kwiheba [gutakaza icyizere]".

Yavuze ko umubano hagati y'ibyo bihugu byombi ugaragaza ukuntu Uburusiya busigaranye abafatanyabikorwa bacye.

Amakuru avuga ko umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un ateganya gusura Uburusiya muri uku kwezi guhura na Putin, bakagirana ibiganiro ku ntwaro.

Bivugwa ko abo bategetsi babiri bateganya kuganira ku kuba Koreya ya Ruguru yaha intwaro Uburusiya zo gufasha mu ntambara yabwo muri Ukraine.

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin n'umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, mu 2019 bahuriye mu mujyi wo mu Burusiya wa Vladivostok uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi)

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mu 2019, Vladimir Putin (iburyo) na Kim Jong Un bahuriye mu mujyi wo mu Burusiya wa Vladivostok uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi)

Hari impungenge muri Amerika no muri Koreya y'Epfo ku cyo Koreya ya Ruguru yabona na yo igihawe n'Uburusiya ku bw'ayo masezerano ku ntwaro, ashobora kuvamo ukwiyongera kw'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi muri Aziya.

Adm Radakin yavuze ko uko kwishyira hamwe "kugaragaza ikosa rikomeye cyane Uburusiya bwakoze ryo gutera Ukraine".

Yavuze ko binagaragaza uko ibintu bimeze imbere mu Burusiya.

Ati: "Ugomba kureba ku kuba ubukungu [bw'Uburusiya] burimo kotswa igitutu, ibihano birimo kugira ingaruka ikomeye cyane. Ntibufite abafatanyabikorwa benshi bo mu mahanga.

"Bwatakaje abantu 500,000 bahunze igihugu. Hari abandi nibura miliyoni imwe bashaka kuva mu gihugu.

"Burimo kugorwa no kugira abantu bahagije bo gukomeza gufasha mu ntambara".