Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Napfuye iminota 40 - dore icyo byanyigishije ku buzima
Gupfa ntabwo biha umuntu ubuzima bushya hano kwisi - nyamara ibyo ni ko byagendekeye Patrick Charnley.
Yari umuhanga mu muby'amategeko. Kuri we yabonaga ko igihe cyo kuruhuka ari "igihe cyo gupfusha ubusa", yarakoraga cyane kugira ngo agere ku ntego ze z'ubuzima.
Ariko kubera ko yakoraga amasaha menshi mu gihe cy'icyorezo cya Covid 19 mu mwaka wa 2021, uyu mubyeyi w'abana babiri wari ufite ubuzima bwiza cyane yagize ikibazo cy'umutima afite imyaka 39.
Icyatangiye ari nk'umugoroba udasanzwe , arya sosiso n'amafiriti, yiyicariye ku ntebe, cyarangiye yikubise hasi maze ata ubwenge.
Umutima we warahagaze. Patrick yamaze iminota 40 yapfuye. Umugore we yakoze ubuvuzi bwibanze buzwi nka CPR, mu gihe umukobwa we n'umuhungu we, icyo gihe bari bafite imyaka icyenda n'irindwi, birukaga bashaka ubufasha bw'ubuvuzi.
Patrick avuga ko abashinzwe ubutabazi bw'ibanze bagerageje kumuvura ariko birabananira .
Umugore we yatangiye gukeka ko yari yapfuye.
Hanyuma mu buryo butunguranye umutima we wongera gutera.
Patrick yaje kugarura ubwenge ava muri koma yari mazemo icyumweru cyose ariko yayivuyemo ari umuntu wahindutse, afite igikomere mu bwonko cyamugizeho ingaruka ku bushobozi bwe bwo kureba, kwibuka no kwihangana.
Kubera ko atashoboraga gukora no kubaho nk'uko yabikoraga mbere, yumva ko byamwemereye kuba umuntu ugaragara neza mu buzima no mu mibanire.
Ni impinduka mu buryo bw'imitekerereze, nk'uko yabibwiye podcast ya Emma Barnett yitwa Ready to Talk , ko "atahinduka" - kuba uwo yahoze nubwo yahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima bwe bwa kera.
'Nakangutse ntabona'
Urugendo rwo kwemera ko atakiri uwo yahoze ariwe rwabaye uruteye agahinda gakomeye.
Patrick aragira ati: "Nakangutse ntabona. Nari mfite iki kibazo, ariko ntabwo nabyumvaga neza."
Kubura ubushobozi bwo kubona byamuteye kubona ibintu mu buryo butangaje. Iki kimenyetso kizwi nka Charles Bonnet Syndrome, ni uburyo ubwonko bukoresha mu "kuzuza" amakuru y'amashusho yabuze mu buryo butunguranye.
Nubwo bimwe muri ibi byari "biteye ubwoba", avuga ko ibindi yumvaga "bikomeye" kandi ari byiza bidasanzwe.
Rimwe, nyuma yo kubagwa umutima, yabonye ishusho ko umuforomo w'umunyamerika yashakaga kumwica.
Ariko ibyo bitekerezo byo mu bwenge byashoboraga no gutanga ituze. Umwe yamujyanaga mu cyumba cy'ubuvuzi mu misozi miremire ya Alpes, aho yarebye mu misozi yuzuye urubura mu gihe abaforomo baganiraga ku ruhande. Ibyo byamuhaye kumva afite umutekano muke.
Ubwo yabonaga buhoro buhoro, abaganga babonye ko ibibazo bye byo kutabona bifitanye isano n'igikomere cyo mu bwonko. Ubu kubona kwe ni kimwe no "kureba ukoresheje telesikope".
Ibizamini bya mbere byo gutekereza byamushyize mu cyiciro cya 2%, icyiciro cyo hasi mu kwibuka no mu muvuduko wo gutunganya ibintu. Nubwo yateye imbere cyane, aracyafite ibibazo bikomeye byo gutekereza.
Ariko ingaruka zose z'uburwayi bwe zagaragaye gusa amaze gusubira mu rugo.
'Mbayeho ubuzima bwiza cyane'
Kuba ubu ahorana umunaniro mwinshi yatewe n'ingaruka z'uburwayi bivuze ko agomba gukoresha neza imbaraga ze. Agira ati: "Nta na rimwe mbyuka numva nduhutse. Mbyuka ndushye buri munsi, kandi uko umunsi ugenda ushira birushaho kuba bibi."
Hari kandi impinduka zo mu mutwe . Patrick yasanze "nta kintu na kimwe yitaho" nyuma yo gukira bwa mbere. Iri ntiryari ihungabana ubwaryo, ahubwo yari indwara izwi nka "pathological apnearity" Patrick avuga ko yumva "ameze nk'ugenda mu gihe runaka"
Ubuvuzi n'imiti byamufashije kongera kugira ishyaka, aho inzobere mu by'imitekerereze yamushishikarije kutita ku buzima yabuze. Nubwo bimeze bityo ariko, Patrick avuga ko akumbura ubuzima bw'umuntu ku giti cye, no kwishyira hamwe n'abantu bo mu kigero cye binyuze mu "gukorera sosiyete" nk'uko byitezwe, ndetse no gukina n'abana be cyane.
Ababajwe kandi n'umugore we, yumva ko "yamukoreye akazi ke." Aremera ati: "Mu by'ukuri ni we muntu unyitaho."
"Mbayeho nk'aho ndi umuntu ushaje cyane."
Nubwo hari impinduka nini, Patrick avuga ko mu buryo bwinshi akunda ubu buzima. Yahinduye umwuga we kugira ngo abe umwanditsi kandi avuga ko ubu afite umwanya uhagije wo kwishimira ubuzima.
Agira ati: "Ubu mbayeho nkora ibintu gahoro, atari ku bushake bwanjye, ahubwo ni uko ngomba kubikora. Ariko ndabyishimira cyane. Mbona ubwiza mu bintu kurusha uko nabibonaga mbere… Numva meze nk'aho mbayeho neza cyane ."
"Imitekerereze yanjye yarahindutse cyane. Numva nishimiye kuba ndiho"
Imibanire ye n'umuryango we nayo yarahindutse cyane.
Ashobora guseka imiterere ye mishya iyo ari kumwe nabo. "Ndatekereza ko dukomeye kurusha mbere hose, mu by'ukuri… dufitanye umubano wa hafi cyane bitewe n'ibyabaye,"
Agira ati: "Ikintu cy'ingenzi kuri njye ni umuryango wanjye ."
Ubuzima Patrick ubu arimo bwamuhaye uburenganzira bwo kwigobotora akazi ka buri munsi.
"Nubwo hari ibyo ntashoboye gukora, ubu nkunda ubuzima bwanjye. Nkunda kuba ndi mu rugo iyo abana bavuye ku ishuri. Nkunda gukora ibintu gahoro cyane."