US: Iyobera ku munyapolitiki wishwe arashwe amasasu menshi imbere y’iwe

Ahavuye isanamu, Sayreville Council
Kuraswa k’umunyapolitiki w’umurepubulikani uri mu nama y’ubutegetsi y’umujyi wo muri leta ya New Jersey bikomeje gushobera no kubabaza benshi.
Eunice Dwumfour, w’imyaka 30, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umujyi wa Sayreville, basanze yapfuye ari mu modoka ye kuwa gatatu nijoro yarashwe amasasu menshi.
Abashinzwe umutekano ntibarafata uwamwishe kandi bavuga ko bataramenya impamvu y’ubu bwicanyi kuri uyu mugore wibanaga.
Guverineri Phil Murphy wa leta ya New Jersey yabwiye WNYC radio ko ibi bidasa n’ubwicanyi bufite imvo ya politike.
Ariko yongeraho ati: “Gusa ikibabaje ni uko ibizwi ari bicye kugeza ubu”, yizeza gukora “ibishoboka byose mu gukurikirana uwamwishe.”
Polisi ivuga ko uwakoze ubu bwicanyi biboneka neza ko yari agambiriye kwica Eunice gusa.
Ibinyamakuru byaho bivuga ko yari ari hafi y’iwe i Sayreville, hagati muri New Jersey, ubwo yaraswaga.
Imodoka ye ya Nissan SUV bivugwa ko yagenze 30m mbere y’uko igonga izindi ebyiri zari ziparitse.

Ahavuye isanamu, Reuters
Abarimo gukora iperereza bavuga ko uwarashe yarekuye amasasu 14 mbere y’uko acikira mu ishyamba.
Abaturanyi bavuga ko babonye umuntu wambaye umupira w’ingofero avugana na Eunice mbere y’uko arasa, maze akirukira mu nzu ziri hafi aho agasimbuka inzitiro arimo ahunga.
Eunice Dwumfour yatorewe kuba mu nama y’ubutegetsi y’uriya mujyi mu Ugushyingo (11) 2021 atsinze bitunguranye umudemokrate wari uwusanzweho.
Ibiro by’iperereza ku byaha imbere muri Amerika, FBI, byatangaje ko bizi iperereza ririmo gukorwa kandi byiteguye gufasha abategetsi baho.
Abakora iperereza barimo kureba buri kandi kose mu buzima bw’uyu mugore kabageza ku makuru y’ingenzi ku rupfu rwe.
Yari umugore wibana ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 12, nubwo mu gihe cya vuba aha yari yarashakanye n’umupastoro uba muri Nigeria.
Karen Bailey Bebert wahoze ashinzwe ibikorwa byo kuwamamaza Eunice yabwiye ikinyamakuru WABC ati: "Yabagaho ubuzima bwe, inzozi za Amerika.
"Yari umugore mwiza, ugira ishyaka, wakoreraga neza sosiyete.”










