Grammys 2024: Taylor Swift, Tyra na Miley Cyrus bakoze amateka

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umuhanzi Taylor Swift niwe wiganje mu birori by’uyu mwaka bya Grammy Awards aho yabaye umuhanzi wa mbere utwaye igihembo cya Album y’umwaka inshuro enye.
Iki cyamamare ubusanzwe cyanganyaga ibi bihembo na Stevie Wonder, Paul Simon na Frank Sinatra nabo babitwaye inshuro eshatu.
Iki gihembo yagishyikirijwe na Celine Dion, nawe watunguranye cyane ubwo yabonekaga mu gihe hashize igihe hari ubwoba ku magara ye.
Miley Cyrus na Billie Eilish nabo batwaye ibindi bihembo bikomeye muri ibi birori byo ku cyumweru nijoro i Los Angeles abahanzi benshi b’abagore begukanyemo ibihembo.

Ahavuye isanamu, Reuters
Tyla, umuhanzikazi wo muri Africa y’Epfo nawe yakoze amateka yegukana Grammy ye ya mbere.
Muri ibi birori kandi icyamamare Tracy Chapman, umugore wamenyekanye cyane kubera indirimbo yakunzwe hambere ‘Fast Car’ yashimishije benshi ubwo yahabwaga umwanya wo gutarama muri iki gikorwa.
Abegukanye ibihembo bikuru bya Grammy:
- Album y’umwaka - Taylor Swift, Midnights
- Amajwi meza yafashwe y’umwaka - Miley Cyrus, Flowers
- Indirimbo y’umwaka - Billie Eilish, What Was I Made For?
- Umuhanzi mushya mwiza - Victoria Monét
Celine Dion na Taylor bishimiwe
Dion yakiranywe ibyishimo byinshi ubwo yazamukaga kuri ‘stage’ ngo atange igihembo cya album nziza, nyuma y’umwaka hafi umwe ahagaritse ibitaramo yari afite nyuma yo kumusangamo uburwayi budasanzwe bwibasira imikorere y’ubwonko.
Celine ageze imbere yagize ati: “Iyo mvuze ko nishimiye kuba hano, ni ibintu bimvuye ku mutima.”

Ahavuye isanamu, Reuters
Habaye kandi kwishima cyane nk’uko ubwo Celine Dion yatangazaga izina rya Taylor Swift nk’uwegukanye icyo gihembo.
Iki gihembo cya Taylor cy’amateka cyashimwe n’abahanzi benshi kubera ko yateye intambwe imushyira hejuru y’abandi.
Nawe yagize ati: “Nababwira ko iki aricyo gihe cyiza kurusha ibindi mu buzima bwanjye”.
Yongeraho ati: “Kuri njye, igihembo ni akazi. Icyo nifuza gukora ni ugukomeza gukora ibi. Ndabikunda cyane. Biranshimisha.”
Swift mbere yatwaye iki gihembo cya album y’umwaka mu 2010 na Fearless, 2016 na album yise 1989, na 2021 muyo yise Folklore.
Grammy y’icyamamare cya Africa y’Epfo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umuhanzi Tyla nawe yanditse amateka mashya atwara Grammy ya mbere mu cyiciro cya best African performance.
Indirimbo ye ‘Water’ yarakunzwe cyane henshi ku isi, ndetse umwaka ushize uwahoze ari perezida Barack Obama wa Amerika yayishyize ku rutonde rw’indirimbo adasiba kumva.
Tyla utaramara imyaka myinshi atangiye muzika, iyi ndirimbo ye yatumye haba inkubiri y’imbyino yayo kuri TikTok mu mpeshyi y’umwaka ushize yakozwe n’abantu benshi cyane.
Amaze guhabwa iki gihembo, Tyla yagize ati: “Ibi birarenze! Sinigeze ntekereza ko natsindira Grammy ku myaka 22!”
Miley Cyrus, ebyiri ku nshuro ya mbere
Undi witwaye neza ni Miley Cyrus wegukanye igihembo cy’ijwi ryafashwe neza mu njyana ye Flowers, yanatwaye kandi igihembo cya best pop vocal performance.
Bwari ubwa mbere Miley yegukanye Grammy ahita atwara ebyiri, ibintu yagaragaje no mu kuririmba aho ubwo yahinduraga amwe mu magambo y’indirimbo ye akaririmba ngo: "I just won my first Grammy!"

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu ijambo rye, Miley yavuze ku muhate yashyize mu kazi ke kugira ngo yegukane Grammy.
Muri ibi birori abahanzi nka Rodrigo, Eilish, Burna Boy na Travis Scott bahawe umwanya bararirimba, imbere y’abandi bari mu bitabiriye nka Beyoncé, Doja Cat na Meryl Streep.
Ariko ‘performance’ z’abahanzi babiri bo hambere zarushije cyane iz’aba bo muri iki gihe.
Tracy Chapman yigaragaje nanone
Chapman yaririmbye mu ruhame inshuro nke cyane mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru (by’igice) mu 2009, iri joro yafatanyije n’umuhanzi w’injyana ya Country Luke Combs, umwaka ushize wasubiyemo indirimbo Fast Car ya Chapman ikongera gukundwa bikomeye.

Ahavuye isanamu, Getty Images













