Kabuga yashinjwe ku nama 'yarimo' n'uwari Perezida Habyarimana

Félicien Kabuga akurikiye urubanza rwe ari kuri gereza y'urukiko i La Haye

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Félicien Kabuga kuri uyu wa gatatu akurikiye urubanza aregwamo ibyaha bya jenoside, aha yari kuri gereza y'urukiko
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Umutangabuhamya KAB002 ushinja Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa gatatu yahaswe ibibazo n'uruhande rwunganira Kabuga, ku buhamya yatanze ku wa gatatu ushize ku "Nterahamwe za Kabuga" zo ku Kimironko.

Ni umutangabuhamya w'umugabo, wavuzwe mu rukiko ko mu 1994 yabarirwaga mu bo mu bwoko bw'abatutsi. Isura n'ijwi bye byahinduwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.

Mu iburanisha ryo mu cyumweru gishize, yavuze ko yarokotse igitero cy'Interahamwe cyo muri jenoside mu kwezi kwa kane mu 1994 cyo ku ishuri ribanza rya Karama, ariko ko Interahamwe zahiciye abarimo n'abo mu muryango we, mu bana be barindwi harokoka bane, naho abandi batatu baricwa.

Kuri uyu wa gatatu, yahaswe ibibazo ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho n'inteko y'abacamanza iri i La Haye mu Buholandi.

Kabuga, wari ukurikiye urubanza mu buryo bw'amashusho ari kuri gereza y'uru rugereko rw'i La Haye rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga yabajije KAB002 ku bo abavuga ko bari abakozi bo kwa Kabuga ku Kimironko, ngo barimo abavaga iwabo i Byumba, ngo baje kuvamo Interahamwe zishe abatutsi muri jenoside.

Abazwa igihe abo bakozi baje guhinduka Interahamwe, n'uko ibyo yabimenye.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yavuze ko ibyo byabaye mu mezi yo mu ntangiriro y'umwaka wa 1994, ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu no mu ntangiriro y'ukwezi kwa kane.

KAB002 yavuze ko rimwe na rimwe bahabwaga utujerekani tw'amavuta iyo babaga bavuye mu rugo kwa Kabuga mu myitozo y'Interahamwe, ngo bakabyivugira bo ubwabo iyo babaga barimo kugurisha ayo mavuta bahawe.

Yabajijwe ubwoko bw'imyitozo bahabwaga, avuga ko yari irimo n'iyo kwica abatutsi. Gusa yavuze ko ibyo yabibwiwe n'ababibwiwe n'izo Nterahamwe, ko atari we ubwe wazumvise zibivuga.

Yanabajijwe ku gutabarwa kwe n'abasirikare ba RPF ku itariki ya 16 y'ukwezi kwa kane mu 1994, nyuma yuko Interahamwe n'abasirikare ba leta bo ku kigo cya Kami ngo bari bateye ishuri rya Karama ku itariki ya 13 y'uko kwezi.

Yavuze ko abasirikare ba RPF baje bakabasanga aho abo baturage b'abatutsi n'abahutu bari bihishe, bakabaha n'ibiryo.

Gusa ubwo umushinjacyaha Rashid yari ahawe ijambo ngo abe yagira icyo yongeraho, yabajije KAB002 ubwoko bw'abo barokowe na RPF, avuga ko bari biganjemo abatutsi kandi ko bari bahunze bava i Karama, i Remera no ku Kimironko.

Umwe mu nteko y'abacamanza yabajije KAB002 ku iyicwa ry'umugore we ngo wishwe n'abitwa Kagabo na Mugabo, nkuko uyu mutangabuhamya yabivuze mu rindi bazwa rye. Abazwa uko ibyo yabimenye.

Yasubije ko bamwe mu baturanyi babo babivuze mu rubanza, kandi ko abo bishe umugore we zari Interahamwe zari zisanzwe zituranye na we.

Yanabajijwe ku makamyo avuga ko yaje atwaye Interahamwe zije kugaba igitero i Karama, aho yavuze ko yavuye ku Kimironko.

Asubiza ko buri wese yashoboraga kuzibona ko zirimo kuva ku Kimironko, zikanyura i Rubungo, nyuma zikagera i Karama.

Umutangabuhamya mushya yavuze kuri Habyarimana na Kabuga

Uru rugereko rw'i La Haye rwanumvise ubuhamya bw'umutangabuhamya w'umugore, wahawe izina rya KAB053 mu kurinda umwirondoro we, ndetse isura ye igahishwa n'ijwi rye rigahindurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Uyu uvuga ko yari mu ishyaka rya PL mu gihe cya jenoside ndetse ko yiciwe bamwe mu bo mu muryango we muri jenoside, yavuze ko yabonye Kabuga kuri televiziyo y'igihugu, ari muri mitingi (inama) z'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.

Ngo mu guha ikaze Kabuga, yavuzwe ko ari "umuterankunga ukomeye w'Interahamwe...", nkuko byavuzwe mu rukiko.

Umunyamategeko Altit yabajije KAB053 ku nshuro imwe yo mu 1993, muri ebyiri avuga ko yabonyemo Kabuga kuri televiziyo, aho ngo yari ari kumwe n'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Mu ibazwa rye n'abashinjacyaha ryo mu kwezi kwa gatandatu mu 2011, avuga ko Kabuga, mu gice cy'ijambo ryo muri iyo mitingi yo mu Ruhengeri, yemeye ko azagurira Interahamwe imyambaro iziranga (uniformes) kandi ko Habyarimana yavuze ko we "azamanuka" hamwe na zo, ibyo uwo mutangabuhamya icyo gihe yavuze ko bisobanuye kujya kwica abatutsi.

Altit yamubajije niba igihe yabonaga Perezida Habyarimana kuri televiziyo, ari na bwo ayo magambo yavuzwe. Asubiza ko ari icyo gihe, kuko KAB053 we atari yagiye muri iyo mitingi.

Altit yanamubajije niba uko kujya guhiga abatutsi aho bari hose bakicwa ari uko we yabyumvise mu mvugiro yabyo (contexte).

Yasubije ko umuntu wese wari ukurikiye iryo jambo, byari bisobanuye kwica abatutsi, ko n'ikimenyimenyi ari uko batangiye kwicwa mbere cyane yuko jenoside itangira.

Kuri iyi ngingo, Altit yabwiye umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy ko abona Kabuga yasinziriye, nyuma y'amasegonda Bonomy asubiza ko abona Kabuga "akanuye" noneho.

Gusa igihe cyari giteganyijwe cy'iburanisha cyari kirangiye, umucamanza Bonomy avuga ko rizakomeza ku munsi w'ejo ku wa kane, hakomeza kumvwa KAB053.