Rwanda: Ikigo gifasha ababana ubumuga kirabasaba guharanira kubaho

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rubavu
Ikigo gifasha ababana ubumuga, Ubumwe Community Center, kirasaba abantu bafite ubumuga guharanira kubaho ndetse n’imiryango bakomokamo ikabagirira icyizere.
Iki kigo kiri mu mujyi wa Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda, gifasha abakabakaba 1000, barimo ababuze ingingo ku mpamvu z’impanuka cyangwa uburwayi, n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ku bakenera insimburangingo nk’amaguru cyangwa amaboko, iki kigo kimaze gutangiza uburyo bwo kuzibakorera. Gusa igiciro kiri hejuru cyazo ngo kikaba kizakomeza kuba imbogamizi ku batari bake.
Alexis Gumiriza, umukozi muri iki kigo Ubumwe Community Center gikora insimburangingo, agira ati:
"Aka kaguru kagurwa hagati y’ibihumbi 500 na 800. Biragoye guhita ubona aya mafaranga, cyane cyane ku muntu ufite ubumuga. Uretse ubumuga, kenshi na kenshi nta n’akazi baba bafite."

Na we afite ubumuga bw’amaguru ndetse ashobora gukora kubera insimburangingo yahawe.
Ati: "Iyo ndi gukora insimburangingo y’akaguru, mba ntekereza kuri wa muntu ugakeneye kuko nanjye ubu buzima nabunyuzemo. Nanjye ndagenda ariko amaguru yanjye ntareshya."
Evariste Hakizimana, umusore w’imyaka 22, yabuze amaguru ye yombi kubera uburwayi, ubwo yari afite imyaka ine.
Kuri ubu aba mu kigo Ubumwe Community Center, aho yiga imyuga itandukanye. Iki ni na cyo cyamukoreye insimburangingo z’amaguru yombi kuburyo ashobora kugenda.

Ati: "Nagenderaga hasi ariko ubu ngenda mpagaze. Ndi umusore ngenda nemye.
"Ubu nshobora kumesa mpagaze cyangwa nicaye ku ntebe, ngakoropa kandi uri hasi ibyo ntiwashobora kubikora."
Pascal Icyimanimpaye, we ntiyakorewe insimburangingo zituma agenda. Uyu mugabo w’imyaka 46, we yahawe igare ndetse yashoboye no kubaka urugo, ubu afite umugore n’abana batatu.
Icyimanimpaye avuga ko abantu badakwiye gutakaza icyizere kubere gusa ko babuze rumwe cyangwa ingingo nyinshi z’umubiri.
Asaba ko ababana ubumuga bahabwa amahirwe yo kwibeshaho, bakorerwa insimburangingo cyangwa bagahabwa ubundi buryo bubafasha kuva aho bari.
Gusa anavuga ko hari aho bagihabwa akato cyangwa bagahezwa.
Ati: "Hari ababyeyi bakibaheza, bakabazirika, bakabaheza mu gikari. Wa wundi wabuze urugingo nafashwe kugera aho abandi bari kuko bibafasha kwiyakira."
Ikigo Ubumwe Community Center kivuga ko abantu benshi bakigana basaba gukorerwa insimburangingo, nyamara ubushobozi bukaba bukeya.
Ku kibazo cy’ibiciro biri hejuru, iki ikigo kivuga ko ikiguzi cy’izi nsimburangingo gisumba kure ubushobozi bw’abazikeneye. Gusa na bo bavuga ko nubwo bifuza gufasha, ngo na bo bakenera ubushobozi bwo kugura ibyangombwa by’ibanze byifashishwa.
Justin Nshimiyimana ni umuhuzabikorwa muri iki kigo.

Agira ati: "Aba bantu dukorera [insimburangingo] bafite ubushobozi bukeya cyane. Ku ruhande rwacu, dusanzwe tubafasha.
"Ariko nk’ibikoresho by’ibanze bigomba kugurwa, nk’ibyo dufite ubu, ejo cyangwa ejobundi bizaba byashize.
"Turashaka kureba uko ibiciro byagabanuka ariko natwe tutabuze ibyangombwa by’ibanze."
Ubumwe Community Center ni ikigo kitagengwa na leta nubwo iyi ari umwe mu bagifasha.
Kuri ubu gifasha abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo.
Hari abafite ubumuga bwo mutwe basaba kwitabwaho byihariye. Hari n'abakenera kugororwa ingingo, n’abo iki kigo gikurikiranira mu miryango yabo.













