Zelensky yakabije Putin ngo bahure nyuma yuko Trump asabye ko habaho ibiganiro bya Ukraine n'Uburusiya

    • Umwanditsi, Alex Kleiderman
    • Igikorwa, BBC News

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko yiteguye guhura na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin "ubwanjye" i Istanbul muri Turukiya ku wa kane mu biganiro ku kurangiza intambara.

Yabivuze mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X nyuma gato yuko Perezida w'Amerika Donald Trump asabye Ukraine kwemera icyifuzo cya Putin cy'ibiganiro bitaziguye hagati y'ibihugu byombi muri Turukiya.

Zelensky yanditse ati: "Nta cyo bimaze gukomeza ubwicanyi. Ndetse nzaba ntegereje Putin muri Türkiye ku wa kane. Ubwanjye."

Mbere yari yavuze ko igihugu cye cyiteguye ibiganiro n'Uburusiya ariko gusa nyuma yuko habanje kubaho agahenge.

Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw'isi byasabye ihagarikwa ry'imirwano mu gihe cy'iminsi 30 guhera kuri uyu wa mbere, nyuma yuko abategetsi b'i Burayi bayoboye icyiswe "urugaga rw'abafite ubushake" bahuriye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ku wa gatandatu.

Icyifuzo cya Putin cy'ibiganiro bitaziguye gikurikiye icyo gikorwa.

Ku cyumweru, Trump yahise atangaza ku mbuga nkoranyambaga ko Ukraine ikwiye kwemera ibi "aka kanya" ndetse ko bizasobanura neza niba hari uburyo bwo kurangiza intambara.

Yagize ati: "Nibura bazashobora kugaragaza niba amasezerano ashobora kubaho cyangwa adashobora kubaho, ndetse niba adashoboka, abategetsi b'i Burayi, n'Amerika, bazamenya aho buri kintu cyose gihagaze, ndetse bashobore gukora bashingiye kuri ibyo." Yongeyeho ati: "Mukore inama, ubu!"

Mu butumwa yatangaje ku rubuga X, Zelensky yavuze ko yizeye ko Uburusiya buzemera agahenge mbere y'ibyo biganiro.

Yagize ati: "Dutegereje agahenge kuzuye kandi karambye, guhera ejo [kuri uyu wa mbere], kugira ngo gatange umusingi wa ngombwa wa dipolomasi."

Mu ijambo yavuze ku wa gatandatu nijoro, Putin yasabye Ukraine kwitabira "ibiganiro bihamye" bijyanye n'intambara, intambara Uburusiya bwatangije ubwo bwagabaga igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022.

Putin yavuze ko atakuraho ko bishoboka ko ibiganiro bishobora gutuma Uburusiya na Ukraine byemeranya ku "gahenge gashya" - ariko ntiyavuze mu buryo butaziguye ku busabe bwuko habaho agahenge k'iminsi 30.

Putin yagize ati: "Ibi byaba intambwe ya mbere yerekeza ku mahoro y'igihe kirekire, arambye, aho kuba intangiriro y'indi mirwano nyuma yuko ingabo za Ukraine zibonye izindi ntwaro n'abandi basirikare, nyuma yo guca [gucukura] imingoti yo kwihishamo zishishikaye na nyuma y'ishyirwaho ry'imyanya mishya y'ubuyobozi bw'urugamba."

Mbere, Uburusiya bwavuze ko mbere yuko iki gihugu gitekereza ku gahenge, uburengerazuba bw'isi bugomba kubanza kureka guha Ukraine imfashanyo ya gisirikare.

Ku wa gatandatu, Zelensky yakiriye inama i Kyiv yitabiriwe na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, umutegetsi ('Chancellor') w'Ubudage Friedrich Merz na Minisitiri w'intebe wa Pologne Donald Tusk, nyuma yaho bahamagara Trump baganira kuri gahunda yabo.

Nyuma Sir Keir yabwiye BBC ko Trump "yumva neza" ko icyifuzo cyabo cy'agahenge k'aka kanya ari "ubusabe bugomba kubahirizwa".

Ubwo bari bari mu kiganiro n'abanyamakuru hamwe na Zelensky, baburiye ko Uburusiya buzafatirwa ibihano "bishya kandi byinshi cyane" mu rwego rw'ingufu z'amashanyarazi n'urwego rw'amabanki, mu gihe Putin yaba atemeye nta mananiza agahenge k'iminsi 30 "ko mu kirere, mu nyanja no ku butaka".

Uburusiya na Ukraine biheruka kugirana ibiganiro bitaziguye muri Werurwe (3) mu mwaka wa 2022, byabereye i Istanbul, nyuma gato yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine.

Nyuma y'imyaka irenga itatu y'intambara, impande zombi zemeye, muri rusange, gusubukura ibiganiro. Ariko ibiganiro n'amasezerano ni ibintu bibiri bitandukanye cyane. Impande zombi zisa nk'izigitsimbaraye ku mirongo ntarengwa yazo, itandukanye cyane kurusha mbere hose.