Uburusiya bwarashe ku kigo gitangirwamo amaraso cya Ukraine – Zelensky

Ifoto ivugwa ko igaragaza ikigo gitangirwamo amaraso kirimo gushya mu gace gatuwemo ka Kupiansk, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine

Ahavuye isanamu, Telegram/Volodymyr Zelensky

Insiguro y'isanamu, Perezida Zelensky yatangaje ifoto ivugwa ko yerekana ikigo gitangirwamo amaraso cy'i Kupiansk kirimo gushya nyuma y'igitero cy'Uburusiya
    • Umwanditsi, Jaroslav Lukiv
    • Igikorwa, BBC News

Perezida wa Ukraine avuga ko "igisasu kiyobowe" cy'Uburusiya cyarashe ku kigo gitangirwamo amaraso mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, cyica ndetse gikomeretsa abantu.

Perezida Volodymyr Zelensky ntiyavuze umubare w'abantu biciwe cyangwa bakomerekeye muri icyo gitero cyo mu gace gatuwemo ka Kupiansk mu karere ka Kharkiv, cyabaye ku wa gatandatu nijoro.

Yagize ati: "Iki cyaha cyo mu ntambara cyonyine kivuze buri kintu cyose ku bushotoranyi bw'Uburusiya".

Kugeza ubu Uburusiya ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro. Mbere bwahakanye ibirego byose byo kurasa ku basivile - cyangwa ibyaha byo mu ntambara.

Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yavuze ko abakoze icyo gitero ari "ibikoko" byari birimo gushaka "gusenya buri kintu cyose gituma habaho kubaho".

Yongeyeho ati: "Gutsinda abakora iterabwoba ni ikintu giteye icyubahiro ku muntu uwo ari we wese uha agaciro ubuzima".

Umujyi wa Kupiansk n'insisiro (imidugudu) ziri hafi aho byafashwe n'abasirikare b'Uburusiya mu minsi ya mbere y'igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine, bwagabye mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Ako gace kabohowe mu gitero cyihuse cyane cya Ukraine cyo kwisubiza ubutaka bwayo cyabaye mu kwezi kwa Nzeri (9) mu mwaka ushize.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Perezida Zelensky yanavuze ko ku wa gatandatu Uburusiya bwagabye ikindi gitero cya misile kuri kompanyi ikora ibyuma by'indege y'ikigo Motor Sich, mu karere ka Khmelnytskyi ko mu burengerazuba.

Ibitero by'Uburusiya bibaye nyuma yuko Uburusiya bushinje Ukraine kurasa ku bwato bw'ibitoro bwarimo abantu 11 babukoramo mu nyanja y'umukara (Black Sea) - igitero cya kabiri cy'ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) kibayeho mu minsi ibiri.

Abategetsi b'Uburusiya b'ibijyanye n'ingendo zo mu nyanja bavuze ko icyumba cya moteri y'ubwo bwato, buzwi nka Sig tanker, cyangiritse muri icyo gitero cyo mu bunigo (Strait/Détroit) bwa Kerch. Nta muntu n'umwe wakomeretse.

Ubunigo bwa Kerch buhuza inyanja y'umukara n'inyanja ya Azov, bugatandukanya Crimea - umwigimbakirwa wa Ukraine Uburusiya bwiyometseho mu 2014 - n'umwigimbakirwa wa Taman w'Uburusiya.

Ukraine nta cyo yari yabitangazaho ku mugaragaro. Ariko umukozi wo mu rwego rw'ubutasi rwa Ukraine yabwiye BBC ko ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) ari bwo bwakoreshejwe.