Drone z'Uburusiya zarashe ku bubiko bwa Ukraine bw'ibinyampeke hafi na Romania

Ahavuye isanamu, Oleh Kipper/Odesa ODA
- Umwanditsi, Jaroslav Lukiv
- Igikorwa, BBC News
Igitero cy'Uburusiya cy'indege nto zitarimo umupilote (drone) cyarashe ku bubiko bwo ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Izmail cya Ukraine kiri ku ruzi rwa Danube, mu ntera ngufi uvuye muri Romania.
Romania ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO).
Minisiteri y'ingabo ya Ukraine yavuze ko asanseri (ascenseur/elevator) ikoreshwa mu gupakira ibinyampeke yangiritse muri icyo gitero cyo mu ijoro ryacyeye.
Uburusiya bwatangiye kurasa ku byambu bya Ukraine nyuma yuko bwikuye mu masezerano y'umuryango w'abibumbye yatumaga ibyo bihugu byombi byohereza mu mahanga mu mutekano ibinyampeke binyujijwe mu nyanja y'umukara (Black Sea).
Inkongi y'umuriro yadutse ku cyambu cya Izmail mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Perezida wa Romania Klaus Iohannis kuri uyu wa gatatu yavuze ko ibitero bikomeje kwibasira ibikorwa remezo bya Ukraine "hafi y'umupaka wa Romania" bitakwihanganirwa.
Videwo, yafatiwe ku ruhande rwa Romania rwo ku ruzi rwa Danube, ku ntera ya kilometero hafi 3 uvuye aho, yerekanye ikigero cy'iyo nkongi y'umuriro.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko nijoro drone z'Uburusiya zari zirimo kwerekeza ku ruzi rwa Danube, aho Ukraine ifite ibyambu bibiri, icya Izmail n'icya Reni.
Ubuyobozi bw'ingabo za Ukraine zikorera mu majyepfo bwavuze ko ubwirinzi bw'ikirere bwari bumaze amasaha hafi atatu burimo gukora.
Oleh Kiper, umutegetsi w'akarere ka Odesa, yavuze ko serivisi z'ubutabazi bwihuse ziri aho habereye icyo gitero cya vuba aha cyane cy'Uburusiya, kandi ko nta makuru yuko hari abapfuye cyangwa abakomeretse.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko "bibabaje ko habayeho kwangirika" - ndetse umutegetsi w'ako karere yatangaje amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibice byinshi byarashweho n'icyo gitero.

Ahavuye isanamu, Ukraine Prosecutor
Minisiteri y'ingabo ya Ukraine yavuze ko asanseri yarashweho - ndetse abategetsi bavuze ko umushinjacyaha w'akarere ka Izmail yatangije iperereza ku habikwa imizigo, ku bubiko bw'ibicuruzwa no kuri asanseri byose byangijwe, ariko ntibavuze nyizirina aho byabereye mu karere ka Odesa.
Mu cyumweru gishize, drone z'Uburusiya zagabye ibitero ku bubiko bw'ibinyampeke ku cyambu cya Reni, hirya cyane ku ruzi rwa Danube kandi na cyo cyegereye ku mupaka na Romania.
Perezida wa Romania Iohannis yavuze ko ibyo bitero ari ibyaha byo mu ntambara kandi ko birushaho kugira ingaruka ku bushobozi bwa Ukraine bwo "kohereza ibiribwa ku babicyeneye ku isi".
Mbere, Uburusiya bwari bwarigeze gutera ku byambu byo ku nyanja y'umukara bya Odesa na Chornomorsk, aho abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko toni 60,000 z'ibinyampeke zangijwe.
Ubwo muri Nyakanga (7) uyu mwaka Uburusiya bwikuraga mu masezerano ku binyampeke, bwakangishije ko buzagaba igitero ku mato (ubwato) ayo ari yo yose yerekeza ku byambu bya Ukraine byo ku nyanja y'umukara, bituma urebye biba nko gufunga inzira yo mu mazi.
Amato yakomeje kwambuka inyanja y'umukara yerekeza ku byambu bito bya Ukraine byo ku ruzi rwa Danube, byarushijeho kuba ingirakamaro nk'inzira yindi yo kwifashisha.
Ukraine ni kimwe mu bihugu byohereza mu mahanga ingano n'ibigori byinshi, kandi byinshi muri ibyo bwohereza byanyuraga mu byambu by'icyo gihugu byo ku nyanja y'umukara.
Ibiciro by'ingano byaratumbagiye ku masoko yo ku isi ako kanya Uburusiya bukikura muri ayo masezerano ku binyampeke.
None ubu hari n'impungenge ku kwihaza mu biribwa ku isi, cyane cyane mu bihugu bicyennye byo muri Afurika no muri Aziya.
Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko mu ijoro ryacyeye Uburusiya bwohereje drone zirenga 10 ku murwa mukuru Kyiv.
Abategetsi bavuze ko zose zashwanyagujwe n'ubwirinzi bwo guhanura indege ariko ko inyubako nyinshi zidatuwemo n'abantu zangijwe n'ibisigazwa by'izo drone ubwo byagwaga.
Kugeza ubu Uburusiya nta cyo bwari bwatangaza ku mugaragaro kuri ibyo bitero byatangajwe.










